Polisi yo mu karere ka Gulu muri Uganda, yaburijemo igitaramo cya Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine.
Ku Cyumweru nimugoroba nibwo Bobi Wine yagombaga gutaramira abafana be ahazwi nka Smiling Panda. Ni mu bitaramo yise “Kyarenga Extra”.
Ubwo abafana be barimo abambaye utugofero tw’umutuku bageraga ahari kubera iki gitaramo ntibabashije guca iryera uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki.
Mu kiganiro na Daily Monitor, Ezekiel Emitu uhagarariye polisi yo mu gace ka Aswa River, yavuze ko batamenyeshejwe kare iby’iki gitaramo ngo bategure itsinda riza gucunga umutekano.
Ati “ Ntabwo twigeze tubona amakuru avuye ku bari gutegura iki gikorwa ko hari igitaramo kizabera Smiling Panda, ni muri urwo rwego rero tutari kwemera ko kiba kuko tutari kubasha kubacungira umutekano. Twabagiriye inama yo kudakomeza ngo igitaramo kibe.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa Smiling Panda hagombaga kuberamo iki gitaramo butari bwamenyeshejwe, iki kinyamakuru ariko nticyabashije kuvugana nabo ngo babyemeze.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Bobi Wine wari wamaze kugera mu gace ka Gulu yavuze ko babujijwe gukora igitaramo, kandi nyamara bari bamaze ibyumweru bitatu bandikiye polisi.
Ati “ Na none igitaramo cyacu cyari kubera Gulu kiburijwemo! Twabandikiye mu byumweru bitatu bishize tubamenyesha iby’iki gitaramo ndetse tubabwira ko dukeneye abadufasha mu gucunga umutekano. Twubahirije amategeko yose, kandi dushora amafaranga menshi mu gutegura iki gitaramo.”
Yakomeje avuga ko bagerageje kuvugana n’ababishinzwe bakabwira ko amabwiriza yo kumubuza gukora igitaramo bayahawe n’inzego zo hejuru, ariko yizeza abaturage ba Gulu ko bidatinze azabataramira.
Igitaramo cya Bobi Wine cyaburijwemo mu gihe kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko we n’abandi 34 bashinjwa ubugambanyi bitaba urukiko rw’akarere ka Gulu.
Bashinjwa kuba ku itariki ya 13 Kanama barateye amabuye imodoka ya Perezida Yoweri Museveni, igikorwa cyakurikiwe n’imyigaragambyo yaguyemo abarimo umushoferi wa Bobi Wine.