• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»UK: Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

UK: Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

Editorial 30 Nov 2016 ITOHOZA

Ihuriro ry’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bwongereza babangamiwe cyane n’uko abagize uruhare muri iyi Jenoside yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni bacyidegembya muri iki gihugu.

Mu gihe kuri uyu wa mbere tarki 28 Ugushyingo, Urukiko rukuru ruburanisha ku koherezwa mu Rwanda batanu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, iri huriro rizwi nka Urumuri ryahaye Leta y’u Bwongereza umukoro wo guhitamo hagati yo kugaragaza niba iharanira ubutabera cyangwa itubwubahiriza ndetse ntinite ku masezerano mpuzamahanga bwasinye.

-4826.jpg

Dr Vincent Bajinya

Uwa mbere mu banyarwanda baburana kuri uyu wa mbere ni Dr. Vincent Bajinya Alias Brown usigaye atuye ahitwa Islington mu majyaruguru ya London. Akurikiranyweho kuba yari umwe mu bagize itsinda ry’abuyobozi bakuru b’igihugu ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu mihanda y’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Interahamwe.

-4825.jpg

Celestin Mutabaruka

Undi ni Pasiteri mu Itorero ry’Abapantekote Celestin Mutabaruka ubu utuye ahitwa Kent, akaba ashinjwa gukorana n’Interahamwe agategura akanaziyobora aho zisanga Abatutsi ibihumbi 20 barimo abagabo, abagore, n’abana. Abatangabuhamya bavuga ko bamwe muri aba batutsi bishwe urubozo.

-4827.jpg

Charles Munyaneza

Uwa gatatu ni Charles Munyaneza wahoze ari burugumesitiri wa Komine Kinyamakara yo muri Perefegitura ya Gikongoro atuye i Bedford akaba ashinjwa kuyobora no gushyira mu bikorwa ubwicanyi mu duce tugize komini yari abereye umuyobozi. Ashinjwa kandi kugaba igitero ku batutsi bari hafi y’umugezi wa Mwogo, cyahitanye Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi.

-4828.jpg

Mr. Emmanuel Nteziryayo

Hari kandi Mr. Emmanuel Nteziryayo wahoze ari burugumesitiri wa Komini Mudasomwa Perefegitura ya Gikongoro, akaba yari n’inshuti ya Munyaneza. Na we ashinjwa kuyobora no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bw’aho yari ayoboye.

Nteziryayo avugwaho uruhare rukomeye mu bwicanyi, anavugwaho kuba yarageze mu Bwongereza agahindura izina rye rikaba Emmanuel Nidikumana, aho yari yituriye Wythenshawe- Manchester ajijisha ko yashatse ubuhungiro aturutse mu Burundi.

-4829.jpg

Celestin Ugirashebuja

Uwa nyuma ni Celestin Ugirashebuja wari Burugumesitiri wa Komini Kigoma muri Perefegitura ya Gitarama, na we akaba ashinjwa kuyobora no gushyira mu bikorwa Jenoside muri komine yari ayoboye. Aho guhisha Abatutsi, Ugirashebuja avugwaho kuba yarabashutse akabakura mu bwihisho, maze agahita ategeka ko bicwa. Nyuma ya Jenoside yahungiye mu Bwongereza atura i Walton-on-the-Naze, Essex.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro Urumuri rigaragaza ko rihangayikishijwe no kuba urubanza rwo kohereza aba banyarwanda kuburanira aho bakoreye ibyaha rutarangira mu myaka 10 rumaze rutangiye.

2016-11-30
Editorial

IZINDI NKURU

RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

Editorial 21 Jan 2020
Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Editorial 12 May 2017
Uganda:Umusirikare yapfuye yiyahuye mu Kiyaga cya Victoria

Uganda:Umusirikare yapfuye yiyahuye mu Kiyaga cya Victoria

Editorial 11 Mar 2017
Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Editorial 24 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48
Amakuru

Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48

Editorial 29 Nov 2023
Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda

Editorial 15 Apr 2018
APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri  nyuma yo kunganya na Rayon Sports
Mu Rwanda

APR FC yananiwe kwambura Police Fc umwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Rayon Sports

Editorial 29 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru