• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Editorial 25 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Nyuma y’ibitero by’ ingabo za Congo FARDC, zimaze iminsi zigaba ku nyeshyamba z’abanyarwanda zikorera muri Congo FDLR, FLN, RUD-Urunana, n’ingabo za RNC zibumbiye mucyo bise P5, Uganda yashyizeho gahunda yo guha ubuhungiro iyi mitwe n’imiryango yabo.

RNC yatakaje abarwanyi bayo benshi, ibi rero nibyo byatumye Hon. Philomen Mateke ashyiraho gahunda yo guha ubuhungiro ku babashije kurokoka ibitero bya FARDC kugirango abone uko akomeza umugambi wa Perezida Museveni na Kayumba Nyamwasa wo gushaka abarwanyi ba RNC bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Igihugu cya Uganda gifite politike yo kugwiza impunzi, mu mugambi wo kugirango imiryango nterankunga ndetse n’ibihugu bikomeye bibahe amafaranga. Kwakira izi mpunzi bikaba byarabaye ubutunzi ku bayobozi ba Uganda.

Ubuyobozi bw’iki Gihugu bwahagarikiwe amafarangwa bahabwaga n’igihugu cy’Ubwongereza yo gufasha impunzi. Ikinyamakuru cyo mu bwongereza Dailmail mu nkuru yacyo yo kuwa 1/12/2018 yagaragaje ko, mu mubyo UNHCR yabonye yasanze Uganda yarakoresheje amafaranga ahwanye na Miliyoni 151 z’amadolali yaragenewe impunzi mu buryo bunyuranije n’amategeko, ibi byatumye igihugu cy’Ubwongereza, Autralia, Japan, Germany bihita bihagarika inkunga yarigenewe Uganda muri Gahunda yo gufasha Impunzi, kuko byagaragaye ko amafaranga atangwa ngo afashe impunzi, umubare mu nini waya mafaranga anyerezwa n’abayobozi bwa Uganda.

Hon.Philomen Mateke kwakira imiryango y’abarwanyi b’imitwe ikorera muri Congo nka FDLR, Rud-Urunana na FLN ndetse na P5 ya RNC, n’ ubundi buryo babonye bwo kugaragaza ko bafite umubare munini w’impunzi kugirango bakomeze babone uko barya amafaranga yazo.

Uganda ikoresha uburyo bwose bushoboka kugirango ireshye abanyarwanda bari muri Congo ngo bajye muri Iki gihugu
Uganda ikomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Iki gihugu kimaze igihe kinini gitera inkunga imitwe yitwaje intwaro harimo n’imitwe iyobowe nabasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi nka FDLR, Rud-urunana na FLN.

Mu mpera z’umwaka 2018 taliki ya 10/12, ubuyobozi bwa Congo bwafashe abayobozi bakuru ba FDLR- Foca ku mupaka wa Bunaga uhuza Congo n’u Rwanda, harimo Ignas Nkaka alias La Forge Fils Bazeye wari ukuriye ingabo za FDLR (Twabibutsa ko Ignace Nkaka wari warihebeye FDLR Foca ari umuvandimwe wa Col Nkundiye na we warasiwe mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda 1997), Lt Col Nsekanabo Jean Pierre warukuriye ibikorwa by’iperereza muri FDLR.

Ignas Nkaka alias La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre mu rukiko i Kigali
Aba bayobozi ba FDLR bari bavuye mu nama I Kampala, yari yatumijwe na Prezida Museveni ubwe, yahuje abayobozi bakuru b’igisirikare cya Uganda, ubuyobozi bwa RNC, na FLN, Minisitiri ushinzwe ubutwererane mu karere k’ibiyaga bigari Hon. Philomen Mateke abitegetswe na Perezida Museveni niwe wayoboye iyi nama ndetse akomeza no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa byiy’ imitwe.

Ku murongo w’ibyigwa hari ukurebera hamwe uburyo iyi mitwe yose yakwihuriza hamwe bityo kuyitera inkuna ndetse no kuyifasha mu bundi buryo bwa Gisirikare bikarushaho koroha kandi bigatanga umusaruro kuko iyi mitwe yose yakuraga ubufasha mu gihugu cya Uganda.

Ubu buryo Uganda iri gukoresha bwo kwakira iyi mitwe y’abarwanyi n’imiryango yabo bagaragaza ko ari impunzi, ni ubundi buryo Uganda ibonye bwo gukomeza Poropaganda yabo yo kuvuga nabi u Rwanda ndetse no kurugambanira, aho bimaze kugaragara ko mu mbuga nkoranyambaga usanga yaba mu binyamakuru byandika ndetse no kuri twitter na facebook, abo bantu bose usanga abenshi baba mu gihugu cya Uganda cyane cyane aba RNC n’imiryango yabarwanyi ba FDLR Rud-Urunana.

Bamwe mu barwanyi ba CNRD/FLN bafatiwe muri Congo bacyuwe mu Rwanda n’imiryango yabo.

Umusomyi wacu Kampala

2019-12-25
Editorial

IZINDI NKURU

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Editorial 14 Jan 2017
U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

Editorial 20 Dec 2017
Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Editorial 10 Mar 2017
Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Editorial 14 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye  mu muhango wo guherekeza muka Rusagara
ITOHOZA

I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye mu muhango wo guherekeza muka Rusagara

Editorial 30 Aug 2016
Karongi: Abantu 112 bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Karongi: Abantu 112 bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 25 Apr 2016
Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022
Amakuru

Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022

Editorial 20 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru