Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’indi miryango mpuzamahanga, birasaba abategetsi ba Uganda gukora iperereza ryimbitse ku gitero cyagabwe ku bwami bwa Rwenzururu, mu myaka ibiri ishize kigahitana abantu basaga 100.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), irasabira ubutabera abaguye muri icyo gitero cyagabwe n’abapolisi n’abasirikare kugeza magingo aya batarabiryozwa.
Nk’uko fox News yabitangaje, kuri uyu wa Kabiri Amerika yasohoye ubutumwa bugira buti “Bazategereza kugeza ryari? (ubutabera).”
Uganda yo ivuga ko abagabye icyo gitero bari imbere y’inzego z’ubutabera. Ariko nta tabwa muri yombi ry’abakigizemo uruhare ryatangajwe ndetse uwayoboye icyo gitero Maj. Gen. Peter Elwelu yazamuwe mu ntera agirwa Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.
EU yo yasabye umucyo mu iperereza ku bagabye icyo gitero cyahitanye inzirakarengane.
Amnesty International yo yatangaje ko hari abishwe bakubiswe, imibiri yabo irarohwa.
Uretse abo, Human Rights Watch yababajwe by’umwihariko n’abana babarirwa muri 15 bishwe muri icyo gitero, Uganda ntikurikirane.
Umuyobozi wa Human Rights Watch mu Afurika y’Iburasirazuba, Maria Burnett, yagize ati “Abayobozi ba Uganda ntibanabaza impamvu imbaraga z’umurengera zakoreshejwe uwo munsi n’icyishe abana, ibi byerekana kudaha agaciro ubuzima bwa muntu.”
Ubwami bwa Rwenzururu buherereye mu misozi miremire ya Rwenzori hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rwenzururu yemewe nk’ubwami mu 2008 nyuma yo kwifuzwa n’abaturage bigahabwa umugisha na Perezida Museveni. Gusa ubutegetsi muri iki gihugu, buvuga ko abatuye aka gace bashaka kwiyomora kuri Uganda bakaba igihugu cyigenga.
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
Uburenganzira Bwamuntu Muri Uganda Ntaburiyo