Mu myaka 20 ishize hari ibikorwa by’ubushotoranyi ubutegetsi bwa Uganda bwagaragaje kuri Leta y’u Rwanda usanga bikubiye mu byaranze umubano w’ibihugu byombi kuva mu 1997.
Nubwo Uganda ihora ibihakana nyamara hari ibihamya bifatika, bishushanya umukino ushingiye kuri politiki, ubukungu ndetse n’uruhare rwayo mu by’imibanire rusange hagati y’impande zombi.
Mu minsi ya vuba aha hagarutswe ku bufasha Uganda iha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutoteza ndetse no gufunga Abanyarwanda barenga 1000.
Perezida Paul Kagame yagarutse kuri ubu bushotoranyi mu buryo bwimbitse ubwo yari mu Mwiherero w’Abayobozi bakuru muri Guverinoma n’urwego rw’abikorera wahurije abasaga 350 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro ku wa 9-12 Werurwe 2019.
Nkuko nabikomojeho hejuru, ibikorwa bya Uganda byo guhungabanya u Rwanda bigizwemo uruhare n’abantu ba hafi ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni bishingiye ku mpamvu uruhuri zirimo izirengagiza ukuri, zigamije kugenzura igihugu gifite imiyoborere n’amahame yacyo; ubu buryo kuva mu myaka 20 ishize bwagonze urukuta ariko ntacyo ubutegetsi bwa Uganda bwigiyemo.
Impamvu ni nyinshi zihishe mu byo Uganda ikorera u Rwanda, ku isonga harimo gushaka kurugenzura.
Urugamba rw’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi za RPA (ubu ni RDF) rwo kubohora u Rwanda rwari rukomeye kuko ikiguzi cyarwo cyari gihanitse haba mu bijyanye n’amafaranga no guhara ubuzima.
Uru rugendo rwatangiye ahagana mu myaka ya 1970 mbere y’uko ubutegetsi buriho muri Uganda bugera ku ntebe.
Nyamara intambara Museveni yatangije yo kuva mu ishyamba mu 1980 yari amahirwe yo gutangira urugamba rwo kwibohora, rwari rugamije kugarura ibihumbi by’Abanyarwanda bari banyanyagiye mu mpande z’Isi yose, babwirwaga n’ubutegetsi bwa Habyarimana ko batakwemererwa kugaruka mu Rwanda kuko ngo rwari ‘rwuzuye.’
Ibi ntibyabujije urubyiruko rw’Abanyarwanda rwari muri Uganda kumufasha kurwana intambara yo mu 1980-1985 yahanguye ubutegetsi bwa Obote II na Tito Lutwa Okello ikicaza Museveni ku ntebe.
Obote ku butegetsi bwe yafataga nabi Abanyarwanda babaga muri Uganda ari nabyo byabahaye imbaraga zo kwinjira mu ntambara bakamukuraho kuko yari umwanzi ukomeye wabo.
Ukuri guhari ni uko Museveni atashoboraga kunesha Obote iyo atagira amaboko y’urubyiruko rw’u Rwanda rwamutsimbuye.
Mu nyandiko yitwa ‘African States, Citizenship and War: A Case-Study’ ya Professor Mahmood Mamdani hari aho avuga ko “Abahinzi bo muri Uganda (Baganda) banze Obote ariko ntibari biteguye gupfa bamurwanira’’ nubwo we yavugaga ko umuturage mwiza ari utagihumeka.
Ibi ni nabyo byatumye impunzi z’Abanyarwanda zinjira muri uru rugamba rwasaga no kwitabara. Abasirikare benshi b’Abanyarwanda baruguyemo gusa byagizwe ubwiru muri Uganda kubera impamvu za politiki nubwo ari ukuri kutahishwa.
Mu gitabo cye “The Mustard Seed” Museveni ashaka kugaragaza ko iyo ntambara yayirwanye ari kumwe n’umuvandimwe we Salim Saleh.
Nyuma y’urugamba, Abanyarwanda benshi bazamuwe mu ntera barimo nyakwigendera Fred Rwigema, Perezida Paul Kagame n’abandi atari impuhwe bagiriwe ahubwo kubera bari babikwiye.
Ubwo uru rubyiruko rwafataga icyemezo cyo gutangira urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, nta Munya-Uganda n’umwe wabiyunzeho ngo abafashe.
Ubwo rwavaga muri Uganda bahuje imbaraga n’abavandimwe babo bavuye mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abari mu Rwanda n’ahandi ku Isi bumvaga impamvu y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Mu 1993, RPA ntiyari ikiri igisirikare kigizwe n’abavuye muri Uganda ahubwo bari bavanze n’abandi batazi byinshi ku ruhare rw’ibyo Uganda yigamba mu rugamba rwacu rwo kwibohora.
Abanyapolitiki bakomeye bo muri Uganda ntibamenye uko byagenze nubwo RPA yari ifite umuzi muri icyo gihugu ariko ntibyari bigishoboka ko kigenzura imikorere yayo kuko yari yahindutse igisirikare gikorera inyungu z’igihugu.
Museveni we ntiyigeze aha ibikoresho n’intwaro RPA nko kubitura kuko nta masezerano yasinyweho ariko byashoboraga gukorwa ku bushake bwe. Ahubwo urebye ibiri kuba usanga umusanzu we warabaye ‘umwenda’ uhoraho Uganda ifitiye u Rwanda mu kuyibohora.
Imvugo igaragaza ko Museveni yafashije Abanyarwanda kugaruka mu gihugu nta shingiro ifite ahubwo ni nk’uburyo bwo kwiyerurutsa.
Ibi byakurikiwe n’amagambo akakaye ku mubano w’u Rwanda na Uganda ahakoreshejwe imvugo zirimo ko “Uganda yakuyeho ubutegetsi bwose bw’u Rwanda; ubuyobozi bw’u Rwanda ntibushima, ni inyeshyamba ndetse bubahuka abakuru. Aya magambo y’abayobozi bakuru ba Uganda bayahoza mu kanwa kabo bayabwira abaturage.
Abayobozi bakuru muri Uganda bumvaga ko u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo bubafitiye umwenda ugomba kwishyurwa binyuze mu kwicisha bugufi cyangwa kwitwara nk’uri mu bucakara.
Iyo u Rwanda rwanze agasuzuguro k’abayobozi ba Uganda bumva ko rugomba kuyoborerwa i Kampala, abatabyemeye bagakurwaho cyangwa bakamburwa inshingano bigaragaza uko iki gihugu cyagerageje guhungabanya u Rwanda kuva mu 1997.
Imitekerereze y’abakada bakuru ba RPF irahamye ugereranyije n’itegeko ryashyizwe kuri Silas Majambere, Seth Sendashonga ndetse n’imyitwarire ya Pasteur Bizimungu.
Kwiyegereza Karegeya (witabye Imana) na Kayumba byari ibanga rigamije gushyiraho inkoramutima Uganda izajya iha amategeko y’uburyo u Rwanda rukwiye kuyoborwa.
Ubutegetsi bwa Uganda by’umwihariko Perezida Museveni ntiyumvaga ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kitayoborwa n’amarangamutima y’umuntu ahubwo ku nyungu zacyo n’abaturage bacu, biganjemo abatazi, batanatekereza ku ‘mwenda’ Uganda yigamba.
Ubwo Perezida Kagame yaganirizaga abayobozi mu mwiherero, yababwiye ko yakwemera kwicwa aho gupfukamira umuntu, yavuze mu izina ry’Abanyarwanda bose kandi ijambo rye riruzuye.
Ibikorwa bya Uganda byo guhungabanya u Rwanda kuva mu 1997 ntibyari bigamije gusa kubaka ubuyobozi bugenzurirwa i Kampala ahubwo byari no kuruhindura agace kayo rugenzura hatagamijwe kurwubaka ahubwo gushyira mu bikorwa politiki zayo ziganisha ku nyungu z’ubukungu.
Kuri ubu Uganda ishyigikiye imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya igihugu ya RNC, FDLR na P5 ibumbatiye ikorera mu mashyamba ya RDC.
Ubutegetsi bwa Uganda bukorana n’umugambanyi Kayumba n’inkoramutima ze bakorana n’inzego z’umutekano muri Uganda mu gushishikariza imitwe y’inyeshyamba guhungabanya buri Munyarwanda cyane mu bikorwa bibibasira.
Ubwo Tanzania yakuraga ku butegetsi umunyagitugu wo muri Uganda Idi Amin mu 1978, ntiyagaragaje imyumvire iciriritse yo kugenzura ibibera muri Uganda. Bavuye muri Uganda barekera abenegihugu uburenganzira bwo kwishyiriraho uburyo bw’imibereho bubabereye.
Nta byiyumviro bya cyana nko kuvuga ko Tanzania yakuyeho ubutegetsi bwa Uganda, ko abategetsi ari indashima, inyeshyamba ndetse butubaha abakuru. Sinizera ko Tanzania yigeze itekereza ko Museveni azaba Perezida wa Uganda, kuri bo Obote ni we bahaga icyizere kubera imyitwarire ye n’umubano yari afitanye na nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere.
Iyo Tanzania yitura Uganda ibimeze kimwe (nk’ibyo Uganda yakoreye u Rwanda) mu rugamba rwo gutsimbura Amini mu 1978, umuntu yakwibaza ngo Uganda iba iri he none?
Muri iki gihe, uruhare rw’inyeshyamba za Uganda (Museveni yarimo) muri iyo ntambara rwari ruto kuko Tanzania ni yo yakoze akazi gakomeye.
Urebye ibyabayeho n’ibiriho, uburyo bwiza Uganda yagombaga gukoresha ni “Ukubaho no kureka abandi bakabaho.’’
Biracyakomeza…