Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasobanuriye abanyamakuru uko wagejeje umurambo wa nyakwigendera mu Rwanda, mu gihe urundi ruhande ngo rwashakaga kumutabariza i Burayi.
Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama wa Kigeli ni we wabisobanuye mu izina ry’umuryango. Ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, kuri Minisiteri y’Umuco na Siporo i Remera.
Mpyisi yavuze ko nyuma y’aho urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda, bakomereje ku bitaro ngo bahabwe umurambo, havuka ikibazo mu byangombwa by’umurambo.
Ngo umuzungu wari ushinzwe iby’uwo murambo yababwiye ko ugomba kurizwa indege ukajya gutabarizwa muri Portugal ahari amarimbi y’abami, kuko ngo hari n’Abanyaportugal bafashaga Kigeli.
Uwo muzungu ngo yababwiye ko badashobora guhabwa uwo murambo ngo bawujyane mu Rwanda, ko guhindura aho kumujyana bishoboka ariko ko byasaba gutegereza ibyumweru bine.
Isanduku y’umugoro w’Umwami yinjizwa mu modoka
Mpyisi yavuze ko ngo bamukuye muri Amerika basa nk’abamwiba, kuko bahendahenze uwo muzungu abibafashamo, babona ko nibategereza ibyo byumweru bine uruhande bari bahanganye ruzajurira.
Uruhande rutifuzaga ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda, rwavugaga ko we ubwe mbere yo gupfa yasize avuze ko atifuza gutabarizwa mu Rwanda, ariko ibi urukiko rwabitesheje agaciro.
Mpyisi yavuze ko bashakaga ko atabarizwa muri Portugal mu rwego rwo kumucuruza kuko abantu bajya baza kumusura bakishyura, avuga ariko ko igishimishije ari uko byarangiye azanwe mu Rwanda.
Azatabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza tariki 15 Mutarama 2017, nk’uko uyu mukambwe amaze kubibwira itangazamakuru. Muri ako gace ni na ho misa yo kumusezera izabera, ariko ngo ntizabera mu kiliziya.
Uruhande rutavuga rumwe na bo, nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwatangaje ko himitswe undi mwami witwa Bushayija Emmanuel, izina ry’ubwami rye rikaba Yuhi VI. Ngo ni umwuzukuru wa Yuhi Musinga.
Mpyisi yabwiye abanyamakuru ko uyu Bushayija adakwiye gufatwa nk’umwami kuko nta mwami wimikwa n’abantu babiri, avuga ko amakuru y’iyimikwa rye bayumvise bari mu ndege bazanye umurambo.
Nyuma y’urupfu rwa Kigeli, Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafasha umuryango w’umwami kumutabariza nuramuka ubyifuje. Mpyisi yabajijwe n’abanyamakuru icyo Leta irimo kubafasha, iki kibazo aragikikira, ntiyagira ibisobanuro agitangaho.
Jean Baptiste Ndahindurwa ‘Kigeli V Ndahindurwa’ yimye ingoma mu 1959 afite imyaka 23, asimbuye mukuru we Mutara III Rudahigwa watangiye i Bujumbura. Hari abakeka ko yarozwe.
Kigeli IV Ndahindurwa yaguye muri Amerika aho yari amaze imyaka 25 ari impunzi. Umurambo we wagejejwe mu Rwanda kuwa 9 Mutarama 2016.
Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama wa Kigeli nabo mumuryango wa Kigeli