• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Editorial 01 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva Paul Rusesabagina yagera mu Rwanda,  we ubwe n’abamushyigikiye ntibahwemye  gutaratamba, bahimba utuyeri tugamije gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, ngo uwo mugome arekurwe ataburanishijwe ku byaha 13 akurikiranyweho, yakoze abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba wa FLN, Byose ntacyo byatanze, kuko ubutabera bwakoze akazi kabwo, mu bwisanzure, hatitawe ku matakirangoyi adafite epfo na ruguru.

Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igihano cy’igifungo cya burundu, ari nacyo kiruta ibindi mu mategeko y’u Rwanda. Mu gihe rero hasigaye imisi 19 gusa ngo umwanzuro w’urukiko ujye ahagaragara, abashyigikiye Rusesabagina baragaragaza ubwoba bukomeye, bisa nk’aho bazi ko ashobora guhanwa by’intangarugero, kubera ibimenyetso simusiga byagaragajwe mu iburanishwa.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko uwitwa Tom Zoellner yasohoye mu kinyamakuru Washington Post, ubu noneho barashinja ubutabera bw’uRwanda kuba igikoresho cy’ubutegetsi. Nyamara barirengagiza  ko abahanga mu by’amategeko, imiryango n’amashyirahamwe adafite aho abogamiye, iyi yose yakurikiranye uru rubanza rwabereye mu ruhame no mu ikoranabuhanga mu itumanaho, kandi nta n’umwe wigeze agaragaza inenge iyo ariyo yosemu miburanishirize. Ikindi, Rusesabagina yaburanye mu rubanza ahuriyemo n’abandi bantu 20, ukibaza impamvu abo kwa Rusesabagina aribo bonyine banenga ubwigenge bw’abacamanza rwababuranishije.

Tom Zoellner n’abandi bashakisha uburyo bwose Rusesabagina yafungurwa, aranahuzagurika. Mu kanya kamwe ati “ubutabera ntibwigenga”, mu kandi kanya ati ”akwiye gufungurwa ku bw’ ubugiraneza n’ubumuntu(humanitarian grounds) , kuko yigeze kurwara kanseri ndetse akaba afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso”.  Iyo urebye iyi nyandiko rero, wibaza abamusabira gufungurwa icyo baheraho.  Arekurwe kuko yahawe ubutabera butanoze, cyangwa ubutabera nibuce inkoni izamba kuko ubuzima bwa  Rusesabagina butameze neza?

Tom Zoellner aramutse asaba ko inshuti ye Rusesabagina agirirwa impuhwe, yagombye kubanza kugirira impuhwe inzirakarenganze zishwe n’abatumwe na Rusesabagina, abagizwe impfubyi n’abapfakazi, abo bamugaje n’abo basize iheruheru bamaze kubangiriza imitungo. Mu nyandiko ye,  Tom Zoellner ntaho agaragaza ko yababajwe n’ibikorwa bya FLN ya Rusesabagina.Ni nk’aho iterabwoba rikorewe abirabura, by’umwihariko Abanyarwanda, nta buremere riba rifite.

Uko Rushyashya ibibona rero, abo kwa Rusesabagina batuza, bagategereza umwanzuro w’urukiko, Nibatanyurwa, bafite uburenganzirabusesuye bwo kujurira, kugeza igihe amategeko azacira urubanza bwa nyuma. Naho kwibwira ko gusebanya no gushyira iterabwoba ku Rwanda hari icyo bizafasha, ni ukwibeshya kuko ingero z’uko u Rwanda rutakigendera ku gitutu cy’uwo ari we wese zivugira.

2021-09-01
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

Editorial 11 Jun 2021
APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025

Editorial 08 Sep 2025
“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

Editorial 14 Jul 2024
Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali

Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali

Editorial 29 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya : Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo
Mu Mahanga

Kenya : Umutekano wakajijwe mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu asubirwamo

Editorial 26 Oct 2017
BNR yongeye kugabanya inyungu amabanki aherwaho inguzanyo
UBUKUNGU

BNR yongeye kugabanya inyungu amabanki aherwaho inguzanyo

Editorial 28 Dec 2017
RwandAir yemerewe gukorera ingendo muri Singapore
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gukorera ingendo muri Singapore

Editorial 15 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru