• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, Umugome Emmanuel ABAYISENGA yasabiwe kwirukanwa mu Bufaransa ntibyahabwa agaciro, none abituye kwica umupadiri wamukingiye ikibaba

Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro, Umugome Emmanuel ABAYISENGA yasabiwe kwirukanwa mu Bufaransa ntibyahabwa agaciro, none abituye kwica umupadiri wamukingiye ikibaba

Editorial 10 Aug 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Emmanuel ABAYISENGA ni Umunyarwanda ukomoka ku mubyeyi wijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nubwo ise yari umusiviri, yari yaratojwe mu Nterahamwe, yica Abatutsi batabarika.

Amakuru avuga ko yaje kugwa mu gitero we na bagenzi be bagabye ngo bagiye gukumira ingabo z’Inkotanyi. Burya rero ngo “uwiba ahetse aba yigisha uri mu mugongo”, kuko Abayisenga Emmanuel yakuranye ubwicanyi akomora kuri se, dore ko muw’1994 yari ingimbi y’ imyaka 15 y’amavuko.

Mu mwaka w’2004, Emmanuel Abayisenga yinjiye muri bugenzacyaha bw’uRwanda, ariko imyitwarire idahwitse ntiyatuma atindamo. Nguko uko yatangiye kurorongotana, kugeza ageze mu Bufaransa, ndetse muw’2013 atangira gusaba ibyangombwa bimwemerera gutura muri icyo gihugu. Arinze akora amahano atarabona ibyo bya ngombwa, ariko bitamubuza kwidegembya kimwe n’abandi bagizi ba nabi bibera mu Bufaransa nta nkomyi.

Akigera mu Bufaransa, Emmanuel Abayisenga we yahise anakiranwa yombi, “Abihaye Imana” bo mu muryango w’abamisiyoneri bitwa “Monforttains de Saint-Laurent-Sur-Sèvre, bamugira umwana mu rugo, ushinzwe gukinga no gukingura ibyumba byose, harimo n’ahabikwa amaturo!

“Nyakibi rero burya koko ntirara bushyitsi”. Nyuma y’imyaka mike Emmanuel Abayisenga yatangiye kugaragaza ko atari umwiga mu bugome, maze muri Nyakanga 2020 ashumika Katedarari ya Nantes. Yaje gufungwa igihe cy’amezi 10, afunguwe muri Gicurasi uyu mwaka ubucamanza bumusabira kwirukanwa ku butaka bw’Ubufaransa, bivuze ko yagombye kuba yarasubiye aho yavuye, mu Rwanda.

Iki cyemezo nticyubahirijwe, ahubwo ba “bihaye Imana” be bakomeza kumukingira ikibaba. Bamushubije mu rugo batitaye ku mahano ye, basobanura ko ibyo yakoze yabitewe n’ibibazo by’ihungabana, kandi afite ubushake bwo “kwiyunga n’Imana”.

“Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro”. Nguko uko byagenze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Kanama 2021, ubwo Emmanuel Abayisenga ubwe yishyikirizaga polisi ya Mortagne-Sur-Sèvre, yiyemerera ko ari we wishe Padiri w’imyaka 60, Olivier MAIRE, wari umucumbikiye .

Iyi nkuru yashenguye imitima ya benshi, barimo na Perezida w’uBufaransa, Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe, Jean Castex bihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Olivier Maire. Abantu benshi bagize icyo batangaza, ntibumva uburyo uyu mugome, Emmanuel Abayisenga, yakomeje gufatwa nk’amata y’abashyitsi kandi ari umugizi wa nabi uzwi n’inzego z’umutekano.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, basabye Leta y’uBufaransa gukurikirana umuntu wese wagize uruhare ngo Emmanuel Abayisenga atava mu Bufaransa, ndetse igasubira muri politiki yayo yo gucumbikira abanyamahanga, cyane cyane nk’aba bafite amateka abahuza n’ibyaha ndengakamere.

Magingo aya Emmanuel Abayisenga arakurikiranwa n’impuguke mu burwayi bwo mu mutwe, ariko n’iperereza ryatangiye gucukumbura icyaba cyamuteye ubwo bwicanyi. Icyo abenshi bibaza, ni ukumenya niba hazakomezwa icyemezo cyo kumwirukana mu Bufaransa, cyangwa niba azaburanishirizwa akanarangiriza igihano muri icyo gihugu.

Igihugu cy’u Bufaransa gicumbikiye Abanyarwanda benshi bakurikiranyweho ibyaha bikomeye, birimo n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri bo twavuga ba ruharwa nka Agatha Kanziga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Laurent Bukibaruta, Gen Aloys Ntiwiragabo, n’abandi bamamaye mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta y’u Rwanda imaze imyaka yarasabye ubutabera bw’u Bufaransa kohereza abo bantu mu Rwanda cyangwa se nibura bakaburanishwa n’inzego zo muri icyo gihugu.

Icyi cyifuzo kugeza ubu ntikirahabwa agaciro, ubwo yenda bazategereza ko aba bicanyi bakora ibara no mu Bufaransa, kugirango byumvikane ko amaraso y’Umunyarwanda n’umwirabura muri rusange, afite agaciro kimwe n’ay’Umufaransa.

2021-08-10
Editorial

IZINDI NKURU

Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Uburyo ibaruwa Museveni yandikiye Kagame yuzuyemo” ukwivuguruza”

Editorial 21 Mar 2019
Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Bifashishije indirimbo, Eric Senderi afatanyije n’urubyiruko rwa ‘Kwacu Family’ bashimiye ingabo z’Inkotanyi kubwo kurokora abatutsi bakorewe Jenoside muri Mata 1994.

Editorial 08 Apr 2021
Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Editorial 30 Nov 2024
Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Amatakirangoyi y’abanyabyaha iyo bageze imbere y’ubutabera; Rusesabagina arunga murya Mugesera n’abandi bajenosideri

Editorial 22 Oct 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru