Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019, Umunyamakuru wo muri Uganda, Angelo Izama, yanditse inkuru yatambutse mu kinyamakuru Dail Monitor ifite umutwe ugira uti “Uko intambara y’ukwikunda kwagejeje Uganda n’u Rwanda mu makimbirane.”
Iyi nkuru ni imwe muri nyinshi ibinyamakuru byo muri Uganda bitambutsa bigamije gushaka kugaragaza isura itariyo y’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi.
Ni inkuru zitambutswa hifashishijwe ibitekerezo by’impuguke zanga kugaragaza ukuri nyako ku mpamvu y’amakimbirane.
Amateka n’ibihamya bigaragaza ko igitekerezo cyo kuvuga ko ukutumvikana hagati y’ibihugu byombi muri iki gihe guterwa n’intambara yo kwikunda, gikwiye kurwanywa kuko gishingiye ku myumvire aho kuba ku bimenyetso.
Ibimenyetso birigaragaza. Mu 20o1, Winnie Byanyima yashinje Perezida Museveni gushyigikira umutwe wa FDLR mu bikorwa byawo byo kurwanya u Rwanda.
Uganda yafashije inshuro nyinshi mu ngendo z’abasirikare b’Abanyarwanda bashakishwaga n’inkiko mu gihugu cyabo.
Guverinoma ya Uganda kandi usibye kuba yarabangamiye umushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi, wagombaga guhuza Mombasa na Kigali, ku buryo wari gufungurira amarembo u Rwanda mu kugabanya ikiguzi cy’ibyoherezwa mu mahanga, yaranarenze ibangamira abacuruzi b’Abanyarwanda banyuzaga ibicuruzwa byabo muri Uganda (amata n’amabuye y’agaciro) babijyanye ahandi.
Ibi ni bimwe mu bikorwa byagejeje u Rwanda mu gihombo mu by’ubucuruzi.
Ni amateka asa n’ayisubiramo kuko kuva mu 1998, Uganda yagerageje mu buryo butaziguye guhungabanya u Rwanda mu rwego rw’ubukungu n’ubwa gisirikare.
Mu kudaha agaciro ibi bimenyetso, bamwe mu bahanga bo muri Uganda bagerageza ibishoboka byose ku buryo basobanura ibikorwa bya Guverinoma yabo ku Rwanda.
Bidatunguranye, Izama yavuze ko inzego z’umutekano za Uganda zinjiriwe n’iz’u Rwanda mu gihe umubano w’ibihugu byombi wasaga n’usubiye mu buryo.
Nkuko Andrew Mwenda yabigarutseho mu nkuru ye “Kayihura, Kagame, Museveni”mu mikoranire y’ibihugu byombi, u Rwanda rwashyikirije Uganda abantu 26 bakekwaho ibyaha mu gihe Uganda yo yohereje icyenda.
Niba imikoranire yaragejeje ku kwinjirirwa kw’inzego za gisirikare za Uganda, ni gute hari uwumva ko Uganda yabyunguyikiyemo cyane?
Ese ntabwo abantu bashobora kwifashisha iyo ngingo, bakavuga bati impamvu ibyo bintu byabayeho ni uko inzego z’iperereza za Uganda zari zarinjiriye iz’u Rwanda? Niba ari uko se, hari umuturage wa Uganda wigeze acunaguzwa, atabwa muri yombi cyangwa akorerwa iyicarubozo mu Rwanda?
Ese ni ukubera iki Abanyarwanda bafungwa bakanakorerwa iyicarubozo na CMI batagezwa imbere y’inkiko? Igisobanuro kimwe cyaboneka kuri iyi ngingo, ni uko abahanga ba Uganda bagira uruhare mu gutanga ibisobanuro bibifitse, bizwi nka propaganda.
Indi ngingo ya kabiri yatanzwe Angelo Izama yibanzeho ni ugushimangira ko imiterere ya politiki n’umurongo wayo uranga ibihugu byombi, bishobora gusobanura ukutumvikana kuri hagati yabyo; ahanini bitandukaniye ku kutihanganira ibintu agaragaza ko NRM ifite umurongo uhamye ugaragaza imiyoborere yayo.
Birasa n’aho yananiwe gusobanura ibimenyetso bihari: Kuko u Rwanda nicyo gihugu cyonyine aho abakoze Jenoside babana mu mahoro n’abayirokotse, igihugu cyahuje benshi batumvikanaga –abahoze mu ngabo za FAR bagahurizwa hamwe n’abandi mu gisirikare.
U Rwanda kandi rwacyuye ibihumbi by’abari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo aho ubu iri kuba mu mahoro mu gihugu ndetse iri no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.
Nk’urugero, Guverinoma ya Uganda ntabwo ishobora kuvuga ko yakinguye amarembo cyangwa se yababariye mu gihe ikomeje intambara yo gukurikirana Joseph Kony cyangwa se ADF.
Ikindi, nta na rimwe u Rwanda rwigeze rujya mu bikorwa byo gufasha Joseph Kony cyangwa se ADF ku buryo byakwitwa nk’icyerekezo cya Politiki rushaka gushyira ku muturanyi.
Perezida w’u Rwanda byaba bimutunguye cyangwa se ku bw’impanuka, ntiyigeze ahura n’intumwa za Joseph Kony cyangwa se iz’abo muri ADF ngo bamugezeho imigambi yabo.
Nubwo Perezida Kagame yabikora, ntiyahitamo gushaka inshuti ngo ayigire igisobanuro cyo guhosha imyigaragambyo y’uburyo bwose ivuye ku muturanyi n’inshuti.
Ikigaragara ni uko amakimbirane ahari atari intambara y’ubwishongozi ahubwo ni umushinga wa Guverinoma ya Uganda na Museveni wo kugerageza kwimbika mu mubano w’igihugu cyigenga ariko batumbiriye kukiyobora mu nyungu zabo bwite.
Iyi mikorere igaragara nk’ishaka gusimbura ibikwiye kwimakazwa mu kubahiriza uburenganzira bw’abaturage nk’imibereho myiza no guturana batishishanya.
Umuntu utekereza neza yakwanzura ko ibi bifite gihamya mu ruhererekane rw’ibikorwa byo kuva mu ntambara y’i Kisangani.
Biragaragara kandi ko isesengura rya Izama ku kibazo hagati y’ibihugu byombi, ryerekana ko atekereza ko Uganda na Museveni by’umwihariko bishingikirije icyerekezo afitiye NRA ashaka ko gikoreshwa mu gihugu gifite ubusugire.