Rwanda National Congress (RNC) ya Kayumba Nyamwasa yahaye ikiraka umucancuro wayo, Sulah Nuwamanya Wakabirigi cyo gukorera ubuvugizi uregwa kuba intasi n’ubugambanyi, Jackie Umuhoza.
Jackie Umuhoza, wigaga muri kaminuza y’Abadvantiste wari umaze igihe kinini mu bikorwa by’ubunetsi bwa RNC aho bivugwa ko yibandaga mu bayobozi ndetse akanagirira n’ingendo hirya no hino mu bihugu duturanye kuri ubu akaba afungiye ahantu hemewe mu rwego rw’amategeko, mu gihe iperereza rikirimbanije.
Umuntu akaba yakwibaza ahantu Sulah Nuwamanya akura imbaraga zo kuvugira Umuhoza, icyokora kandi imibanire yashakirwa ku bantu babiri, Deo Nyirigira wiyoberanya nk’umuvugabutumwa, kandi ashinzwe gushakira RNC abayoboke ndetse akanayobora n’ibikorwa byo gushakira inkunga RNC, abinyujije mu rusengero rwe AGAPE ruri Mbarara, ari narwo yahinduye indiri yo kwinjiza abarwanyi ba RNC umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya URwanda.
Nyirigira ni nawe se wa Umuhoza kandi akaba ari n’umuhuzabikorwa wa RNC ishami ryo muri Uganda, we na Nuwamanya bakorera umutwe w’iterabwoba nawo ufite iminsi ibarirwa ku ntoki ugasenyuka burundu, kubera umwiryane n’amakimbirane bimaze iminsi mubari bayiyobotse buhumyi.
Nuwamanya, umubyeyi gito wataye abana be bane n’umugore mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugirango akurikire shuga mami we Prossy Bonabaana, umurundikazi wahawe ikiraka cyo guharabika URwanda yifashisha ikoranabuhanga abinyuje ku mbuga nkoranyambaga.
Yaba Surah na Prossy Bonabaana kubera kwitabira ibyo bikorwa, mu rwego rwo kuyobya uburari, uko bafatanyaga na Jakie Umuhoza kubanekera u Rwanda, ubu bararimbanije bavuga ko Umuhoza afunze mu buryo budakurikije amategeko, ari nako bashaka ko rubanda rubimenya gutyo. Nkuko byavuzwe na Rwanda Investigation Bureau (RIB) Umuhoza, afunzwe mu buryo bukurikije amategeko, kubera gukekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi; umuryango we umugeraho kimwe n’umwavoka we bihabanye n’amateshwa ya Nuwamanya na maraya ye Bonabaana.
Tariki 28 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuhoza Jacqueline, akurikiranyweho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.
Amakuru agendanye n’ impamvu z’itabwa muri yombi rye zifitanye isano n’imigambi ya RNC n’abambari bayo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Bivugwa ko inzego z’umutekano zabonye amakuru y’ibanze agaragaza uburyo Umuhoza, akora ubutasi mu mugambi wa se wo gushaka guhungabanya u Rwanda.
Nyuma y’uko uyu Umuhoza atawe muri yombi, tariki 24 Ukuboza 2019, igitangazamakuru CNN cyasohoye inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “u Rwanda rurashinja umukobwa wa Pasiteri ubugambanyi n’ubutasi. Umuryango we uravuga ko ibi byaha ari ibihimbano.’
Muri iyi nkuru, iki kinyamakuru kigaragaza uburyo cyavuganye n’abo mu muryango wa Umuhoza, bakakibwira uburyo uwatawe muri yombi ari umwere, mu gihe ubutabera bwo butarabifataho umwanzuro.