Igihugu cya Uganda cyatangaje ko cyakwemera guha ubuhungiro uwahoze ari perezida wa Sudan,Omar al Bashir uherutse guhirikwa n’igisirikare cye cyubahirije ibyifuzo bya rubanda rwari rumaze amezi menshi rwigaragambya.
Ubuyobozi bwa Uganda buvuga ko Bashir aramutse asabye ubuhungiro yabuhabwa bitewe n’uruhare yagize mu mishyikirano y’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ko guha ubuhungiro Bashir bishoboka ariko bizagirwamo uruhare na Perezida Museveni ubwe.
Yagize ati “Omar al- Bashir aramutse asabye ubuhungiro muri Uganda ni ingingo yasuzumwa na Perezida wa Uganda. Twishimiye ko Bashir yagize uruhare mu kuzana amahoro muri Sudani y’Amajyepfo bityo ubusabe bwe bw’ubuhungiro twabuha agaciro.”
Omar Al Bashir yahiritswe ku butegetsi yari amazeho imyaka 30 n’ingabo ze mu Cyumweru gishize nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yatangiye mu Ukuboza umwaka ushize ihereye ku izamuka ry’igiciro cy’umugati.
Bashir yashyizwe ku rutonde rw’abantu bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC,kubera gushinjwa ubwicanyi bwabereye i Darfur kuva muri 2005.Museveni yanenze bikomeye uru rukiko mu mwaka wa 2016 ko rukoreshwa n’abantu b’imburamumaro.