• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Uko Angelo Izama yashimangiye ibisanzwe bizwi ku mugambi udacogora wa Museveni wo kwigarurira u Rwanda

Editorial 10 Jun 2019 ITOHOZA

Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019, Umunyamakuru wo muri Uganda, Angelo Izama, yanditse inkuru yatambutse mu kinyamakuru Dail Monitor ifite umutwe ugira uti “Uko intambara y’ukwikunda kwagejeje Uganda n’u Rwanda mu makimbirane.”

Iyi nkuru ni imwe muri nyinshi ibinyamakuru byo muri Uganda bitambutsa bigamije gushaka kugaragaza isura itariyo y’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi.

Ni inkuru zitambutswa hifashishijwe ibitekerezo by’impuguke zanga kugaragaza ukuri nyako ku mpamvu y’amakimbirane.

Amateka n’ibihamya bigaragaza ko igitekerezo cyo kuvuga ko ukutumvikana hagati y’ibihugu byombi muri iki gihe guterwa n’intambara yo kwikunda, gikwiye kurwanywa kuko gishingiye ku myumvire aho kuba ku bimenyetso.

Ibimenyetso birigaragaza. Mu 20o1, Winnie Byanyima yashinje Perezida Museveni gushyigikira umutwe wa FDLR mu bikorwa byawo byo kurwanya u Rwanda.

Uganda yafashije inshuro nyinshi mu ngendo z’abasirikare b’Abanyarwanda bashakishwaga n’inkiko mu gihugu cyabo.

Guverinoma ya Uganda kandi usibye kuba yarabangamiye umushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi, wagombaga guhuza Mombasa na Kigali, ku buryo wari gufungurira amarembo u Rwanda mu kugabanya ikiguzi cy’ibyoherezwa mu mahanga, yaranarenze ibangamira abacuruzi b’Abanyarwanda banyuzaga ibicuruzwa byabo muri Uganda (amata n’amabuye y’agaciro) babijyanye ahandi.

Ibi ni bimwe mu bikorwa byagejeje u Rwanda mu gihombo mu by’ubucuruzi.

Ni amateka asa n’ayisubiramo kuko kuva mu 1998, Uganda yagerageje mu buryo butaziguye guhungabanya u Rwanda mu rwego rw’ubukungu n’ubwa gisirikare.

Mu kudaha agaciro ibi bimenyetso, bamwe mu bahanga bo muri Uganda bagerageza ibishoboka byose ku buryo basobanura ibikorwa bya Guverinoma yabo ku Rwanda.

Bidatunguranye, Izama yavuze ko inzego z’umutekano za Uganda zinjiriwe n’iz’u Rwanda mu gihe umubano w’ibihugu byombi wasaga n’usubiye mu buryo.

Nkuko Andrew Mwenda yabigarutseho mu nkuru ye “Kayihura, Kagame, Museveni”mu mikoranire y’ibihugu byombi, u Rwanda rwashyikirije Uganda abantu 26 bakekwaho ibyaha mu gihe Uganda yo yohereje icyenda.

Niba imikoranire yaragejeje ku kwinjirirwa kw’inzego za gisirikare za Uganda, ni gute hari uwumva ko Uganda yabyunguyikiyemo cyane?

Ese ntabwo abantu bashobora kwifashisha iyo ngingo, bakavuga bati impamvu ibyo bintu byabayeho ni uko inzego z’iperereza za Uganda zari zarinjiriye iz’u Rwanda? Niba ari uko se, hari umuturage wa Uganda wigeze acunaguzwa, atabwa muri yombi cyangwa akorerwa iyicarubozo mu Rwanda?

Ese ni ukubera iki Abanyarwanda bafungwa bakanakorerwa iyicarubozo na CMI batagezwa imbere y’inkiko? Igisobanuro kimwe cyaboneka kuri iyi ngingo, ni uko abahanga ba Uganda bagira uruhare mu gutanga ibisobanuro bibifitse, bizwi nka propaganda.

Indi ngingo ya kabiri yatanzwe Angelo Izama yibanzeho ni ugushimangira ko imiterere ya politiki n’umurongo wayo uranga ibihugu byombi, bishobora gusobanura ukutumvikana kuri hagati yabyo; ahanini bitandukaniye ku kutihanganira ibintu agaragaza ko NRM ifite umurongo uhamye ugaragaza imiyoborere yayo.

Birasa n’aho yananiwe gusobanura ibimenyetso bihari: Kuko u Rwanda nicyo gihugu cyonyine aho abakoze Jenoside babana mu mahoro n’abayirokotse, igihugu cyahuje benshi batumvikanaga –abahoze mu ngabo za FAR bagahurizwa hamwe n’abandi mu gisirikare.

U Rwanda kandi rwacyuye ibihumbi by’abari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo aho ubu iri kuba mu mahoro mu gihugu ndetse iri no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Nk’urugero, Guverinoma ya Uganda ntabwo ishobora kuvuga ko yakinguye amarembo cyangwa se yababariye mu gihe ikomeje intambara yo gukurikirana Joseph Kony cyangwa se ADF.

Ikindi, nta na rimwe u Rwanda rwigeze rujya mu bikorwa byo gufasha Joseph Kony cyangwa se ADF ku buryo byakwitwa nk’icyerekezo cya Politiki rushaka gushyira ku muturanyi.

Perezida w’u Rwanda byaba bimutunguye cyangwa se ku bw’impanuka, ntiyigeze ahura n’intumwa za Joseph Kony cyangwa se iz’abo muri ADF ngo bamugezeho imigambi yabo.

Nubwo Perezida Kagame yabikora, ntiyahitamo gushaka inshuti ngo ayigire igisobanuro cyo guhosha imyigaragambyo y’uburyo bwose ivuye ku muturanyi n’inshuti.

Ikigaragara ni uko amakimbirane ahari atari intambara y’ubwishongozi ahubwo ni umushinga wa Guverinoma ya Uganda na Museveni wo kugerageza kwimbika mu mubano w’igihugu cyigenga ariko batumbiriye kukiyobora mu nyungu zabo bwite.

Iyi mikorere igaragara nk’ishaka gusimbura ibikwiye kwimakazwa mu kubahiriza uburenganzira bw’abaturage nk’imibereho myiza no guturana batishishanya.

Umuntu utekereza neza yakwanzura ko ibi bifite gihamya mu ruhererekane rw’ibikorwa byo kuva mu ntambara y’i Kisangani.

Biragaragara kandi ko isesengura rya Izama ku kibazo hagati y’ibihugu byombi, ryerekana ko atekereza ko Uganda na Museveni by’umwihariko bishingikirije icyerekezo afitiye NRA ashaka ko gikoreshwa mu gihugu gifite ubusugire.

2019-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ibihugu bitandukanye biraburira  abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda  kubera icyorezo cya Ebola  cyageze muri Uganda

Ibihugu bitandukanye biraburira abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda kubera icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda

Editorial 12 Jun 2019
Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Editorial 11 Sep 2019
Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Canada umunyarwanda yarohamye mu mazi arapfa

Editorial 22 Aug 2016
Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Editorial 22 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye
ITOHOZA

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Editorial 25 Oct 2017
Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.
POLITIKI

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Editorial 01 Feb 2016
Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?
Amakuru

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Editorial 15 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru