Polisi ya Uganda yataye muri yombi umusore w’imyaka 19 ashinjwa kubahuka Perezida Yoweri Museveni, akabangamira urugendo rwe atwaye imodoka.
Uyu musore witwa Joseph Kasumba atuye mu Mujyi wa Kanoni ashinjwa ko yatutse umukuru w’igihugu ubwo yavaga mu masengesho asoza umwaka muri Katedarali St John.
Umupolisi utatangajwe imyirondoro ye kuko atemerewe kuvuga mu izina ry’uru rwego yabwiye Dail Monitor ko “Ubwo imodoka ze zari zigeze mu Mujyi wa Kanoni, abasirikare barinda Museveni bategetse umwe mu bashoferi gukura imodoka ye mu muhanda kugira ngo imodoka ziherekeza Perezida zitambuke.”
“Nibwo itsinda ry’urubyiruko rwari ruyobowe na Kasumba ryatangiye guterana amagambo n’abasirikare banatuka Perezida Museveni, bamwita amazina y’ubwoko arimo na Bosco.”
Uru rubyiruko kandi rwanenze perezida ko yubatse imihanda ifunganye.
Kasumba atwara imodoka yari ijyana umusaruro w’ubuhinzi ku isoko ryo muri ako gace.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gomba, Robert Kuzaara yavuze ko uyu musore afungzwe mu gihe iperereza rikomeje.
Yanavuze ko uyu Kasumba ashobora kuburanishwa no guhamwa n’ibyaha byo kubangamira perezida nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Uganda.
Kasumba yiyongereye ku rutonde rw’abantu bakurikiranyweho kwibasira Museveni. Mu Ugushyingo 2018, nabwo Dr Stella Nyanzi wari umwarimu n’umushakashatsi yatawe muri yombi ashinjwa gutuka Museveni na Nyina witabye Imana.
Umuhanzi Moses Nsabuga uzwi ku izina rya Viboyo nawe yatawe muri yombi azira gukora indirimbo yibasira ubutegetsi bwa Museveni, ndetse na Hope Mulanira Kaweesa wakwirakwije amajwi avuga ko azagirira nabi Perezida Museveni.