Kuri uyu wa Kabiri abadepite bo muri Uganda batangiye ibiganiro ku ngingo iri mu mushinga w’Itegeko Nshinga yo kuvana manda yabo ku myaka itanu igashyirwa kuri irindwi.
Bamwe banenze uwo mushinga bavuga ko ari ubusambo bw’ishyaka NRM riri ku butegetsi ndetse banagaragaza ko mu gihe abadepite bahagarariye agace bashinzwe neza nta mpamvu yo kugira ubwoba bwo kongera kwiyamamaza.
Abandi badepite batavuga rumwe na Leta bo bavuze ko ari amayeri yo guhemba bagenzi babo bashyigikiye ko ingingo ibuza Perezida Yoweri Museveni kongera kwiyamamaza kubera
Abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi bo bashyigikiye ko imyaka igize manda yabo yongerwa kugira ngo bakorere abaturage ibyo babatoreye ndetse banabashe gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere bateganyije.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo hateganyijwe itora ry’Inteko rusange, hemezwa niba bashyigikira cyangwa bagatesha agaciro iyo ngingo.
Kuri uyu wa Gatatu kandi nibwo hatorerwa kuvana mu Itegeko Nshinga ingingo ibuza umuntu urengeje imyaka 75 kwiyamamariza kuyobora Uganda. Iyi ngingo yagombaga gutorerwa ku wa Kabiri ariko birasubikwa nyuma y’aho abasirikare binjiriye mu Nteko Ishinga Amategeko.