• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Uko Kayumba Yibye Inka Z’Abagogwe Mu Majyaruguru Y’u Rwanda Azijyana Uganda Mu Bushyo Bwitwa Banyankore Kweterana Hagati Ya 1997-1998

Editorial 06 Mar 2018 ITOHOZA

Muri iyi minsi RNC ishyaka rya Gen. Kayumba Nyamwasa ryatangiye Propaganda yo kwiyegereza impunzi z’abacongomani ziri mu nkambi ya Kiziba n’ahandi mu Rwanda.  Iyi Propaganda ikorerwa kuri radio itahuka ari nako bakwiza amatangazo hirya nohino ngo baravugira impunzi z’abanyekongo zaguye  mu nkambi ya Kiziba no kuri UNHCR.

Mugushaka kumva icyo abantu babivugaho Rushyashya yabajije umwe munararibonye za Politiki ariko akaba atifuza ko izina rye ritangazwa asanga Kayumba atari akwiye kuvugira izo mpunzi, ati : uretse no kuvugira izo mpunzi  za Kiziba we ubwe ni ikigwari Ati : Kayumba mugihe abanyarwanda hirya nohino bigomwe ubuzima bwabo ngo babohore U Rwanda ndetse bagire uruhare mu iterambere ry’ ubukungu, imibereho na politiki by’ igihugu. We yaciye inyuma  ubwo yari mu ntambara y’abacengezi mu majyaruguru y’u Rwanda, yiba inka z’Abagogwe ajya kuzigurisha muri Uganda.

Ati : Kumakosa ya Kayumba ubwo yari akiri Umugaba Mukuru w’ Ingabo, aho yizezaga abasirikare kuzabazamura mu ntera ndetse akanabasabira inguzanyo. Yagize ati: ”Kandi abazi imikorere ya gisirikare, cyane cyane disipulini (discipline) ya RDF, bazi ukuntu ibyo bidashoboka.” Yakomeje avuga ko Kayumba yakomezaga kubeshya no gushyira abofisiye mu rujijo, bityo umuntu ufite imico nk’ iyo adashobora kuba umwe mu basirikare ba RDF kuburyo yavugira ikiremwa muntu RDF yarwaniriye kuva mu ishyamba.

Ati : Kayumba aravugira impunzi z’abagogwe ariwe wariye inka zabo,  “yibye inka z’abagogwe mu Rwanda azijyana mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998, igihe abacengezi bari mu bice by’Amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda, yagiye gukorera mu Ruhengeri za Kinigi, aho yahibye amashyo menshi ayajyana I Bugande mu majyepfo y’uburengerazuba mu bushyo bwitwa Banyankole kweterana (bivuga ngo- Abanyankorebifatanije).

Ati: “ ahubwo  Kayumba akwiye gutaha  akava mubyo arimo agasaba imbabazi abanyarwanda nabo bagogwe yaririye inka, ariko cyane cyane Perezida wa Repubulika wamwizeye akamuha inshingano zitandukanye mubuyobozi bw’Iguhugu nyuma akaza kumukoza isoni”.

Igiteye isoni kurushaho, igihe Kayumba yoherezwaga mu turere two mu majyaruguru ya Uganda twa Gulu na Kitgum kuba uwungirije umuyobozi w’ako karere, yibye insyo 50 zisya ibigoli, azishyira mu turere twa Cyazanga na Masaka muri Uganda hagati. Ibi byamenywe n’abantu bakoranaga na Kayumba.

Birazwi ko inzu Kayumba afite Bugorobi (agace kamwe ka Kampala Uganda) yayihawe na ODONGOKARA nka ruswa. ODONGOKARA uyu yari umuhezanguni w’ishyaka rya UPC.

Jenerali Kayumba Nyamwasa koko ni umwe mu barwanye intambara y’Inkotanyikuva 1990. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo, yayoboye urwego rushinzwe iperereza, yanabaye kandi Ambasaderi w’Urwanda mu Buhinde. Aho yavuye ahungira muri Afurika y’Epfo, kuri ubu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisilikare mu Rwanda. Arangije ahunga ubutabera. Yari akwiye gutaha agasaba imbabazi aho guhora abeshya abanyarwanda ngo arakora politiki.

 

2018-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Editorial 18 Jun 2018
Muhanga: Dr Munyakazi yagaragaje imyitwarire idasanzwe mu rukiko, atanga umugabo kuri Evode Uwizeyimana na Pierre Celestin Rwigema

Muhanga: Dr Munyakazi yagaragaje imyitwarire idasanzwe mu rukiko, atanga umugabo kuri Evode Uwizeyimana na Pierre Celestin Rwigema

Editorial 06 May 2017
Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Editorial 09 Jul 2017
Icyo Rudasingwa yapfuye na Nyamwasa cyamenyekanye

Icyo Rudasingwa yapfuye na Nyamwasa cyamenyekanye

Editorial 11 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urutonde rw’amashuri ariguhindura mu ibanga abanyeshuri abayoboke ba illuminati rwashyizwe ahagaragara
ITOHOZA

Urutonde rw’amashuri ariguhindura mu ibanga abanyeshuri abayoboke ba illuminati rwashyizwe ahagaragara

Editorial 17 Feb 2017
Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone
IMIKINO

Lionel Messi yanenze Umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone

Editorial 06 Feb 2020
Gatera wa BK  agiye  kuyobora Crystal Ventures Ltd
Mu Mahanga

Gatera wa BK agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd

Editorial 10 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru