Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rwarekuye Umunyarwanda Mutarindwa Ronald, watawe muri yombi tariki 21 Werurwe 2020, ubwo yari kunywa icyayi muri Café Javas i Lugogo i Kampala.
Mutarindwa yarekuwe nyuma yuko umwunganizi mu by’amategeko yemeye gutanga abishingizi babiri; nubwo uyu mugabo hataragaragazwa ibyaha ashinjwa, yasabwe kuzajya yitaba ubushinjacyaha.
Umuvandimwe wa Mutarindwa yatangaje ko nk’Umuryango bishimiye kuba yarekuwe.
Ati “Turashimira cyane Leta y’u Rwanda uburyo yafashije ngo umuvandimwe wacu arekurwe, ubu ntabwo bamurekuye burundu bazakomeza bakore iperereza ryabo, ariko bamubwiye ko azitaba tariki 4 Mata uyu mwaka.”
Mutarindwa yakoze mu bigo bitandukanye mu Rwanda harimo Sosiyete y’Itumanaho ya MTN, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), akaba ari n’Umunyamuryango w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Umwuga w’Ibaruramari mu Rwanda (iCPAR), dore ko ari umubaruramari.
Amaze gukora muri ibi bigo, yatangiye kwikorera ariko nyuma aza kwerekeza i Kampala gukomeza gushaka ubuzima, ariko ajyayo mu gihe u Rwanda rwari rutarabwira abaturage barwo guhagarika kujya muri iki gihugu.
Ubwo yatabwaga muri yombi, umuvandimwe we yavuze ko “Kuva icyo gihe yabaga i Kampala, aho yari acumbitse, ku wa 21 Werurwe nibwo yagiye mu mujyi gushaka ibyo agura nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kwaduka abantu batangiye kugura ibintu, kubera ko ari umuntu wakundaga kunywa icyayi, yagiye kuri restaurant hashize akanya haza CMI bamubwira ko bashaka kuvugana nawe, batangiye kumukubita barangije bamutwara kuri CMI i Kampala.”
Uyu muvandimwe yavuze ko nk’umuryango batigeze bamenya ibyabaye kuri Mutarindwa, gusa bakomeje kugerageza nimero ye bumva itariho ari nabwo bagize impungenge.
Yavuze ko abavandimwe baba i Kampala, batangiye kumushakisha mu mujyi ngo barebe ko hari abamwishe ariko ntibamuca iryera.
Ku wa 25 Werurwe, CMI ngo yafashe Mutarindwa imushyira mu modoka imujyana aho yari acumbitse, abakozi bayo basaka inzu abamo ariko ntibagira icyo babonamo, nyuma bongera kumusubiza aho afungiye.
Yavuze ko abafunze Mutarindwa baje kumwemerera kuvugana n’abavandimwe be, ababwira uko yafashwe.
Yagize ati “Kugeza ubu ntibaravuga icyo bamushinja kuko nibwo bakimufata, gusa dufite impungenge ku buzima bwe kuko asanzwe arwara diabète n’umuvuduko w’amaraso, urumva ko batangiye kumuhohotera ashobora no gupfa.”
Umuvandimwe wa Mutarindwa yavuze ko bibabaje kuba harabaye inama i Gatuna igahuza abakuru b’ibihugu byombi, Uganda ikemera ko igiye guhagarika ibikorwa bibangamira Abanyarwanda ariko ikaba ikomeje kutabyubahiriza.
Uganda yafashe Mutarindwa mu gihe mu nama ya Gatuna, yari yahawe igihe cyo kurekura Abanyarwanda yafashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse igakora iperereza ku bikorwa by’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe EAC, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko kubera COVID-19, Uganda yahawe igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna.