Amakuru dufitiye gihamya aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020, ahitwa MUKOMAREHE, muri RUTCHURU, muri Kivu y’Amajyaruguru hateraniye inama y’abategetsi ba FDLR-FOCA, wa mutwe wiyemeje kubuza Abanyarwanda amahwemo ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umwe mu bayikurikiraniye hafi twahaye akazina ka “MABULA” ku bw’umutekano we, yatubwiye ko iyo ngirwanama yari igamije kujonjora mu barwanyi ba FDLR abagifite agatege, abamugariye ku rugamba, abarwayi batazakira, abasaza rukukuri, bakibeshya ngo bararwana kandi mu by’ukuri ari ibyo kurushya iminsi.
Muri iyo nama hongeye kuboneka amacakubiri yokamye FDLR, ubu noneho akaze akaba ashingiye ku turere , aho bivugwa ko abakomoka mu majyaruguru badacana uwaka n’abava mu bindi bice by’uRwanda. Ndetse abava mu ntara y’amajyepfo bakaba barimo gushing ikindi gice bise”CNRD-UBWIYUNGE”.
Undi wagaraye muri iyongirwanama, ni uwitwa BENSON WAFULA, wavuze ko yoherejwe na Philemon MATEKE, Minisitiri wa Uganda ushinzwe akarere ka Afrika y’Uburasirazuba, unasanzwe uzwi mu bikorwa bibangamira umutekano w’uRwanda. Ubutumwa bwa MATEKE bukaba bwarijeje FDLR ko abazasezererwa mu gisirikari, Uganda izabakira, bagatuzwa mu nkambi za RWAMANJWA na CYAKA
Mu bagomba gusezererwa harimo:
-Gen. Victor BYIRINGIRO, wayoboraga FDLR
-Gen. Poete, ukomoka mu karere ka Nyabihu, ahitwa mu Gasiza
-Gen. MATOVU uvuka mu Kinigi, mu karere ka Musanze
-Gen. NDIKUNKIKO Innocent bita Gicumba akaba yayoboraga ishuri rikuru rya gisirikari muri FDLR
-Gen. BUNANI Bonaventure alias BUSOGO, ukomoka I Busogo mu karere ka Musanze, akaba yari n’umujyanama mu bya gisirikari
-Gen de brigade HATUNGURAMYE Esdras uzwi ku izina rya Caleb, perezida w’urukikorwa gisirikari
-Col BINEGO wari ushinzwe” imibereho myiza” muri FDLR.
Iyo nama yaranzwe n’ induru, batumvikana ku byagendeweho ngo bamwe mu barwanyi basubizwe mu buzima busanzwe. Hanifujweko Gen. Byiringiro yasimburwa na Nsanzimihigo Cyirille ‘HENGANZE” uzwiho irondakoko n’irondakarere rikabije, ariko nyine ikaba ariyo ndangamuntu ya FDLR yose.
Mabula awaduhaye aya makuru aravuga ko benshi mu bazoherezwa mu nkambi muri Uganda nta ntege bagifite zo kuba mu mashyamba no guhangana n’ibitero bya FARDC, kuko nka Gen Poete, uretse umunwa n’ubugome bukabije, ativana aho ari batamutwaye mu ngobyi.
Benshi muri aba ntibishimiye kujya mu nkambi, kuko batizeye kuzakomeza kubona nk’ ibyo basahuraga muri Kongo, nko gucuruza imbaho n’amakara, amabuye y’agaciro, guhinga urumogi, imisoro n’amahoro FDLR yirirwa isaruza mu baturage ba Kongo, n’ imfashanyo bahabwa n’ibihugu bigishyigikiye abarota gutera uRwanda. Mu badakozwa ibyo kuva mu gisirikari, harimo na Gen BYIRINGIRO ndetse akaba akubita agatoki ku kandi ,avuga ko azarwanya ikicyemezo yivuye inyuma.
Ibi kandi biravugwa mu gihe n’ubundi FDLR iri mu mazi abira, kuko batakaje abantu hatabarika, barimo n’abayoboraga uyu mutwe w’iterabwoba, ndetse n’ibirindiro byinshi byabafashaga kubona umutungo . Mabula uzi neza ibibera muri FDLR mu mbere, arahamya ko magingo aya FDLR isigaranye abarwanyi batarenga 800, ushyizemo abamugaye n’abashaje cyane, kandi muribo ½ ni abarinda ibikomerezwa. Iki ni ikindi kimenyetso ko FDLR yakubititse, ugereranyije n’abasirikari babarirwa mu 8.000 yari ifite mu myaka ya za 2006.
Icyo abasesenguzi bakomeje kwibaza ,ni inyungu Uganda ifite mu kwakira aba banyabyaha, boretse imbaga mu Rwanda nyuma bakica bakanafata ku ngufu abakongomani/kazi. Gusa abenshi twaganiriye baravuga ko nta yandi mahitamo, , kuko badafatiranye aba bantu ba FDLR ngo babiyegereze, harimo abahitamo kwitahira mu Rwanda, dore ko biganjemo n’abavuga ko n’ubundi baribarafashwe bugwate. Uganda rero na Mateke wayo bagatinya ko aba bantu baramutse bageze mu Rwanda batanga amakuru ashyira ku Karubanda abategetsi ba Uganda n’imitwe bashyigikiye nka FDLR. RNC, FLN, n’zindi nkoramaraso.
Ibibera mu mitwe y’iterabwoba tuzakomeza kubibagezaho uko byakabaye, kuko tuhafite baduha amakuru yizewe