Mu gihe hakomeje iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha abo kwa Rwigara bakurikiranyweho bikubiye mu mvugo z’abo, ahanini ku biganiro byo kuri WhatsApp.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukwakira 2017, Umushinjacyaha yavuze ko u Rwanda rwagize amateka ababaje, ku buryo umuntu wagira uruhare mu guhungabanya umutekano Abanyarwanda bagezeho biyushye akuya, agomba kubiryozwa hatitawe ku gitsina cye cyangwa umuryango yaba abarizwamo.
Ibyo Mukangemanyi akurikiranyweho…
Umushinjacyaha yumvikanishije ijwi rya Mukangemanyi ubwo Polisi yajyaga kubavana mu rugo ku gahato tariki ya 04 Nzeri 2017 aho uyu mubyeyi yumvikanye yita abapolisi ‘abicanyi, abadayimoni’, ngo ‘interahanwe zadutwaye iki? ”
Ni ibintu Umushinjacyaha yavuze ko birimo gupfobya Jenoside ashingiye ku byo interahanwe zakoze mu gihugu.
Umushinjacyaha yavuze kandi ko ku guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda bose babihuriraho. Ngo hari abantu bari gushakishwa kuri iki cyaha bari mu Rwanda no hanze barimo Mugenzi Thabita Gwiza uri muri Canada, Mukangarambe Xaverine uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mushayija Edmond uba mu Bubiligi na Tuyishimire Jean Paul uri i Boston muri Amerika.
Hari kandi aho ngo uyu muryango wandikiye Jeune Afrique ko Rwigara Assinapol yishwe na Leta, warangiza ukandikira Prime Insurance ko yishwe n’impanuka y’imodoka.
Hari amajwi ngo Mukangemanyi yoherereje Mushayija amwangisha Abatutsi amubwira ko ari babi. Hari n’ijwi yoherereje Tabitha amubwira ko hari abarokotse Jenoside leta yishe.
Hari n’ijwi yoherereje Mukangarambe amubwira ko Leta ari iy’amabandi ngo yanze gukura ikiriyo cy’umwami. Hari n’ijwi ngo yongeye koherereza Tabitha amubwira ko hari abantu agomba kwanga n’irindi yamwoherereje amubwira ko iyi Leta idashoboye gutegeka icyayo ari ukumara abantu.
Yashinjwe kandi hashingiwe ku ijwi yohereje kwa Tabitha amubwira ko ari icyihebe, ko yikundira Radio Itahuka, amukangurira kwanga Leta ngo kuko icyayo ari ukwica gusa. Ngo hari aho yavuze ko iki gihugu ari icy’abasazi ndetse ko hari Jenoside iri imbere aha.
Ku cyaha cy’amacakubiri ngo yoherereje Mushayija ko Abatutsi abanga, abwira Tabitha ko iyi Leta yishe abarokotse Jenoside ko ari icyo ibahora.
Kuri Diane Rwigara
Guteza imvururu ngo yabikoze ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru muri Nyakanga 2017, aho ngo yavuze ko Abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo ari ukwica.
Uwo munsi ngo yanavuze ko uwitwa Jean D’Amour yamubwiye ko aramutse amushyigikiye bazamukubita ifuni. Ngo yavuze ko muri iki gihugu abantu bicwa abandi bakanyerezwa.
Ikindi kandi ngo yavuze ko nta mazi Abanyarwanda bagira cyangwa amashanyarazi, ko hari n’aho yavuze ngo “abarokotse turababaye”, bigahuzwa no gukangurira abaturage kwanga leta.
Hari n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbamo ubwo yashakaga imikono 600 ashaka kwiyamamariza kuba perezida. Ngo yahimbye inyandiko akagenda abasinyira, ashyiraho abantu batari mu gihugu n’abantu bapfuye.
Ngo yabeshyaga abaturage ko ari umukozi wa Komisiyo y’Amatora akabaka indangamuntu n’ikarita y’itora. Hari n’aho ngo yafataga SIM Card akazibaruza ku bantu batandukanye akaboneraho imyirondoro yabo.
Ngo hari naho yashukaga abaturage abizeza kubashyira ku rutonde rw’abatishoboye bazahabwa inkunga.
Uwamahoro Anne Rwigara
Nawe ni amajwi yagiye afata akohereza, aho yabwiye Diane ko inama yatanga ari ukuva mu gihugu kuko nta cyizere cy’ubukungu buri imbere, ko ‘system’ arimo ari iya ‘mafia’, ahubwo ko yajya kuba ahandi.
Ku cyaha cyo guteza imvururu, ngo yanditse muri WhatsApp ihuriyemo abantu bo mu muryango ko hari umuntu Leta yishe saa yine za mu gitondo kuko yavuganaga n’abayirwanya.
Umushinjacyaha yavuze ko kuba Adeline yaravuze ngo bitege akazaba bigaragaza umugambi we, kimwe no kuvuga ngo bitege Jenoside iri imbere aha bivuga ko hari umugambi mubisha akekwaho. Ibi byose ni amajwi yafashwe muri telefone zabo mu gihe cy’isaka.
Amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp mu bihe bitandukanye yumvikanishijwe mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwashyize hanze uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa