• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Gen. Masunzu yatsembeye Kayumba wifuzaga ko bafatanya gutera u Rwanda

Uko Gen. Masunzu yatsembeye Kayumba wifuzaga ko bafatanya gutera u Rwanda

Editorial 21 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru aturuka muri Congo agaragaza ko mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka Kayumba Nyamwasa yagiye  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agiye gushaka abarwanyi bazamufasha gukora umutwe ukomeye wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubwo yageraga I Kinshasa  agiye gukora [recrutement] yabashije kubonana na Gen Masunzu Pacific, wo mu gisirikare cya Congo (FARDC), ubwambere babanje kuvugana kuri telephone , ubwa kabiri babonana amaso kumaso.

Gen Masunzu asanzwe afite urugo ruherereye muri Kiziba, mu Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo. Mu 2014 ubwo Perezida Kabila wa RDC yahinduraga abayobozi b’ingabo mu bice bitandukanye, Gén Pacifique Masunzu na we wari umaze hafi imyaka 10 mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo yavanywe ku mwanya wo kuyobora FARDC muri ako gace, yoherezwa i Kamina muri Katanga, aho yagiye kuyobora ikigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikari.

Ubwo yari akiyobora Kivu y’Amajyepfo, Gen Masunzu yavuzweho gukorana n’inyeshyamba za FDLR, nkuko bigaragazwa n’ ibaruwa umuyobozi w’ingabo za Monusco, Lt Col Rajeev Sharm muri Kivu y’Amajyepfo yandikiye abayobozi batandukanye ba Monusco, agaragazaga ko Gen Masunzu aha intwaro abarwanyi ba FDLR ari bwo nyuma y’umwaka umwe gusa, Perezida Kabila yahise ahamwimura.

Gén Pacifique Masunzu

Kubera ko Gen. Masunzu afite igitinyiro ndetse n’ abasilikare bakamwumvira, Kayumba yagiye kumusaba ko bahuza imbaraga, amubwira ko afite abana mu ishyamba muri Minembwe. Kandi ko afite amafaranga cyane ko akorana n’umuherwe Rujugiro Tribert,  nkuko byumvikana kumajwi dufitiye copie yafatiwe kuri telephone, Kayumba asaba Gen. Masunzu ko bahuza imbaraga kugirango bazatere u Rwanda. Masunzu amubwira ko bidashoboka kuko mu Rwanda hari bene wabo benshi babanyamulenge ko bagira ikibazo.

Ingabo za Kayumba zivugwa mu misozi ya Minembwe ni baringa

Mu nkuru zatangajwe n’ijwi ry’amarika ku munsi w’ejo zigaragaza ko muri RDC hari  inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zitungwa  agatoki mu bushyamirane bumaze kugwamo abantu 10.

Izi nyeshyamba za Kayumba Nyamwasa zivugwaho kugira uruhare muri aya makimbirane akomeje guhuza amoko atandukanye y’Abanyekongo cyane cyane Abanyamulenge n’Abafulero na Mai-Mai.

Amakuru yizewe ava muri Bijombo agaragaza ko izo nyeshyamba za Kayumba, ari baringa ngo abiyitirira izo ngabo ze ni abantu batarenga 50 bagizwe n’ Abanyamulenge bahoze mu gisilikare cy’inkotanyi baza gutoroka ndetse n’abahoze muri FDLR, yacitsemo ibice nibo Kayumba yatoraguye  muri Congo na Uganda, aremamo umutwe w’inyeshyamba zitarenga 50 gutyo.

Abandi  bake batari kumwe na Kayumba aho mu ishyamaba bari i Burundi bari kumwe n’Imbonerakure nibo bari kwambuka bakica abantu mu Bugarama, Nyaruguru aho hose bafite bene wabo babafasha.

Ikindi kivugwa ni inyeshyamba  z’abarundi  zivanze mu makimbirane n’ubwicanyi  buri hagati y’ imitwe yitwaje intwaro y’abaturage mu misozi miremire ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira, ho muri Kivu y’Amajyepfo.  Aho uyu mutwe w’inyeshyamba  z’abarundi washinzwe na Nkurunziza, ukorana byahafi na Kayumba Nyamwasa. Ariwo uri gutanga intwaro.

Nkurunziza yashinze umutwe witwa ko umurwanya  witwa RED-Tabara (Résistance pour un État de Droit au Burundi), wavutse mu mpera za 2015, RED-Tabara igizwe n’abahoze mu gisirikare n’igipolisi kandi biganjemo urubyiruko babarirwa mu 2000.

Iyi ntambara rero ijya gukomera  yatewe n’ubushyamirane  buri hagati  y’umutwe witwa  “Twirwaneho ” na Gumino w’Abanyamulenge,  uhanganye n’indi mitwe yishyize hamwe y’Abafuleru, Abanyindu n’Ababembe na Mai-Mai bateye mu mudugudu w’Abanyamulenge,  mu kwirwanaho Abanyamulenge  barusha imbaraga Mai-Mai, niyo mitwe yindi bifatanyije.

Perezida Nkurunziza

Umutwe w’inyeshyamba z’Abarundi  RED –Tabara, ubonye ko Mai-Mai itsinzwe,  utanga umusada utabara Mai-Mai ushyiramo n’ibikoresho bikomeye biva mu gisilikare cya Nkurunziza, bivugwa ko muri iyi mirwano  za ngirwa nyeshyamba za Kayumba nazo  zibyivangamo, ariko mu rwego rwo gutabara Abanyamulenge. Kugeza ubu Abantu bagera ku 10 barimo abasivili bane n’abarwanyi bamaze kugwa mu mirwano yahuje iyi mitwe yitwaje ibirwanisho y’abaturage mu misozi miremire ya Bijombo.

Igiteye impungenge ariko n’ uko ubu bwicanyi  bukomeje gukaza umurego arinako  Abarundi  bakomeza kubaha intwaro  zikomeye , bavuga ko Abanyamulenge bakwiye gusubira iwabo mu Rwanda.

Mugihe bimeze gutyo umutwe w’inyashyamba  wa Nzabampema ugizwe n’abasilikare babatutsi bahunze mu Burundi wamenye ko Nkurunziza akomeje gutanga umusada w’imbunda zikomeye,  uyu mutwe ujya gufunga inzira  zicamo hagati ya Congo n’u Burundi.

2018-06-21
Editorial

IZINDI NKURU

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe?

Editorial 20 Jun 2019
Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Editorial 21 Jun 2024
Taliki ya 10 Mata 1994: Abasirikare ba Habyarimana bishe abarwayi kuri Faisal

Taliki ya 10 Mata 1994: Abasirikare ba Habyarimana bishe abarwayi kuri Faisal

Editorial 10 Apr 2018
Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Editorial 29 Mar 2019

2 Ibitekerezo

  1. Yayeli G.
    June 21, 201810:48 am -

    Reka Reka ,Intambara??

    Subiza
  2. eem
    June 21, 20183:18 pm -

    Imana igiraneza irindeintambara mu biyaga bigari iyo twabonye irahagije

    Subiza

Leave a Reply to eem Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]
ITOHOZA

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Editorial 21 Sep 2017
Interahamwe nka Ndereyehe Charles zasanze inzira zaraharuwe mu Buholandi, menya Frans Van Hoof wabigizemo uruhare nyuma yo kumarana imyaka 10 n’abateguye umugambi wa Jenoside
INKURU NYAMUKURU

Interahamwe nka Ndereyehe Charles zasanze inzira zaraharuwe mu Buholandi, menya Frans Van Hoof wabigizemo uruhare nyuma yo kumarana imyaka 10 n’abateguye umugambi wa Jenoside

Editorial 23 Jul 2020
Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.
Amakuru

Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.

Editorial 02 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru