• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Editorial 01 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuva Paul Rusesabagina yagera mu Rwanda,  we ubwe n’abamushyigikiye ntibahwemye  gutaratamba, bahimba utuyeri tugamije gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda, ngo uwo mugome arekurwe ataburanishijwe ku byaha 13 akurikiranyweho, yakoze abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba wa FLN, Byose ntacyo byatanze, kuko ubutabera bwakoze akazi kabwo, mu bwisanzure, hatitawe ku matakirangoyi adafite epfo na ruguru.

Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igihano cy’igifungo cya burundu, ari nacyo kiruta ibindi mu mategeko y’u Rwanda. Mu gihe rero hasigaye imisi 19 gusa ngo umwanzuro w’urukiko ujye ahagaragara, abashyigikiye Rusesabagina baragaragaza ubwoba bukomeye, bisa nk’aho bazi ko ashobora guhanwa by’intangarugero, kubera ibimenyetso simusiga byagaragajwe mu iburanishwa.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko uwitwa Tom Zoellner yasohoye mu kinyamakuru Washington Post, ubu noneho barashinja ubutabera bw’uRwanda kuba igikoresho cy’ubutegetsi. Nyamara barirengagiza  ko abahanga mu by’amategeko, imiryango n’amashyirahamwe adafite aho abogamiye, iyi yose yakurikiranye uru rubanza rwabereye mu ruhame no mu ikoranabuhanga mu itumanaho, kandi nta n’umwe wigeze agaragaza inenge iyo ariyo yosemu miburanishirize. Ikindi, Rusesabagina yaburanye mu rubanza ahuriyemo n’abandi bantu 20, ukibaza impamvu abo kwa Rusesabagina aribo bonyine banenga ubwigenge bw’abacamanza rwababuranishije.

Tom Zoellner n’abandi bashakisha uburyo bwose Rusesabagina yafungurwa, aranahuzagurika. Mu kanya kamwe ati “ubutabera ntibwigenga”, mu kandi kanya ati ”akwiye gufungurwa ku bw’ ubugiraneza n’ubumuntu(humanitarian grounds) , kuko yigeze kurwara kanseri ndetse akaba afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso”.  Iyo urebye iyi nyandiko rero, wibaza abamusabira gufungurwa icyo baheraho.  Arekurwe kuko yahawe ubutabera butanoze, cyangwa ubutabera nibuce inkoni izamba kuko ubuzima bwa  Rusesabagina butameze neza?

Tom Zoellner aramutse asaba ko inshuti ye Rusesabagina agirirwa impuhwe, yagombye kubanza kugirira impuhwe inzirakarenganze zishwe n’abatumwe na Rusesabagina, abagizwe impfubyi n’abapfakazi, abo bamugaje n’abo basize iheruheru bamaze kubangiriza imitungo. Mu nyandiko ye,  Tom Zoellner ntaho agaragaza ko yababajwe n’ibikorwa bya FLN ya Rusesabagina.Ni nk’aho iterabwoba rikorewe abirabura, by’umwihariko Abanyarwanda, nta buremere riba rifite.

Uko Rushyashya ibibona rero, abo kwa Rusesabagina batuza, bagategereza umwanzuro w’urukiko, Nibatanyurwa, bafite uburenganzirabusesuye bwo kujurira, kugeza igihe amategeko azacira urubanza bwa nyuma. Naho kwibwira ko gusebanya no gushyira iterabwoba ku Rwanda hari icyo bizafasha, ni ukwibeshya kuko ingero z’uko u Rwanda rutakigendera ku gitutu cy’uwo ari we wese zivugira.

2021-09-01
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Editorial 13 Dec 2016
Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa  uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Kayumba Nyamwasa akomeje gushinjwa uburozi bwahitanye ikigarasha cyo muri RNC.

Editorial 10 Jul 2021
Amerika yasabye abasirikare bayo kwitegura gutera Koreya ya Ruguru

Amerika yasabye abasirikare bayo kwitegura gutera Koreya ya Ruguru

Editorial 11 Oct 2017
Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia

Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia

Editorial 31 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2018 : Uganda Cranes  yasesekaye  i Kigali
Mu Rwanda

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

Editorial 17 Aug 2017
Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi
HIRYA NO HINO

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Editorial 03 Dec 2018
Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika
Mu Mahanga

Police FC yatangiye neza urugamba rwo guhatanira igikombe nyafurika

Editorial 15 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru