• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Editorial 16 Dec 2017 ITOHOZA

Taliki ya 9 Ukuboza, umunyarwanda witwa Fidele Gatsinzi yafashwe n’abashinzwe umutekano bakorera CMI, babifashijwemo na Rugema Kayumba, nyuma yaho yinjiye  I Bugande agiye gusura umwana we wiga muri Uganda Christian University iherereye Mukono.

Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko yari yafashe icyumba muri hoteli yitwa Winks iri Ntinda aho yaraye maze agafatwa ahagana mu ma saa tatu za mugitondo. Uwagiye kumureba kuri hoteli yasanze bamushimuse ariko ibintu bye bikiri kuri hoteli.

Amakuru yizewe duhabwa n’umuntu wacu uri Kampala avuga ko Fidel Gatsinzi yafatishijwe na  Rugema Kayumba nkuko agenda abyigamba , avuga ko   amakuru  yose y’uko  Fidel Gatsinzi  ari muri Hotel Kampala  bari bayamenye  ko  ndetse  bahawe amabwiriza yo kumufata  na Salim Saleh, nyuma y’ibiganiro bagiranye na Gen. Kayumba Nyamwasa,  babifashijwemo  n’umuyobozi  w’urwego rw’iperereza Chieftaincy of Military Intelligence (CMI)  Col. Abel Kandiho.  Kayumba ngo yaba  yarabeshye  bikomeye ko  Gatsinzi ari intasi ,   avuga ko baziranye  mu ntambara za Congo.

Kayumba Rugema niwe wajyanye mu modoka  n’aba maneko ba CMI, muri icyo gitondo abatungira agatoki aho Fidel Gatsinzi yarimo kugura utuntu   muri Supermarket yo muri ako gace ka Ntinda,  kuwa Gatandatu,  ku itariki 09 Ugushyingo 2017,  ba maneko ba CMI  bajyanye na Rugema Kayumba mu modoka kuko batari bazi neza isura ya Fidel Gatsinzi none ubu  bakaba  barimo  kumukorera iyica rubozo.

Rugema Kayumba yavuye muri Norvège aho yari yarahungiye, ajya kunekera RNC  i Kampala abitumwe na mubyarawe Gen. Kayumba Nyamwasa,  aho ubu Rugema Kayumba ariwe ushinzwe gushimuta abanyarwanda  bagendagenda  I Kampala, akaba umuntu wisanga mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda.

Uyu Rugema Kayumba niwe ushinzwe gufatisha abanyarwanda  nk’umuntu ubazi, baba abagore n’abagabo  baba bari mubikorwa byabo by’ubucuruzi  bagafatwa  bakajya gufungirwa ahantu hatazwi bakekwaho gukorana n’u Rwanda. Amakuru avuga ko uyu Rugema utari usanzwe uzwi cyane kimwe n’abandi bantu baba muri RNC, bari kwidegembya i Kampala nubwo Leta y’u Rwanda itahwemye kugaragaza impungenge ku bikorwa n’imigambi yabo.

 

2017-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano

Icyaha cyo gusebanya “Diffamation” nacyo cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana gishyirwa mu byaha mbonezamubano

Editorial 02 Oct 2018
Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Editorial 04 Sep 2024
Nguwo Seyoboka  utegerejwe i Kigali ngo abo yiciye bose bahabwe ubutabera

Nguwo Seyoboka utegerejwe i Kigali ngo abo yiciye bose bahabwe ubutabera

Editorial 17 Nov 2016
Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Uganda : Umuryango wa Nteireho wicanwe n’uwiswe Umunyarwandakazi wigaragambije, banga kumushyingura

Editorial 07 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kampala : Ushinjwa gukubita no Cwica Umuhanzi  Mowzey Radio yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kampala : Ushinjwa gukubita no Cwica Umuhanzi Mowzey Radio yatawe muri yombi

Editorial 05 Feb 2018
Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye  urukundo rukomeye kuri  Jack
IMIKINO

Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye urukundo rukomeye kuri Jack

Editorial 15 Feb 2016
Umucamanza urekura abajenosideri  batarangije ibihano yongerewe manda
INKURU NYAMUKURU

Umucamanza urekura abajenosideri batarangije ibihano yongerewe manda

Editorial 03 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru