Niyomucunguzi Jean Baptiste wo mu Karere ka Burera na Nizeyimana Samuel wo muri Musanze, baheruka kurekurwa n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’umwaka bafunzwe, bavuze ko bakoreshwaga ubucakara n’iyicarubozo, bamwe mu bahafungiye bakahasiga ubuzima.
Bagiye muri Uganda umwaka ushize, batabwa muri yombi na Polisi ndetse bakatirwa igifungo cy’amezi 12, bakaba barekuwe bakirangije ku wa 16 Kamena 2019.
Niyomucunguzi uvuka mu Karere ka Burera, Umurenge wa Gahunga mu Kagari ka Kidakama, yavuze ko we na bagenzi be bavuye mu Rwanda ku wa 3 Kamena 2018 bagiye guhaha mu isoko rya Kisoro muri Uganda nyuma y’umunsi umwe batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano batashye.
Nyuma yo gufatwa batswe ibyangombwa n’inzego z’umutekano zibasaba amashilingi ibihumbi 200 ngo zibarekure barayabura. Zarabafunze, zibagira inama yo kuterurira umucamanza ko babifite ngo atabaha igihano kiremereye barabyemera, zibagejeje mu rukiko bashinjwa kutagira ibyangombwa, bakatirwa amezi 18 ariko baza kudohorerwa atandatu.
Ati “Baraduhingishije dukubitwa cyane turatesekara bamwe bahasize n’ubuzima…Icyo batubwiraga kwari ukudukangurira kujya mu mpunzi. Njye nabashije kubyanga ariko hari bamwe bagiyeyo.”
Niyomucunguzi w’imyaka 25 yavuze ko ahantu bahingishwaga ari mu bihuru no mu mahwa kujyayo bisaba kugenda wambaye bote. Yavuze ko bababwiraga ko nibagera mu nkambi bahabwa ibyangombwa by’ubwenegihugu, ndetse ngo hari mugenzi we witwa Ndayisaba ukomoka i Burera wakubiswe yananiwe guhinga arapfa.
Ati “Abanyarwanda barimo [muri gereza bafunze] ni benshi cyane, bari hagati ya 150 na 200.”
Nyuma yo kurangiza amezi 12 y’igifungo yakatiwe, yirirwa ahinga agahabwa ibyo kurya nimugoroba, yarekuwe ku wa 15 Kamena 2019, ahamagara abavandimwe be bamwoherereza amafaranga amugeza ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.
Ibikorwa Niyomucunguzi yakorewe bijya gusa neza n’ibyakorewe Nizeyimana Samuel wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro.
Uyu musore w’imyaka 29 yavuze ko nawe yashimuswe ku wa 4 Kamena 2018 agiye gusura mushiki we, akarekurwa ku wa 15 Kamena 2019, nyuma y’amezi 12 afunganye n’abandi banyarwanda, bakoreshwa ubucakara bwo guhinga ndetse bagakorerwa iyicarubozo.
Mu nzira avuye gusura mushiki we agaruka mu Rwanda nibwo yafashwe n’abapolisi ba Uganda, bamwaka ibyangombwa, bahita bamujyanana n’abandi mu rukiko.
Ati “Baravuga ngo nitutamurushya [Umucamanza] aratubabarira baduhe igihano gito ariko kubera ubwoba baduteraga tutanazi ibya Uganda turemera ibyangombwa bakabita. Ubwo badukatiye amezi 18, badukuriraho atandatu, dukora 12.”
Nizeyimana yavuze ko babajyanaga ahantu atumva indimi bavuga ku buryo akeka ko ari mu bindi bihugu.
Ati “Ubwo bakadukubita bamwe bagapfa. Hapfuye babiri, umwe yitwa Havugimana. Aho batujyanaga kwari uguhinga, ugahera saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ukagera izindi z’umugoroba nta kuruhuka nta n’icyo kurya baraguha, ari inkoni gusa.”
Yakomeje agira ati “Bazaga bashaka ko tujya guhinga, bagafata inkoni z’insinga bakaziha benewabo bakadukubita ngo nimukore muri Abanyarwanda.”
“Abanyarwanda bafite umutima wo kujya Uganda bawureke kuko nta keza kaho, nubwo waba ufite ibyangombwa barabikwaka bakabita, bakakwereka ko ntacyo bimaze mu gihugu cyabo.”
Aba basore bafashwe biyongera ku bandi benshi bagiye barekurwa bavuga ko bakorewe iyicarubozo rikabije ndetse ko aho bari bafungiye bahasize abandi.
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko hari abaturage barwo bakorerwa iyicarubozo muri Uganda kandi bigakorwa n’inzego z’umutekano.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, aherutse kuvuga ko ‘uko gufungwa binyuranyije n’amategeko, gufatwa nabi no kwirukanwa muri Uganda ni byo byatumye Guverinoma y’u Rwanda igira inama abaturage bayo yo kutajya muri Uganda’.
Yakomeje agira “Turasaba Uganda guhagarika imikoranire yose n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda irimo RNC, mu kwibasira abanyarwanda, kubata muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kubakorera iyicarubozo ahubwo hagakoreshwa inzira z’amategeko mu kugeza imbere y’ubutabera umunyarwanda wese ukekwaho kurenga ku mategeko.”
Imwe mu miryango yahohotewe muri Uganda yaregeye indishyi
Umuryango wa Muhawenimana Ezechiel na Dusabimana Esperance bo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu bafatanyije na Hakorimana Musoni Venant, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019 batanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EACJ) basaba ko leta ya Uganda ibaha indishyi z’akababaro.
Iyi miryango irasaba indishyi zingana na miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’amadorari ya Amerika (1.100.000usd), nyuma yo kubafata mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagafungwa, bakanahohoterwa n’igisirikare cya Uganda binyuze mu rwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda (CMI).
Muhawenimana Ezechiel w’imyaka 36 na Dusabimana Esperance w’imyaka 35 (umugabo n’umugore), bafashwe bagiye muri Uganda gutabara mu karere ka Rubanda binjiriye ku mupaka wa Cyanika, bafungirwa muri gereza ya Ndorwa I Kabale, bashinjwa kwinjira mu gihugu ku buryo bunyuranyije na mategeko.
Muhawenimana aragira ati “Twafatiwe muri Uganda tariki ya 23 Nyakanga 2018, tugiye gutabara, batubwira ko twinjiye muri iki gihugu nta byangobwa dufite. Byabaye ngombwa ko duca mu rukiko rwaho i Kabale, baduhamya icyaha, twamazemo amezi icyenda. Nkuko mubibona uyu mwana wacu niho yavukiye abaho ubuzima bubi”.
Hakorimana Musoni Venant w’imyaka 35 we yari umwarimu muri Ethiopia akaba yarabaga muri Uganda, nawe akaba yarahafungiwe amezi icyenda.
Umunyamategeko wunganira aba batanze ikirego Me Richard Mugisha agaragaza ko aba bantu bafashwe nabi mu gihe bari bafungiye muri Uganda, kandi ko ibyo baregwagwa byose byari ukubeshya.
Mugisha agira ati “Ubu abantu nunganira ni batatu, ariko hari n’abandi banyegereye kandi ntibizatinda tubirimo. Abo nunganira rero barahohetewe, bakorerwa iyicarubuzo ku mubiri wabo, bambuwe n’amafaranga. Ndizera ko uru rukiko ruzaca urubanza neza kuko ibihugu bigize uyu muryango bishaka ko haba imiyoborere myiza”.
Mu gushaka kumenya indishyi z’akababaro zisabwa bitewe n’ukuntu bavuga ko bahohotewe, umwunganizi mu mategeko Mugisha avuga ko indishyi ziri mu buryo bubiri.
Ati “Indishyi ziratandukanye. Kuri Hakorimana turasaba indishyi zigera kuri miliyoni y’amadorari ya Amerika, urebye we yari umwarimu muri Ethiopia yatakaje byinshi, naho kuri uriya muryango wa Muhawenimana Ezecheil na Dusabimana Esperance turabasabira ibihumbi ijana by’amadorari ya Amerika”.
Ikirego cyatanzwe n’aba Banyarwanda ntikizakurikirana urwego runaka, ahubwo hazakurikiranwa leta ya Uganda.
Me Richard Mugisha unahagarariye urugaga rw’abunganira abantu mu mategeko mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ntabwo azaca amafaranga aba bahohotewe, kuko azabunganira ku buntu.
Aba bunganirwa mu mategeko bagarutse mu Rwanda tariki ya 26 Mata 2019.
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Court of Justice) rwashyizweho mu mwaka wa 2011.