Amakuru aturuka muri Congo agaragaza ko mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka Kayumba Nyamwasa yagiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agiye gushaka abarwanyi bazamufasha gukora umutwe ukomeye wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubwo yageraga I Kinshasa agiye gukora [recrutement] yabashije kubonana na Gen Masunzu Pacific, wo mu gisirikare cya Congo (FARDC), ubwambere babanje kuvugana kuri telephone , ubwa kabiri babonana amaso kumaso.
Gen Masunzu asanzwe afite urugo ruherereye muri Kiziba, mu Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo. Mu 2014 ubwo Perezida Kabila wa RDC yahinduraga abayobozi b’ingabo mu bice bitandukanye, Gén Pacifique Masunzu na we wari umaze hafi imyaka 10 mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo yavanywe ku mwanya wo kuyobora FARDC muri ako gace, yoherezwa i Kamina muri Katanga, aho yagiye kuyobora ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikari.
Ubwo yari akiyobora Kivu y’Amajyepfo, Gen Masunzu yavuzweho gukorana n’inyeshyamba za FDLR, nkuko bigaragazwa n’ ibaruwa umuyobozi w’ingabo za Monusco, Lt Col Rajeev Sharm muri Kivu y’Amajyepfo yandikiye abayobozi batandukanye ba Monusco, agaragazaga ko Gen Masunzu aha intwaro abarwanyi ba FDLR ari bwo nyuma y’umwaka umwe gusa, Perezida Kabila yahise ahamwimura.
Kubera ko Gen. Masunzu afite igitinyiro ndetse n’ abasilikare bakamwumvira, Kayumba yagiye kumusaba ko bahuza imbaraga, amubwira ko afite abana mu ishyamba muri Minembwe. Kandi ko afite amafaranga cyane ko akorana n’umuherwe Rujugiro Tribert, nkuko byumvikana kumajwi dufitiye copie yafatiwe kuri telephone, Kayumba asaba Gen. Masunzu ko bahuza imbaraga kugirango bazatere u Rwanda. Masunzu amubwira ko bidashoboka kuko mu Rwanda hari bene wabo benshi babanyamulenge ko bagira ikibazo.
Ingabo za Kayumba zivugwa mu misozi ya Minembwe ni baringa
Mu nkuru zatangajwe n’ijwi ry’amarika ku munsi w’ejo zigaragaza ko muri RDC hari inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zitungwa agatoki mu bushyamirane bumaze kugwamo abantu 10.
Izi nyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zivugwaho kugira uruhare muri aya makimbirane akomeje guhuza amoko atandukanye y’Abanyekongo cyane cyane Abanyamulenge n’Abafulero na Mai-Mai.
Amakuru yizewe ava muri Bijombo agaragaza ko izo nyeshyamba za Kayumba, ari baringa ngo abiyitirira izo ngabo ze ni abantu batarenga 50 bagizwe n’ Abanyamulenge bahoze mu gisilikare cy’inkotanyi baza gutoroka ndetse n’abahoze muri FDLR, yacitsemo ibice nibo Kayumba yatoraguye muri Congo na Uganda, aremamo umutwe w’inyeshyamba zitarenga 50 gutyo.
Abandi bake batari kumwe na Kayumba aho mu ishyamaba bari i Burundi bari kumwe n’Imbonerakure nibo bari kwambuka bakica abantu mu Bugarama, Nyaruguru aho hose bafite bene wabo babafasha.
Ikindi kivugwa ni inyeshyamba z’abarundi zivanze mu makimbirane n’ubwicanyi buri hagati y’ imitwe yitwaje intwaro y’abaturage mu misozi miremire ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira, ho muri Kivu y’Amajyepfo. Aho uyu mutwe w’inyeshyamba z’abarundi washinzwe na Nkurunziza, ukorana byahafi na Kayumba Nyamwasa. Ariwo uri gutanga intwaro.
Nkurunziza yashinze umutwe witwa ko umurwanya witwa RED-Tabara (Résistance pour un État de Droit au Burundi), wavutse mu mpera za 2015, RED-Tabara igizwe n’abahoze mu gisirikare n’igipolisi kandi biganjemo urubyiruko babarirwa mu 2000.
Iyi ntambara rero ijya gukomera yatewe n’ubushyamirane buri hagati y’umutwe witwa “Twirwaneho ” na Gumino w’Abanyamulenge, uhanganye n’indi mitwe yishyize hamwe y’Abafuleru, Abanyindu n’Ababembe na Mai-Mai bateye mu mudugudu w’Abanyamulenge, mu kwirwanaho Abanyamulenge barusha imbaraga Mai-Mai, niyo mitwe yindi bifatanyije.
Umutwe w’inyeshyamba z’Abarundi RED –Tabara, ubonye ko Mai-Mai itsinzwe, utanga umusada utabara Mai-Mai ushyiramo n’ibikoresho bikomeye biva mu gisilikare cya Nkurunziza, bivugwa ko muri iyi mirwano za ngirwa nyeshyamba za Kayumba nazo zibyivangamo, ariko mu rwego rwo gutabara Abanyamulenge. Kugeza ubu Abantu bagera ku 10 barimo abasivili bane n’abarwanyi bamaze kugwa mu mirwano yahuje iyi mitwe yitwaje ibirwanisho y’abaturage mu misozi miremire ya Bijombo.
Igiteye impungenge ariko n’ uko ubu bwicanyi bukomeje gukaza umurego arinako Abarundi bakomeza kubaha intwaro zikomeye , bavuga ko Abanyamulenge bakwiye gusubira iwabo mu Rwanda.
Mugihe bimeze gutyo umutwe w’inyashyamba wa Nzabampema ugizwe n’abasilikare babatutsi bahunze mu Burundi wamenye ko Nkurunziza akomeje gutanga umusada w’imbunda zikomeye, uyu mutwe ujya gufunga inzira zicamo hagati ya Congo n’u Burundi.
Yayeli G.
Reka Reka ,Intambara??
eem
Imana igiraneza irindeintambara mu biyaga bigari iyo twabonye irahagije