Ihuriro ry’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bwongereza babangamiwe cyane n’uko abagize uruhare muri iyi Jenoside yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni bacyidegembya muri iki gihugu.
Mu gihe kuri uyu wa mbere tarki 28 Ugushyingo, Urukiko rukuru ruburanisha ku koherezwa mu Rwanda batanu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, iri huriro rizwi nka Urumuri ryahaye Leta y’u Bwongereza umukoro wo guhitamo hagati yo kugaragaza niba iharanira ubutabera cyangwa itubwubahiriza ndetse ntinite ku masezerano mpuzamahanga bwasinye.
Dr Vincent Bajinya
Uwa mbere mu banyarwanda baburana kuri uyu wa mbere ni Dr. Vincent Bajinya Alias Brown usigaye atuye ahitwa Islington mu majyaruguru ya London. Akurikiranyweho kuba yari umwe mu bagize itsinda ry’abuyobozi bakuru b’igihugu ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu mihanda y’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Interahamwe.
Celestin Mutabaruka
Undi ni Pasiteri mu Itorero ry’Abapantekote Celestin Mutabaruka ubu utuye ahitwa Kent, akaba ashinjwa gukorana n’Interahamwe agategura akanaziyobora aho zisanga Abatutsi ibihumbi 20 barimo abagabo, abagore, n’abana. Abatangabuhamya bavuga ko bamwe muri aba batutsi bishwe urubozo.
Charles Munyaneza
Uwa gatatu ni Charles Munyaneza wahoze ari burugumesitiri wa Komine Kinyamakara yo muri Perefegitura ya Gikongoro atuye i Bedford akaba ashinjwa kuyobora no gushyira mu bikorwa ubwicanyi mu duce tugize komini yari abereye umuyobozi. Ashinjwa kandi kugaba igitero ku batutsi bari hafi y’umugezi wa Mwogo, cyahitanye Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi.
Mr. Emmanuel Nteziryayo
Hari kandi Mr. Emmanuel Nteziryayo wahoze ari burugumesitiri wa Komini Mudasomwa Perefegitura ya Gikongoro, akaba yari n’inshuti ya Munyaneza. Na we ashinjwa kuyobora no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bw’aho yari ayoboye.
Nteziryayo avugwaho uruhare rukomeye mu bwicanyi, anavugwaho kuba yarageze mu Bwongereza agahindura izina rye rikaba Emmanuel Nidikumana, aho yari yituriye Wythenshawe- Manchester ajijisha ko yashatse ubuhungiro aturutse mu Burundi.
Celestin Ugirashebuja
Uwa nyuma ni Celestin Ugirashebuja wari Burugumesitiri wa Komini Kigoma muri Perefegitura ya Gitarama, na we akaba ashinjwa kuyobora no gushyira mu bikorwa Jenoside muri komine yari ayoboye. Aho guhisha Abatutsi, Ugirashebuja avugwaho kuba yarabashutse akabakura mu bwihisho, maze agahita ategeka ko bicwa. Nyuma ya Jenoside yahungiye mu Bwongereza atura i Walton-on-the-Naze, Essex.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro Urumuri rigaragaza ko rihangayikishijwe no kuba urubanza rwo kohereza aba banyarwanda kuburanira aho bakoreye ibyaha rutarangira mu myaka 10 rumaze rutangiye.