Ikinyamakuru Softpower kivugwaho gukora inkuru za poropaganda zigamije gusebya u Rwanda cyatangaje inkuru y’uwahoze mu nzego z’ubutasi za Uganda uvuga ko yahunze igihugu atinya kwicwa n’Abanyarwanda nyuma yo kumuha akazi ko kwica perezida Museveni ntabikore, ariko iyi nkuru nayo ubwayo ikaba yashyizwe mu rwego rwa poropaganda n’ikinyamakuru Virungapost kivuga ko itakwizerwa.
Inkuru ya Softpower yavugaga ko nyuma yo guhunga igihugu, uyu Mugande witwa Furaha Arinaitwe yandikiye perezida Museveni akamubwira ko yahunze kubera Abanyarwanda bashakaga kumwica. Uyu wahoze akorera urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), avuga ko yasabwe mu 2009 gukorera u Rwanda ndetse kuva icyo gihe u Rwanda rukaba rwaramuhembaga.
Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda Virungapost dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi baruwa ari poropaganda yatangajwe n’ikinyamakuru kimwe gusa muri Uganda kandi kitari mu binyamakuru byubashywe.
Ngo imirongo mikeya y’inkuru ya Softpower n’ingingo zimwe z’ibaruwa ya Arinaitwe iyo ubirebye usanga nta shingiro bifite.
Icya mbere, ngo ibaruwa ya Arinaitwe igaragaza ko yandikiwe itangazamakuru mu gihe nyamara we avuga ko yari igenewe perezida Museveni. Ngo niba ari na Museveni yari igenewe kandi, ibirimo bigaragaza ko Arinaitwe atigeze aba impuguke mu kuneka nk’uko avuga.
Muri iyi baruwa ngo Arinaitwe avugamo ibintu n’umuntu utarabaye mu bijyanye n’ubutasi yasanga bigoye kubyizera nk’aho avuga ko perezida kagame ubwe yamwihamagariye akamuha amadolari 100,000 ngo yice Museveni.
Arinaitwe kuri ubu uvuga ko ari mu buhungiro kubera ko yanze gukora akazi yahawe, anavuga mu ibaruwa ye ko yabwiye perezida Museveni ubwe iby’uwo mugambi wo kumwica. Ni mu gihe nyamara uyu avuga ko yimwe n’uburenganzira bwo kubonana na perezida Museveni agahitamo kumwandikira ari aho ari gushaka ubuhungiro.
Virungapost ikibaza iti ibaze ari ukuri Arinaitwe yarahaye Museveni aya makuru ariko yakwikorera iperereza agasanga yari mu kuri u Rwanda rwaramuhaye akazi ko kumuhitana.
Ese koko Museveni yari kwanga kubonana na Arinaitwe? Ese iyo aza kuba afite andi makuru yari gukiza ubuzima yagombaga guha Museveni ariko akanga ko babonana?
Ngo icyo ibi bisobanuye n’uko Arinaitwe ari umugabo wavangiwe wahaye Museveni amakuru y’ikinyoma kugirango ajye amureba neza, cyangwa akaba ari inkuru Softpower yakoze ku bwende igamije gusobanura impamvu z’ibikorwa CMI imazemo iminsi byo kwibasira Abanyarwanda mu gihugu cya Uganda.
Ibi bikaba bigaragarira muri iyi baruwa ya Arinaitwe avugamo ko yakoreraga ubutasi u Rwanda akongeraho ko impamvu yanze kwica Museveni ari ukubera amahame agenderaho yo gukorera igihugu cye. Iki gihugu cye avuga ariko akaba ari nacyo avuga ko yatataga mu gihe cy’imyaka hafi 10.
Ngo umuntu w’umusazi niwe wenyine wakumva uko gukorera igihugu no kugikunda kwa Arinaitwe kandi ngo ikinyamakuru cya poropaganda nicyo cyonyine cyatangaza aya makuru.
Ibaruwa ya Arinaitwe ku musozo ivuga ko amaze kwanga akazi ko kwica Museveni kahise gahabwa umukuru w’igipolisi, Kale Kayihura kandi we ngo akakemera.
Ibi bikaba bitangajwe mu gihe mu mubano w’u Rwanda na Uganda hakomeje kuvugwa umwuka mubi watangiye kumvikana mu Ukwakira 2017 nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda, Rene Rutagungira, ryakurikiwe no gutabwa muri yombi kw’abandi Banyarwanda batandukanye bashinjwa ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwa Uganda