• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Uganda  yabujije abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ‘rwafunguye’ by’agateganyo

Editorial 11 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu minsi ishize igihugu cya Uganda cyakunze kumvikana gishinja u Rwanda gufunga umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi ahanini hagendewe ku mubano udahagaze neza, nyamara aya makuru yagiye anyomozwa n’abayobozi batandukanye bo ku ruhande rw’u Rwanda bavuga ko uyu mupaka utafunzwe ku yindi mpamvu iyo ariyo yose uretse iyo kuba uri kuvugururwa.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda bavuze ko gufunga uriya mupaka byari mu rwego rwo kuwusana kandi ko imodoka zikoreye ibicuruzwa ziva cyangwa zijya muri kimwe muri ibi bihugu zigomba kuba ziri gukoresha umupaka wa Kagitumba mu gihe uwa Gatuna ugisanwa.

Kuri uyu wa mbere Leta y’ u Rwanda ibinyujije mu kigo RRA yatangaje ko yafunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna na Uganda wari umaze amezi atatu ufunze ku modoka nini zitwara imizigo, bamwe mu Banyarwanda bafite icyizere ko ibicuruzwa byari byarabuze n’ ibyazamuriwe ibiciro bizongera guhenduka.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) rivuga ko imodoka nini zemerewe kongera gukoresha umupaka wa Gatuna mu gihe cy’ ibyumweru bibiri.

Kuwa 28 Gashyantare nibwo hari hasohotse itangazo risaba imodoka nini gukoresha umuhanda wa Kagitumba mu gihe imirimo yo gutunganya uwa Gatuna yari ikomeje n’ubwo bitakiriwe neza n’abashoferi bavugaga ko kunyura Kagitumba (Mirama hills) ari ukuzenguruka.

Leta ya Uganda isanzwe itabanye neza n’ u Rwanda yuririye ku kuba Leta y’ u Rwanda yari yabujije amakamyo, n’ izindi modoka nini kunyura ku mupaka wa Gatuna, ivuga ko u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza na Uganda.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko impamvu yabaye ifunguye by’ agateganyo uyu mupaka ari impamvu z’ igerageza ngo harebwe ko imirimo yo kwagura uyu mupaka yakozwe neza.

Itangazo rigira riti, “Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro buramenyesha abantu bose ko mu rwego korohereza iryo gerageza, amakamyo atwaye imizigo iremereye yemerewe by’agateganyo kwambukiranya umupaka wa Gatuna (OSBP) mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 10 Kamena 2019 kugeza tariki ya 22 Kamena 2019.”

Ubutegetsi bwa Uganda buragira inama abacuruzi baho kudaca ku mupaka wa Gatuna nyuma yuko ubutegetsi bw’u Rwanda buvuze ko buwufunguye by’agateganyo ku munsi wo ku wa mbere.

Avuga ku cyemezo cy’u Rwanda, Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yagize ati: “Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.

Nyuma y’amezi atatu uyu mupaka, ukoreshwa cyane kurusha indi hagati y’ibihugu byombi ufunze, u Rwanda rwawufunguye by’agateganyo ngo rugerageze imirimo yo kuwuvugurura yakorwaga.

Leta y’u Rwanda yafunze uyu mupaka bitunguranye ivuga ko ari ku mpamvu z’imirimo yo kuwuvugurura. Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo hanze.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda, inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Opondo yabwiye bbc ko nubwo uyu mupaka wafunguwe ariko leta “ikomeje kugira inama abaturage kudakoresha umupaka wa Gatuna”.

Yagize ati: “Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zirakomeza guca mu misozi ya Mirama (Kagitumba) kuko tudashaka kubwira abantu ngo bahindukize imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko bafunguye umupaka iminsi 10 gusa. Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse”.

Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda bari bakiriye neza icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kuko uwa Kagitumba uri kure unabahenda, nkuko umunyamakuru wa bbc Dear Jeanne uri i Kampala abivuga.

Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru New Times ko icyemezo cyo kugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kikiriho.

Uyu mupaka wafunzwe mu kwezi kwa kabiri mu gihe amakimbirane ya politiki yari arimbanyije hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi. N’ubu umwuka mubi uracyatutumba.

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo agatotsi aho rushinja Uganda gufunga Abanyarwanda bya hato na hato, kubakorera iyicarubozo, kubambura utwabo no kubatoteza. Leta ya Uganda ivuga ko abo ifunga iba ibakekaho kuba ba maneko b’ u Rwanda.

2019-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Editorial 23 Sep 2019
Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Editorial 20 Apr 2024
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Editorial 07 Oct 2020
Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n’Igihugu, ugitatiye kiramusama

Imbabazi za Perezida wa Repubulika ni igihango n’Igihugu, ugitatiye kiramusama

Editorial 22 Oct 2024

prev
next

2 Ibitekerezo

  1. kabisah
    June 11, 20197:09 pm -

    Abagande ntibashobora kwemera guca Kagitumba Gatuna ihari!.Baba bashaka iki? Keretse ubutegetsi bwabo bushaka kuvaho!.

    Subiza
  2. Claude
    June 12, 201911:26 am -

    Yooo byari byiza gusa nuko twumva hari ibyo 2udasobanukiwe!!? Kuvuga ngo byagateganyo nukuberiki?
    Nibayifungurire kimw

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru