• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko imyumvire igayitse yatumye umukobwa wa Pasiteri Jackie Umuhoza afatanya ubutasi na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu bikorwa byiterabwoba.

Uko imyumvire igayitse yatumye umukobwa wa Pasiteri Jackie Umuhoza afatanya ubutasi na Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana mu bikorwa byiterabwoba.

Editorial 10 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Rwanda National Congress (RNC) ya Kayumba Nyamwasa yahaye ikiraka umucancuro wayo, Sulah Nuwamanya Wakabirigi cyo gukorera ubuvugizi uregwa kuba intasi n’ubugambanyi, Jackie Umuhoza.

Jackie Umuhoza, wigaga muri kaminuza y’Abadvantiste wari umaze igihe kinini mu bikorwa by’ubunetsi  bwa RNC aho bivugwa ko yibandaga mu bayobozi ndetse akanagirira n’ingendo hirya no hino mu bihugu duturanye kuri ubu akaba afungiye ahantu hemewe mu rwego rw’amategeko, mu gihe iperereza rikirimbanije.

Umuntu akaba yakwibaza ahantu  Sulah Nuwamanya akura imbaraga zo kuvugira Umuhoza, icyokora kandi  imibanire yashakirwa ku bantu babiri, Deo Nyirigira wiyoberanya nk’umuvugabutumwa, kandi ashinzwe gushakira RNC abayoboke ndetse akanayobora n’ibikorwa byo gushakira inkunga RNC, abinyujije mu rusengero rwe AGAPE ruri Mbarara, ari narwo yahinduye indiri yo kwinjiza abarwanyi ba RNC umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya URwanda.

Nyirigira ni nawe se wa Umuhoza kandi akaba ari n’umuhuzabikorwa wa RNC ishami ryo muri Uganda, we na Nuwamanya bakorera umutwe w’iterabwoba nawo ufite iminsi ibarirwa ku ntoki ugasenyuka burundu, kubera umwiryane n’amakimbirane bimaze iminsi mubari bayiyobotse buhumyi.

Nuwamanya, umubyeyi gito wataye abana be bane n’umugore mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kugirango akurikire shuga mami we Prossy Bonabaana, umurundikazi wahawe ikiraka cyo guharabika URwanda yifashisha ikoranabuhanga abinyuje ku  mbuga nkoranyambaga.

Yaba Surah na Prossy Bonabaana kubera kwitabira ibyo bikorwa, mu rwego rwo kuyobya uburari, uko bafatanyaga na Jakie Umuhoza kubanekera u Rwanda, ubu bararimbanije bavuga ko Umuhoza afunze mu buryo budakurikije amategeko, ari nako bashaka ko rubanda rubimenya gutyo.  Nkuko byavuzwe na Rwanda Investigation Bureau (RIB) Umuhoza, afunzwe mu buryo bukurikije amategeko, kubera gukekwaho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi;  umuryango we umugeraho kimwe n’umwavoka we bihabanye n’amateshwa ya Nuwamanya na maraya ye Bonabaana.

Tariki 28 Ugushyingo 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuhoza Jacqueline, akurikiranyweho ibyaha by’ubutasi n’ubugambanyi.

Amakuru agendanye n’ impamvu z’itabwa muri yombi rye zifitanye isano n’imigambi ya RNC n’abambari bayo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bivugwa ko inzego z’umutekano zabonye amakuru y’ibanze agaragaza uburyo Umuhoza, akora ubutasi mu mugambi wa se wo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Nyuma y’uko uyu Umuhoza atawe muri yombi, tariki 24 Ukuboza 2019, igitangazamakuru CNN cyasohoye inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “u Rwanda rurashinja umukobwa wa Pasiteri ubugambanyi n’ubutasi. Umuryango we uravuga ko ibi byaha ari ibihimbano.’

Muri iyi nkuru, iki kinyamakuru kigaragaza uburyo cyavuganye n’abo mu muryango wa Umuhoza, bakakibwira uburyo uwatawe muri yombi ari umwere, mu gihe ubutabera bwo butarabifataho umwanzuro.

2020-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Editorial 02 Jul 2024
Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis

Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis

Editorial 25 Jan 2021
“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

Editorial 24 Feb 2024
Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Editorial 24 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.
Mu Rwanda

Ikibazo cy’isuku nke ,umwanda ,ubwishingizi ku bakozi  mu ruganda Kigali Leather Ltd cyaburiwe umuti.

Editorial 07 Feb 2018
Amafoto : Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Sprint Gla 2022, ryegukanywe na Maniraguha Eloi na Omoro Samiyah
Amakuru

Amafoto : Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yitabiriye irushanwa rya Mako Sharks Sprint Gla 2022, ryegukanywe na Maniraguha Eloi na Omoro Samiyah

Editorial 12 Sep 2022
Umukinnyi wa film z’urukozasoni waryamanye na Trump yavuze ko hari abashatse kumutera ubwoba
Mu Mahanga

Umukinnyi wa film z’urukozasoni waryamanye na Trump yavuze ko hari abashatse kumutera ubwoba

Editorial 26 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru