• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena
Perezida wa Sena, Bernard Makuza (Ifoto/ububiko)

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa Sena

Editorial 25 Nov 2017 Mu Rwanda

Uhohotera umugore n’umukobwa wese yikosore, natikosora azabisobanura imbere y’amategeko: Perezida wa SenaIbi Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Bernard Makuza yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2017, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo  kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bwateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’umuryango ifatanyije na UN WOMEN.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Rwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa: Wirihishira”.

Iki gikorwa kikaba cyabanjirijwe n’urugendo rugamije kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rwatangiriye ku nteko ishinga amategeko y’u Rwanda  rusorezwa kuri Sitade Amahoro i Remera.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Bernard Makuza wari umushyitsi mukuru mu gutangiza ubu bukangurambaga, yavuze ati: “ Uhohotera umugore n’umukobwa ndetse n’undi muntu wese yikosore, natikosora azabisobanura kuko turi igihugu kigendera ku mategeko, kandi ntawe uri hejuru yayo”.

Yakomeje avuga ko nubwo igipimo cy’ihohoterwa ari gito mu Rwanda ugereranyije no mu bindi bihugu rigihari, abanyarwanda bagomba kurihagurukira bakarirwanya kuko ryica umuryango, rikibasira n’iterambere ry’igihugu.

Yavuze ati:”Guhoza ku nkeke, guhezwa no gutesha agaciro ndetse no gukubita bivamo urupfu, bifite ingaruka ku babikorerwa ku muryango wabo no ku gihugu muri rusange, kandi gukemura ihohoterwa bigomba kureberwa mu buryo bwagutse bushingiye ku burenganzira bw’ibanze bw’umunyarwanda butangwa n’itegeko nshinga twihangiye rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro n’indahubanganywa, afite uburenganzira ku kudahubanganywa ku mubiri no mu mutwe.”

Yasoje avuga ko yizeye ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rizacika aho yagize ati: Ubushake bwa Politiki bwa Leta y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa  tugomba kubwubakiraho kandi inzego zibishinzwe zifite ibyangombwa byose bikenewe mu guhangana naryo. Twirinde kubuhishira rero, dore ko hari n’intambwe ishimishije yatewe n’inzego zibishinzwe cyane cyane Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ubutabera, kandi bakomeze bavugutire umuti iki kibazo.”

Minisitiri w’uburinganire n’umuryango Nyirasafari Esperance, yavuze ko yizera ko abanyarwanda nibakomeza guhuza imbaraga, ihohoterwa rizacika burundu, anasaba urubyiruko kubigiramo uruhare.

Yavuze ati:”Turasaba urubyiruko rwacu ko rwakurana  umutima wubaha ikiremwa muntu bakarwanya ihohoterwa kandi bakarigaragaza aho ribaye hose, ndetse ikoranabuhanga dufite mwirinde ko ribajyana mu ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu muri rusange.”

Yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ari ikibazo kibangamiye umutekano mu muryango, ikaba ari nayo mpanvu habaho ubukangurambaga nk’ubu kugirango buri wese abyibutswe arirwanye.

Yavuze ko mu byakozwe ngo harwanywe ihohoterwa hariko kubaka ibigo bya Isange One Stop Centers zimaze kuba 44 mu gihugu, asaba ko uwakorewe ihohoterwa yazigana, kandi ko hubatswe laboratwari izajya ipima ibizamini hakerekanwa amasano hagati y’abantu (DNA).

Ubu bukangurambanga bwanabereye mu mirenge no mu turere twose tw’u Rwanda.

Uhagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (One-UN) Fode Ndiaye wari uri muri uyu muhango, yavuze ati:”Iyo mbonye ibyiza u Rwanda ruri kugeraho, bigaragaza ko ruyobowe neza, binasobanura ko ahazaza h’abana, abagore n’abakobwa nho ari heza.”

Yashimye ingamba u Rwanda rwashyizeho mu gukumira no kurwanya ihohoterwa zirimo Ikigo Isange One Stop Center kuko ari icyitegererezo ku Isi.

Gutangiza ubu bukangurambaga byanaranzwe n’ubuhamya bwatanwe n’umuryango wabanaga mu makimbirane  ariko ubu ukaba ubanye neza kubera ubukangurambaga bahawe, wanitabiriwe kandi n’abanyacyubahiro batandukanye barimo aba Minisitiri, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko muri iyi minsi 16 y’ubu bukangurambaga abaturage bazahabwa ibiganiro bibakangurira kwirinda ihohoterwa, ibiganiro ku maradiyo na Televiziyo, guca imanza zifite aho zihuriye n’ihohoterwa n’ibindi.

2017-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023
Ukuri kubivugwa ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali akazanga

Ukuri kubivugwa ko Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga wa Kenya yahawe hafi miliyoni 5 z’ amadorali akazanga

Editorial 04 Sep 2017
Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida

Editorial 24 Sep 2023
Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Editorial 08 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango  yamagana ibiganiro bibera Arusha
Mu Rwanda

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

Editorial 18 Feb 2017
Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo
Amakuru

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Editorial 09 Sep 2021
Gen.Kayumba  gusaba imbabazi zo gucyura Condo
ITOHOZA

Gen.Kayumba gusaba imbabazi zo gucyura Condo

Editorial 08 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru