Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yatangaje Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 19 ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB; aho hagaragaye amasura mashya nka Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Gashumba Diane wahinduriwe imirimo akagirwa Minisitiri w’Ubuzima.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016 nibwo Guverinoma nshya ndetse n’abayobozi ku rwego rw’Intara batangajwe binyuze mu itangazo ryashyizweho Umukono na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.
Guverinoma nshya igizwe na:
1. Minisitiri w’Intebe: Anastase Murekezi
2. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi: Dr Geraldine Mukeshimana
3. Minisitiri w’Umutungo Kamere ( Ubutaka, amashyamba, ibidukije n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro): Dr Vincent Biruta
4. Minisitiri w’Umuco na Siporo: Uwacu Julienne
5. Minisitiri w’Ibikorwa remezo: Musoni James
6. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: Kaboneka Francis
7. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi: Amb. Gatete Claver
8. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika
y’Iburasirazuba: Kanimba François
9. Minisitiri w’Ubuzima: Dr Gashumba Diane
10. Minisitiri w’Ubutabera/ Intumwa Nkuru ya Leta: Busingye Johnston
11. Minisitiri w’Uburezi: Dr Musafili Papias Malimba
12. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo: Uwizeye Judith
13. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane: Mushikiwabo Louise
14. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Nyirasafali Esperance
15. Minisitiri w’Ingabo: Gen Kabarebe James
16. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika: Tugireyezu Venantia
17. Minisitiri muri Primature ushinzwe Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri: Mugabo Stella Ford
18. Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’Impunzi n’Ibiza: Mukantabana Seraphine
19. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga: Nsengimana Jean Philbert
20. Umwe mu bagize Guverinoma akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere: Gatare Francis
Abanyamabanga ba Leta
1. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro: Rwamukwaya Olivier
2. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye: Munyakazi Isaac
3. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage: Dr Mukabaramba Alvera
4. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage: Munyeshyaka Vincent
5. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi: Dr Ndagijimana Uzziel
6. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi: Kamayirese Germaine
7. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu: Dr Nzahabwanimana Alexis
8. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze: Dr Ndimubanzi Patrick
9. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko: Uwizeyimana Evode
10. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi: Nsengiyumva Fulgence
Perezida Kagame kandi yashyizeho kandi n’abandi bayobozi bakurikira:
Abaguverineri b’Intara
Intara y’Amajyarugu: Musabyimana Claude
Intara y’Iburasirazuba: Kazayire Judith
Intara y’Iburengerazuba: Mureshyankwano Marie Rose
Intara y’Amajyepfo: Munyantwari Alphonse
Abanyamabanga bahoraho
Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu: Uwamariya Odette
Muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika
n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba: Safari Innocent
Muri Ambasade y’u Rwanda i New York
1. Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye: Ambasaderi Rugwabiza Valentine
2. Umujyanama ku rwego rwa Minisitiri (Minister Counsellor): Bakuramutsa Feza
Mu zindi nzego
1. Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo mu Muhora wa Ruguru: Hategeka Emmanuel
2. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB: Dr Cyubahiro Bagabe Marc
3. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda: Masozera Robert
4. Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse: Karenzi Annet
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame