• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998

Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998

Editorial 04 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Muri iyi minsi RNC ishyaka rya Gen. Kayumba Nyamwasa ryatangiye Propaganda yo kwiyegereza impunzi z’abacongomani ziri mu nkambi ya Kiziba n’ahandi mu Rwanda.  Iyi Propaganda ikorerwa kuri radio itahuka ari nako bakwiza amatangazo hirya nohino ngo baravugira impunzi z’abanyekongo zaguye  mu nkambi ya Kiziba no kuri UNHCR.

Mugushaka kumva icyo abantu babivugaho Rushyashya yabajije umwe munararibonye za Politiki ariko akaba atifuza ko izina rye ritangazwa asanga Kayumba atari akwiye kuvugira izo mpunzi, ati : uretse no kuvugira izo mpunzi  za Kiziba we ubwe ni ikigwari Ati : Kayumba mugihe abanyarwanda hirya nohino bigomwe ubuzima bwabo ngo babohore U Rwanda ndetse bagire uruhare mu iterambere ry’ ubukungu, imibereho na politiki by’ igihugu. We yaciye inyuma  ubwo yari mu ntambara y’abacengezi mu majyaruguru y’u Rwanda, yiba inka z’Abagogwe ajya kuzigurisha muri Uganda.

Ati : Kumakosa ya Kayumba ubwo yari akiri Umugaba Mukuru w’ Ingabo, aho yizezaga abasirikare kuzabazamura mu ntera ndetse akanabasabira inguzanyo. Yagize ati: ”Kandi abazi imikorere ya gisirikare, cyane cyane disipulini (discipline) ya RDF, bazi ukuntu ibyo bidashoboka.” Yakomeje avuga ko Kayumba yakomezaga kubeshya no gushyira abofisiye mu rujijo, bityo umuntu ufite imico nk’ iyo adashobora kuba umwe mu basirikare ba RDF kuburyo yavugira ikiremwa muntu RDF yarwaniriye kuva mu ishyamba.

Ati : Kayumba aravugira impunzi z’abagogwe ariwe wariye inka zabo,  “yibye inka z’abagogwe mu Rwanda azijyana mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998, igihe abacengezi bari mu bice by’Amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda, yagiye gukorera mu Ruhengeri za Kinigi, aho yahibye amashyo menshi ayajyana I Bugande mu majyepfo y’uburengerazuba mu bushyo bwitwa Banyankole kweterana (bivuga ngo- Abanyankorebifatanije).

Ati: “ ahubwo  Kayumba akwiye gutaha  akava mubyo arimo agasaba imbabazi abanyarwanda nabo bagogwe yaririye inka, ariko cyane cyane Perezida wa Repubulika wamwizeye akamuha inshingano zitandukanye mubuyobozi bw’Iguhugu nyuma akaza kumukoza isoni”.

Igiteye isoni kurushaho, igihe Kayumba yoherezwaga mu turere two mu majyaruguru ya Uganda twa Gulu na Kitgum kuba uwungirije umuyobozi w’ako karere, yibye insyo 50 zisya ibigoli, azishyira mu turere twa Cyazanga na Masaka muri Uganda hagati. Ibi byamenywe n’abantu bakoranaga na Kayumba.

Birazwi ko inzu Kayumba afite Bugorobi (agace kamwe ka Kampala Uganda) yayihawe na ODONGOKARA nka ruswa. ODONGOKARA uyu yari umuhezanguni w’ishyaka rya UPC.

Jenerali Kayumba Nyamwasa koko ni umwe mu barwanye intambara y’Inkotanyikuva 1990. Yabaye umugaba mukuru w’ingabo, yayoboye urwego rushinzwe iperereza, yanabaye kandi Ambasaderi w’Urwanda mu Buhinde. Aho yavuye ahungira muri Afurika y’Epfo, kuri ubu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisilikare mu Rwanda. Arangije ahunga ubutabera. Yari akwiye gutaha agasaba imbabazi aho guhora abeshya abanyarwanda ngo arakora politiki.

2018-03-04
Editorial

IZINDI NKURU

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Editorial 28 Dec 2024
Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Editorial 17 Feb 2020
U Burundi ngo bwaba buteganya kuvana abadepite babwo muri EALA kubera itorwa ry’umunyarwanda Martin Ngoga ku buyobozi bwayo

U Burundi ngo bwaba buteganya kuvana abadepite babwo muri EALA kubera itorwa ry’umunyarwanda Martin Ngoga ku buyobozi bwayo

Editorial 10 Jan 2018
Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora  bicwa

Guverinoma y’u Rwanda yabwiye iya Uganda ko Ubucuruzi busesuye butakorwa mu gihe ababukora bicwa

Editorial 14 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Raporo ya SOS – Torture igaragaza ko nibura abantu umunani bishwe mu cyumweru kimwe
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Raporo ya SOS – Torture igaragaza ko nibura abantu umunani bishwe mu cyumweru kimwe

Editorial 20 Dec 2017
David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court
ITOHOZA

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Editorial 17 Jul 2016
Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Editorial 07 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru