Ubwo Uganda yakiraga indege ebyiri za Bombardier CRJ900, kuwa 23 Mata, byari ibyishimo ndetse ibitangazamakuru bivuga ko ‘ari igikorwa cy’amateka’, nubwo ku rundi ruhande hari abo byateye impungenge.
Izi ndege ziri muri enye Guverinoma ya Uganda iherutse gutumiza ngo izure sosiyete yayo y’ubwikorezi bw’indege, Uganda Airlines yanitwaga The Flying Crane, yari imaze imyaka isinziriye.
Uganda Airlines yashinzwe muri Gicurasi 1976, itangira gukora mu 1977, ifite icyicaro ku kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe. Guverinoma ya Uganda yashatse kuyegurira abikorera iki kigo ariko habura ucyigura bituma isinzira mu 2001.
Umuvugizi wa Minisiteri y’imari yari yashyizwemo ishami ryo kwegurira abikorera bimwe mu bigo bya leta, Jim Mugunga, yavuze ko ibigo 140 byagombaga kwigenga cyangwa bigakurwaho. Mu 2018, muri byo 20 nibyo byari bisigaye.
Mu bizwi cyane ni Uganda Bus Company, Uganda Commercial Bank, Uganda Dairy Corporation, Uganda Grain Milling Company, Uganda Tobacco Corporation, Coffee Marketing Board, Lint Marketing Board, inganda nyinshi z’isukari, Uganda Hotels, Nytil Jinja Textiles, Uganda Conference Centre, Nile Mansions na Apollo Hotel.
Ibindi nka Uganda Electricity Board, Uganda Railways Corporation, na Uganda Posts and Telecommunication Corporation byagiye bigabanywamo utugo duto ndetse biranigenga gake.
Ikigo Mpuzamahanga cy’imari (IMF), Banki y’Isi na guverinoma byasabye ko ibigo bya leta bikora ubucuruzi byigenga cyangwa bigatandukana nayo, kuko bidatanga umusaruro ukwiye kandi bikaba umutwaro ku bishyura imisoro, udasize ko bisaba kongerwamo andi mafaranga.
Ubwo Museveni yakiraga indege nshya, yijeje abanya-Uganda ko iyi sosiyete nshya y’igihugu izatanga umusaruro.
Yagize ati “Ndi umwe mu bateguye ishyingurwa rya sosiyete yahozeho yo gutwara abantu mu ndege. Hano ndi mu babyaza babyaje umwana”.
The Independent yanditse ko uhagarariye IMF muri Uganda, Clara Mira, nawe yahaye umugisha ko guverinoma igaruka mu bucuruzi bweruye.
Yagize ati “Ibintu byarahindutse cyane kuva mu myaka ya 1980. Hari uburyo bwinshi bwo gukora ibintu. Inzitizi twabonaga icyo gihe ntabwo zikimeze nk’iz’ubu”.
Nta genamigambi ry’ubucuruzi
Mu by’ukuri, ibigo byinshi by’ubucuruzi Guverinoma ya Uganda irimo kwinjiramo nta buryo bwo gukora ubucuruzi bufatika bifite. Aho kuzana amafaranga mu isanduku ya leta, barashyiraho uburyo bwo gutwara amafaranga y’abasora.
Urutonde rurerure rw’iyi mishinga yiswe ibigo bya leta by’ubucuruzi byo kuzahura ishema ry’igihugu ndetse no kugabanya ikiguzi kigendera mu ngendo mpuzamahanga na serivisi z’ubuvuzi zikenerwa n’abakomeye muri politiki.
Imwe muri iyo mishinga guverinoma irimo kujyamo iravugwamo ruswa ndetse no kwikubira inyungu. Icyemezo cya Guverinoma cyo kwemerera miliyoni 379.7 z’amadolari, umushoramari w’Umutaliyani uzubaka ibitaro mpuzamahanga i Lubowa cyanenzwe cyane.
Uganda Airlines nshya nayo yatangiranye ibibazo kuko Inteko Ishinga Amategeko yayemereye gukora idafite inama y’ubutegetsi ndetse n’ibikorwa byo kwifashisha ku kibuga.
Ibi birerekana ko aho ibigo byegamiye kuri leta byahombeye ahanini kubera imikorere mibi, iyi sosiyete nshya y’indege nayo ishobora kuzahombywa na ruswa.
Isaac Shinyekwa, umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere avuga ko ‘ibigo bya leta nka Uganda Airlines bitabereyeho kubyara inyungu ahubwo bihari ku bw’ishema ry’igihugu ndetse no guhanga imirimo”.
Dieudonne Hakizayezu
Ariko Rushyashya ntukaturangaze utubwira amafuti ya M7, ayo areba abagande gusa.
Mu Rwanda ho bimeze gute? Electrogaz ko yeguriwe abikorera, amazi asukuye n’umuriro biraboneka mu gihugu hose ku giciro cyiza?!