Taliki ya 9 Ukuboza, umunyarwanda witwa Fidele Gatsinzi yafashwe n’abashinzwe umutekano bakorera CMI, babifashijwemo na Rugema Kayumba, nyuma yaho yinjiye I Bugande agiye gusura umwana we wiga muri Uganda Christian University iherereye Mukono.
Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko yari yafashe icyumba muri hoteli yitwa Winks iri Ntinda aho yaraye maze agafatwa ahagana mu ma saa tatu za mugitondo. Uwagiye kumureba kuri hoteli yasanze bamushimuse ariko ibintu bye bikiri kuri hoteli.
Amakuru yizewe duhabwa n’umuntu wacu uri Kampala avuga ko Fidel Gatsinzi yafatishijwe na Rugema Kayumba nkuko agenda abyigamba , avuga ko amakuru yose y’uko Fidel Gatsinzi ari muri Hotel Kampala bari bayamenye ko ndetse bahawe amabwiriza yo kumufata na Salim Saleh, nyuma y’ibiganiro bagiranye na Gen. Kayumba Nyamwasa, babifashijwemo n’umuyobozi w’urwego rw’iperereza Chieftaincy of Military Intelligence (CMI) Col. Abel Kandiho. Kayumba ngo yaba yarabeshye bikomeye ko Gatsinzi ari intasi , avuga ko baziranye mu ntambara za Congo.
Kayumba Rugema niwe wajyanye mu modoka n’aba maneko ba CMI, muri icyo gitondo abatungira agatoki aho Fidel Gatsinzi yarimo kugura utuntu muri Supermarket yo muri ako gace ka Ntinda, kuwa Gatandatu, ku itariki 09 Ugushyingo 2017, ba maneko ba CMI bajyanye na Rugema Kayumba mu modoka kuko batari bazi neza isura ya Fidel Gatsinzi none ubu bakaba barimo kumukorera iyica rubozo.
Rugema Kayumba yavuye muri Norvège aho yari yarahungiye, ajya kunekera RNC i Kampala abitumwe na mubyarawe Gen. Kayumba Nyamwasa, aho ubu Rugema Kayumba ariwe ushinzwe gushimuta abanyarwanda bagendagenda I Kampala, akaba umuntu wisanga mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda.
Uyu Rugema Kayumba niwe ushinzwe gufatisha abanyarwanda nk’umuntu ubazi, baba abagore n’abagabo baba bari mubikorwa byabo by’ubucuruzi bagafatwa bakajya gufungirwa ahantu hatazwi bakekwaho gukorana n’u Rwanda. Amakuru avuga ko uyu Rugema utari usanzwe uzwi cyane kimwe n’abandi bantu baba muri RNC, bari kwidegembya i Kampala nubwo Leta y’u Rwanda itahwemye kugaragaza impungenge ku bikorwa n’imigambi yabo.