Igipolisi cyo ku muhanda wa Kira muri Kampala mu gihugu cya Uganda cyataye muri yombi uwitwa Jeff Kalanzi atwaye imodoka ifite ibirango by’ibihimbano bisanzwe byambikwa imodoka za perezida Museveni.
Uyu mugabo w’imyaka 37 akaba anakurikiranweho icyaha cyo kwiyita uwo atari we, ubwambuzi no gutunga ibya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Kalanzi yagaragaye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Mark II ifite pulake yanditseho M7 2040, ndetse akaba yaragaragaye yambaye umwambaro wa gisirikare afite n’icyombo cya cyabakanga (fake).
Mu byumweru bibiri bishize, uyu Kalanzi yavuzweho no gutekera umutwe uwitwa Ambrose Mworozi, amukuramo miliyoni 2 z’amashilingi, amubeshya ko azamworohereza kubonana n’umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, Justine Lumumba.
Kalanzi ngo akaba yari asanzwe aniyita umukozi mu bunyamabanga bwa NRM ndetse akaba ari umwunganizi wihariye w’umunyamabanga mukuru w’iri shyaka.
Nk’uko Mworozi yabitangaje, ngo kubera kudakeka uwo mugabo yishyuye amafaranga ariko ntiyabasha kubonana n’umunyamabanga mukuru wa NRM nk’uko bari babisezeranye, nyuma aza kubona ko yatekewe umutwe.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, kuri ubu Jeff Kalanzi afungiye muri station ya polisi ya Kira aho ategerereje kugezwa imbere y’urukiko.