Icuruzwa ry’abantu ni ikibazo kimaze gukomerera isi aho iki cyaha kimaze gufata indi sura, abacuruzwa bajyanwa gukoreshwa imirimo y’ubucakara benshi bakahasiga ubuzima.
Uganda ni kimwe mu bihugu bivugwamo iki kibazo ku rwego rwo hejuru, ahanini bitijwe umurindi n’ubuyobozi burebera ibikorwa, ku rundi ruhande bamwe mu bayobozi bakabigiramo uruhare ari nabo bagakwiriye kubirwanya.
Indege ya Air Dubai iherutse kugarura Uganda abana b’abakobwa 12 bari barajyanywe gucuruzwa mu bihugu by’abarabu nk’abacakara, nyuma yaho imiryango yabo itakambiye ngo bagaruke mu gihugu kuko babayeho ubuzima bwa kiretwa.
Igihe bageraga ku kibuga cy’indege Entebbe, bamwe ntibanashoboraga kwigenza bashyizwe mu tugare tw’abafite ubumuga, abandi bagaragaraho ibimenyetso by’iyicarubozo bakorewe aho bamwe amasura yahindanye kubera gukubitwa abandi bafite imvune mu ngingo ndetse n’umunanuko ukabije.
Ababashije kugaruka Uganda batangaje ko bashimira Imana kuba bakiriho kuko bagenzi babo bapfuye urw’agashyinyaguro.
Nkuko umudepite Bakireke Nambooze yatabarije aba bakobwa abivuga, aba bakobwa bari bemerewe akazi na company yitwa Marphie International company of Kigowa Ntinda.
Iyi company itangaza ko ikora akazi ko gushakira abantu akazi ifitwe n’uwitwa Karungi, umugore wa Henry Tukahirwa, komiseri mu gipolisi cya Uganda.
Umwe muri abo bakobwa witwa Doreen Magezi niwe wegereye uyu mudepite amutekerereza amabi bahuye nayo. Doreen atanga ubuhamya ku buzima bubi yaciyemo, yavuze ko ageze mu gihugu cya Jordanie yajyanywe kw’isoko maze amurikirwa abaguzi (ndlr: nkuko bagurisha ibicuruzwa mw’isoko batanditse!) maze atangwaho $3000 hanyuma ajyanwa mu muryango wamufashe nabi cyane bya kinyamaswa.
Aba bakobwa bagarutse iwabo nyuma yaho uyu mudepite azamuriye ikibazo mu nteko nshingamategeko yaje gutegeka uyu Karungi kubagarura kuko bari mu buzima butoroshye.
Icyaje gutangaza abantu nuko Karungi wagurishije aba bakobwa muri Jordania yagerageje gushyira igitutu no gutera ubwoba imiryango y’aba bakobwa ngo ibanze imuhe $3000 kuri buri mukobwa uzagaruka iwabo, ariko uyu mugambi waje kumupfira nyuma yaho uyu mu depite abishyiriyemo ingufu ngo bagaruke.
Uyu mugore Karungi ntiyarekeye aho kuko yakoresheje umugabo we ufite ububasha bwa police maze uyu mukobwa Doreen ageze ku kibuga cy’indege police iramufata iramufunga, nyuma imushyiraho igitutu ngo akore inyandiko mvugo ko yavuganaga n’uyu mu depite mu rwego rwo kumutera ubwoba. Nubwo byafashe umwanya, ariko Doreen yaje gufungurwa ava mu maboko ya police.
K’ubufasha bw’uyu mu depite Nambooze, aba bakobwa bashyizwe mu bigo nderabuzima aho bari gukurikiranwa ndetse banahungishijwe ababacuruje babahigisha uruhindu ngo batavuga n’akari imurore ku mabi bakorera abana b’abakobwa bajyanwa gukora ubucakara mu bihugu by’abarabu.
Uruganje
Birababaje. Na hano mu rwatubyaye hari abantu nakemanze, umuntu numvaga bita pasteur Willy, ariko amazina yabwiraga abantu yabaga anyuranye, hari abo yabwiraga ko yitwa Edmond Kazungu. Yari afite umushinga wo gushakira abantu abakozi bo mu rugo, nanjye yigeze kubampa inshuro 3 ariko abo bakozi be yabasuraga nka 3 mu cyumweru kandi ba nyirurugo badahari, ubundi nta mukozi we umara ahantu amezi 2 cga 3 kandi akenshi bagenda badasezeye. Aho izi nkuru zo gucuruza abana zisakariye nabyibajijeho mbimukekaho ariko sinzi aho ubu baba.
Mbere bakoreraga kimicanga mu kizu cyahasigaye ubu aho basenyeye izindi, nyuma yaho bakoreye Gikondo. Yakoranaga n’umugore we ntamenye amazina ufite imyotso myinshi mu ijosi.
Kuki yahinduraga amazina? uwamenya aho aba agenzurwe neza ashobora kuba nawe yahekura ababyeyi simushira amakenga.
charles
kuki se nkawe ufite amakuru nkaya , ko kuyatanga kuri RIB ari ibanga kandi ari itegeko gutanga amakuru cyane nkaya yarokora ubuzima bw’abantu kuki utayatanze kuri RIB? wunva wowe ufashije iki kweli? RIB niko kazi kayo kandi isanze arengana well and good, ariko nkuwo akwiye kumenyekana nibyo akora. kuko hari abafatwa ariko bikarokora n abandi bari kuzabigwamo. plz gira Ubushake bwo gutanga amakuru ntacyo bitwaye. niba kandi ufite ubwoba hari uburyo bwinshi wayatangamo kandi ntumenyekane, nko mu nyandiko ukayigeza mu gasanduka k ibitekerezo ukigendera abo bireba bakazabifatira umwanya. ariko gira ubushake no gutinyuka kabisa. IBAZE ARI NKA MUSHIKI WAWE CG Umwe Mu muryango wawe UGURISHIJWE UKAMENYA KO AKORERWA IYICARUBOZO !!!!!!!!!! Kandi waricecekeye?