• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda : Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI

Uko Ishimwe yashimutiwe muri Uganda : Yasohotse agiye kuvugisha nyina yisanga mu maboko ya CMI

Editorial 10 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ishimwe Rutare Moses w’imyaka 34 ni undi munyarwanda uheruka gusimbuka urupfu nyuma y’amezi asaga atanu ari mu bibazo bikomeye muri Uganda, aho yaciye mu buzima bugoye burimo amezi atatu yamaze muri kasho, akorerwa iyicarubozo ku maherere.

Iyo muganira ukareba intege nke avugana, ukitegereza n’amafoto agaragaza uko yari ameze mu minsi mike mbere y’uko afatwa, ubona urwego rw’iyicarubozo yakorewe. Ibikorwa nk’ibi ni byo biheruka gutuma Guverinoma y’u Rwanda isaba abaturage bayo kuba bahagaritse kujya muri Uganda.

Ku wa 22 Ukuhoza 2018 nibwo yafashwe n’abantu bambaye imyenda isanzwe, ubwo yari mu gace ka Bugolobi muri Uganda mu gikorwa cyaberaga ku itorero Zoe Fellowship.

Bijya gutangira, ngo nyina wari mu Rwanda yamuhamagaye kuri telefoni, undi asohoka ahunga urusaku ngo babashe kumvikana. Aho yari ahagaze ari kuri telefoni yegerewe n’umuntu yabanje gukeka ko agiye kumuyoboza, ahubwo aramubaza ati ‘urakora iki hano’. Nawe ngo yamubajije uburyo amubaza ibintu nk’ibyo, bihera aho birakomera.

Ati “Ubundi ibintu byashoboraga kurangirira i Bugolobi kuko hari sitasiyo ya polisi iyo biba ari byo bashaka. Kubera ko yansabaga indangamuntu kandi yari iri mu modoka aho ku rusengero, nasabye niba najya kuyifata, niba bayikeneye. Ntabwo bashatse ko ibintu birangirira aho.”

Uwo muntu ngo yahise ashyira isasu mu mbunda amwinjiza aho mu nyubako yindi, biza kuvamo ko Ishimwe yari ahagaze aho arimo kuneka nk’uko yabibwiye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere.

Yakomeje ati “Bamfashe amafoto barayohereza, nyuma haza abantu nka batandatu bari mu modoka ya gisivili bafite imbunda, banyambika ikintu kimfuka mu maso, kuva uwo munsi nabagaho mfutse mu maso bankorera iyicarubozo n’ibindi.”

“Abamfashe, ikintu cya mbere bambwiye baravuze ngo nsa na Kagame, nta kintu bambwiye. Sinashakishwaga na leta yabo, nta makosa na make nari ndimo.”

Nyuma yo gufatwa ngo bamujyanye mu kigo cya CMI i Mbuya ari naho yakorewe iyicarubozo, akubitwa mu buryo bukomeye. Abari bajyanye na Ishimwe gusenga batangiye gukurikirana aho undi yagiye ndetse n’umuryango we uramenyeshwa.

Yakorewe iyicarubozo rikomeye

Ishimwe yakomeje ati “Narakubiswe cyane nkiri muri CMI, nza kuremba kubera ibikomere, ku buryo nyuma ubwo banjyanaga kuri kasho ya Kireka kwari nko kunyikiza kuko nari narembye, ntabwo bashakaga ko uburwayi bukomera nkiri Mbuya, bityo banjyana i Kireka [ho ni kuri sitasiyo ya polisi]. Muri Kireka nahoraga ngaragaza uburwayi mfite kandi nakuye aho hantu.”

“Ubwo bajyaga kumvuza, umwe mu bayobozi witwa Kandiho yaje kumbaza ngo uratekereza ko ntashobora gutanga raporo mu Rwanda ko wapfuye? Njye nkibaza nti nakoze iki cyatuma bikorwa ku buryo hatangwa raporo ko umuntu yapfuye kandi nta kintu yakoze?”

Icyo gihe ngo yafungiwe ahantu hegereye inyanja ku buryo utareba Izuba, n’ukujyanye nko kwiherera akagenda agufashe ukubiko, nabyo bigakorerwa mu kijerikani ahongaho.

Aho hantu ngo hari hafungiwe n’abandi banyarwanda, bose babayeho mu buzima bwo gukubitwa no gutotezwa.

Ishimwe yakomeje ati “Nta kintu baba bakurega ariko uba utareba, baraza bakakumvisha ko uri intasi, banyumvishaga ko natorotse igisirikare cya hano kandi nta gisirikare nigeze njyamo, bavuga ko nacuruzaga indaya muri Uganda, ibyo byose nta kintu na kimwe cyari ukuri.”

Ati “Njye nagize Imana ko navuyeyo, ndayishima ko habayeho itorero nakoreraga, ambasade na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abandi bakoze ubukangurambaga kugira ngo bandekure. Ariko bari abandi batagize ayo mahirwe bakiriyo.”

Hari abemeye kumubera ingwate

Ishimwe avuga ko amaze gufungwa inshuti ye yo muri Uganda yari mu rusengero ku munsi afatwa, yahise ijya mu rukiko itanga ikirego mu rukiko ko umuntu yashimuswe.

Ati “Namaze ukwezi muri Mbuya, baza kunjyana muri Kireka, ho ni muri polisi ariko barahafungira, mvuye Kireka nibwo najyanywe muri gereza ya Luzira namazemo icyumweru. Aho nibwo nasabye kurekurwa ntanze miliyoni ebyiri z’amashillingi nk’ingwate. Ubutabera hariya burahenze, bigusaba kwishyura amfaranga no mu bintu biba bigaragara.”

Ku wa 11 Werurwe nibwo Ishimwe wari washyikirijwe urukiko ashinjwa kwinjira muri Uganda mu buryo bnyuranyije n’amategeko, yemerewe gufungurwa by’agateganyo atanze ingwate, aho harimo abantu babiri bo muri Uganda bemeye kumubera abishingizi.

Urubanza rwaje kunyongwa batanze ruswa

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Ishimwe yabashije kugaruka mu Rwanda ubwo urubanza rwe rwari rumaze kuburizwamo nubwo na mbere hose nta cyo yaregwaga gifatika.

Mukuru we witwa Irumva Fred Rutare ni umwe mu bakurikiranye cyane umuvandimwe we ubwo yari afungiwe muri Uganda. Iyo asobanura ibyabaye, nubwo bavuga ko amarira y’uimugabo atemba ajya mu nda, we kwihangana biranga akanashoka ku matama.

Bakimara kumubura yafashwe na CMI ngo bihutiye gushakisha, ariko bitewe n’uko yabuze yari akirimo kuvugana na nyina, babanje kubaza umukobwa bari bajyanye gusenga ari nawe wababwiye ko Ishimwe yafunzwe, bahita bamenyesha Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda na yo yahise imenyesha Ambasade y’u Rwanda i Kampala.

Ati “Hari abantu bari batubwiye ko bavugana n’abasirikare ba CMI kugira ngo bamuturekurrire, ariko ari ugutanga ruswa. Tubanza gutanga nka miliyoni eshatu z’amashillingi ya Uganda ariko ntibamurekure, duhitamo kuba twashaka abavoka.”

Gutangiza ikirego nabwo ngo basabwaga miliyoni eshanu z’amashillingi, byose hamwe byabatwaye miliyoni 15 z’amashillingi kuko baburanye inshuro eshatu.

Inshuro ya mbere ngo umucamanza yandikiye Abel Kandiho uyobora CMI amutegeka kurekura ishimwe cyangwa uru rwego rukamugeza imbere y’urukiko. Nibwo muri Werurwe yagejejwe imbere y’umucamanza nyuma y’amezi atatu muri kasho, mu gihe bamubaza bamushinjaga ubutasi, bagiye mu rukiko bamushinja kwinjira muri Uganda nta byangobwa kandi yari abifite.

Irumva yakomeje ati “Babikoze ku gitutu kuko babonaga urukiko rukuru rumaze gutanga itegeko ko Kandiho areka murumuna wanjye nibanta rubanza afite, niba ruhari bajye mu rukiko. Bahita bahimba ibyo kuko bari babuze ibintu bamubeshyera.”

Bageze imbere y’umucamanza nibwo yategetse ko avanwa muri kasho ya polisi bari bamwimuriyemo bakamujyana muri Gereza ya Luzira.

Irumva yakomeje ati “Hari inshuti nziza z’abagande zadufashije, batubereye imfura. Baramuhagararira babiri nk’ingwate, abandi baramukurikirana. Nyuma y’icyo cyumweru baramurekuye akurikirana urubanza ari hanze. Ariko hagati aho ari hanze, abashinjacyaha badusabye miliyoni ebyiri z’amashillingi kugira ngo bice urubanza.”

Ibyo byatumye bibaza uburyo umuntu yakubiswe agakorerwa iyicarubozo, bakagerekaho no gusaba amafaranga, ariko kubera kobashakaga ko ataha, barayatanga, urubanza baruzambya nubwo. Ku wa Kane w’icyumweru gishize Ishimwe yararekuwe agaruka iwabo.

Irumva wasobanuraga ibi byose amarira amanuka ku matama, yashimiye Leta y’u Rwanda yabafashije cyane mubihe byari bikomeye, ndetse n’inshuti z’Abanya-Uganda zabafashije kubona ingwate nmaze Ishimwe akaburana ari hanze, kugeza arekuwe agataha.

Avuga ko nibura uru rugendo rwabatwaye miliyoni zirenga 20 z’amashillingi ya Uganda.

2019-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y’ingurane!

Editorial 04 Feb 2021
Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Editorial 03 Dec 2023
Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Editorial 14 Feb 2020
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Editorial 09 Oct 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru