Muri Bibiliya hari umugani w’umwana w’ikirara, ugaragara muri Luka 15 : 11-19 . Ikinyamakuru Virunga Post nacyo kigaragaza uko urugendo rwa Nsabimana Callixte mu nzira igana iterabwoba yarutangiye amaze kunanirwa ishuri no guhomba mu bucuruzi ubwo yari akiri mu Rwanda.
Mu kiganiro twagiranye Rangira Adrien wahoze ari umunyamakuru mbere ya Jenoside, cyabaye umwaka ushize mukwezi kwa karindwi, Rangira yitandukanije na Nsabimana Calllixte avuga mu magambo ye ati: “Ntacyo mpfana n’iriya Nterahamwe ikorana n’Ingabo zahekuye igihugu harimo n’umuryango akomokamo wose. Kumva ko ubu yiyemeje kunga ubumwe n’abicanyi mu kurwanya abamurokoye muri Jenoside ndetse bakamufasha kuba icyo ari cyo uyu munsi, birenze ukwemera. Jyewe n’abandi bose bagira aho bahurira na we mu muryango, turamwamaganye twivuye inyuma kandi twitandukanije nawe kumugaragaro kandi BURUNDU”.
Virunga Post ivuga ko nyuma yo kwirukanwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kubera imyitwarire mibi, Sankara yagiye gucumbika mu nzu y’umwe mubo mu muryango we ku Muhima.
Ngo yabanje kugerageza gucuruza amakara, nyuma umwe mubo mu muryango we [ Rangira Adrien mwene se wabo ] amuha akazi ko kuyobora akabari ke muri Kigali. Uyu Nsabimana yatangiye kujya yirirwa anywa inzoga anagirana ibihe byiza n’abakobwa bo mu kabari. Ibi ninabyo yapfuye na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo ubwo yashakaga kumusambanyiriza umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.
Iki Kinyamakuru kivuga ko ubuzima bwakomeje kumukomerera, aza kubona uko ajya muri Afurika y’Epfo ari naho yatangiye kwiha amapeti ngo y’umuyobozi utavuga rumwe na Leta’. Kuko Kayumba yamwitaga umusivili bikamubabaza. Kandi icyo gihe yashakaga n’ uko yahabwa ubuhungiro muri icyo gihugu.
Aho niho yatangiriye inzira yeruye y’iterabwoba ubundi atangiza intambara kuri Facebook, Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga abeshya urubyiruko mu Rwanda ko akomeye, ko azaruhesha imyanya ikomeye muri RNC. Aho yirukaniwe n’abambari ba Kayumba muri Afrika y’Epfo , yaje kumvikana avuga ko ari muri Nyungwe ndetse iryo shyamba ryamaze kwigarurirwa n’ingabo ze. Ibi byatangaje abantu cyane ukuntu umuntu w’umusivili utazi no kurasa avuga ko yigaruriye Nyungwe nkabimwe bya Deo Mushayidi wavugaga ko yigaruriye Kinihira.
Adrien Rangira yatuganirije ku mateka ya Sankara Callixte
Kuwa Gatanu taliki 20 Nyakanga 2018, Rushyashya yagiranye ikiganiro na Rangira Adrien, aramuvuga, amava imuzi, avuga amavu n’amavuko ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara dore ko amuzi neza birambuye.
Rangira Adrien yatuganirije, atubwira ko se wa Callixte yitwaga Gafirigi Gaspard nyina akitwa Mukandutiye Mediatrice bakaba bari batuye I Gacu mu Karere ka Nyanza.
Se wa Rangira Adrien ni Kalinda Andre naho nyina ni Mukatete Concessa, Rangira avukana n’abana barindwi (7), bamwe muribo bishwe muri Jenoside harokoka 2 umwe aza gupfa nyuma ya Jenoside.
Nsabimana Callixte Sankara, ababyeyi be barapfuye bose, avukana n’abana icyenda (9), hasigaye mushikiwe umwe (1), witwa Murebwayire. Ku byerekeye isano mu muryango, Rangira avuga ko Nyakwigendera Gafirigi ari murumuna wa Nyakwigendera Kalinda
Jenoside irangiye Rangira niwe wakiriye Callixte na mushiki we abashyira mu mashuri bariga kugeza barangije amashuri yisumbuye. Rangira ati : Nsabimana Callixte kuva akiri muto yari umwana ugoye kurera, Nsabimana Callixte yatangiriye amashuri yisumbuye muri Secondaire arihirwa na FARG, muri Group Officiel de Butare (Indatwa), ageze mu mwaka wa kabiri Secondaire yaje kurwana n’abafurere bayoboraga icyo kigo baramwirukana ajya kwiga I Rwamagana ari naho yarangirije.
Agezeyo yarezwe gukurura amacakubiri ya politiki muri Kaminuza ndetse aregwa n’ubuyobozi bwa kaminuza kugira idéologie ya Génocide. Ibyo ngo byari bishingiye ku myitwarire ye mu guhatanira ubuyobozi bwa AGEUNR acamo abanyeshuri ibice agamije kubigarurira ngo bazamutorere abayobore. Umwuka mubi muri Kaminuza wakuruwe n’iyo myitwarire watumye Recteur wa UNR icyo gihe Bwana Lwakabamba amwirukana burundu muri Kaminuza avuga ko ubuyobozi bwa université busanga afite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura rishingiye ku moko bishobora guhungabanya ubumwe n’umutekano w’abanyeshuri muri Kaminuza.
Nyuma yo kwirukanwa muri Kaminuza, Nsabimana Callixte idosiye ye yayigejeje ku nzego zose no mu rwego rw’Umuvunyi ndetse no mu za gisirikare ariko Lwakabamba, aramutsembera amwangira gusubira kwiga i Butare gusa amwemerera ko yajya kwiga ahandi akazazana amanota hanyuma Kaminuza y’u Rwanda ikamuha impamyabumenyi nk’uwayizemo nibwo kugana muri ULK.
Yaba Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, yaba IBUKA n’izindi nzego barahagurutse icyo gihe baravuga bati ‘umwana wacitse ku icumu rya Jenoside’ yirukanwe azira amacakubiri, ngo arazana amacakubiri ashingiye kuri Jenoside? Abantu bose ntibabyumvaga kuko mu buryo bwumvikana, umwana warokotse Jenoside ntiyazana amacakubiri ashingiye kuri Jenoside.
Nguko uko Sankara yagiye kurangiriza amasomo ye muri ULK, ara defanda muri ULK, ajyana amanota kuri kaminuza I Butare bamuha Diplome mu mategeko ya UNR.
Arangije kubona Diplome nibwo yanditse article rutwitsi mu Kinyamakuru cya Gatete Jean Bosco (Umulinzi), ufungiye muri gereza ya Mageragere. Nsankara yanditse iyo nkuru, asebya ubutegetsi buriho, byari muri 2011. Polisi imushakishije ngo asobanure iyo nyandiko abaca murihumye aca panya ahungira Nairobi, inzego z’iperereza z’u Rwanda zikomeje kumukurikirana arazicika yerekeza Madagascar aho yumvaga umuvandimwe we Rangira yamufasha guhunga. Nyuma y’igihe gito, abifashijwemo n’inzego z’umutekano ‘icyo gihugu, Rangira yurije indege Nsabimana Callixte imugeza i Kanombe, atabwa muri yombi, hakorwa iperereza, aza gusaba imbabazi, arafungurwa nyuma y’iminsi mike (2011/12). Nyuma yaje gucika ajya Africa y’epfo k’ uburyo butazwi, agezeyo nibwo yinjiye muri RNC.
Rangira yatubwiye ukuntu yasabiye akazi Nsabimana Callixte muri Restaurant ye Tam Tam, Rangira avuga ko ukuri ni uko Nsabimana yatetse umutwe kuri Bwana Habimana Kizito wari umwarimu muri kaminuza i Butare, n’umugore we Uwonkunda Clementine bakodeshaga iyo Restaurant na Rangira, bamugira Manager wayo kuko iyo famille yari ituye i Butare itari kubasha gukurikirana iby’iyo Restaurant umunsi kuwundi. Icyaje kuvamo ni uko yabatwaye amafaranga yose yacurujwe mu gihe cy’amezi atatu akayagira impamba yamufashije gutoroka igihugu yerekeza muri Afurika y’Epfo mu gihe polisi yari itangiye kumushakisha imaze gushyikirizwa ikirego na Bwana Habimana Kizito.
Ajyenda, ngo yasize kandi agwatirije byinshi mu bikoresho by’iyo Restaurant biyiviramo guhomba irafunga. Ibyo byose ngo byatumye Nsabimana na Rangira badacana uwaka kugeza magingo aya.
“Murumva ko Nsabimana Calixte hari ibindi birego bimutegereje mu butabera”. Nyuma y’ibyatangajwe na RIB
Mu gitondo cyo kuwa 30 Mata 2019 aribwo RIB yasohoye itangazo ivuga ko Sankara yafashwe nyuma y’ igihe ashakishwa kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoreye ku butaka bw’ u Rwanda.
Iri tangazo rivuga ko Sankara akurikiranyweho ibyaha birimo Kurema umutwe w’ abagizi ba nabi, Gukora ibitero by’ iterabwoba, Ubugambanyi no gushishikariza iterabwoba, gushimuta abantu, ubwicanyi no gusahura.
RIB yakomeje ivuga ko dosiye ya Callixte Sankara izashyikirizwa urwego rw’ igihugu rw’ ubushinjacyaha agakurikirwana hakurikijwe inziza ziteganywa n’ itegeko.
Nsabimana Callixte , wihaye ipeti rya Majoro, yigambye ibitero byaguyemo abantu mu bihe bitandukanye byakorewe ku butaka bw’ u Rwanda. Sankara yigambye ko yafashe ishyamba rya Nyungwe ariko Leta y’ u Rwanda ivuga ko ibyo Sankara yavuze bitigeze bibaho.
Sankara avuga ko ibi bitero byakorwaga n’ umutwe w’ abarwanyi bibumbiye muri National Forces for Liberation(FLN) avuga ko abereye umuvugizi.
Kugeza ubu amakuru avuga ko Sankara yafatiwe mu birwa bya Comores, akoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe n’ ubutabera bw’ u Rwanda.
Muri iki kiganiro twagiranye, Rangira yasoje yongera gushimangira ko ntaho ahurira na Sankara mu bikorwa bye arimo avuga adashidikanya ko bitazagira aho bimugeza uretse kuba igikoresho cya bamwe mu bakomeza gushaka guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo abanyarwanda bamuhaye urwamenyo bagiye kuri Twitter, bamuha izina akwiriye ry’impirimbanyi yo kuri Facebook.
Inkuru bifitanye isano kandaho :
Umutwe wa Nsabimana ni umwe mu mitwe igenzurirwa i Bujumbura nk’uko byatangajwe na Raporo y’Impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza umwaka ushize. Iyo raporo igaragaza neza uburyo Ihuriro P5 rikorera ku mugaragaro mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abarwanyi baryo bagashakishwa mu bihugu biri hafi aho.
Iyo raporo ntisiga Uganda mu gufasha iryo huriro kubona abarwanyi. Uganda by’umwihariko ibihamya bihari byose byerekana ko ifasha RNC mu bikorwa byayo bya buri munsi ndetse na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byarigaragaje mu minsi ishize ubwo inzego z’umutekano za Congo zataga muri yombi LaForge Fils Bazeye wavugiraga FDLR na Theophile Abega wari ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe.
Abasesenguzi bavuga ko ifatwa ry’abo bagabo b’ibikomerezwa muri FDLR byabaye urucantege ku migambi ya Museveni na Kayumba Nyamwasa. Bazeye na Abega bafashwe bavuye muri Uganda mu nama bari batumiwemo na Museveni ngo ahuze FDLR na RNC.
Uruganje
Abazamuburanisha muzamubarize muti: Umuntu wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi akorana ate, iki na FDLR yahoze ari CDR yakoze jenoside y’abatutsi n’abageragezaga kubatabara ???????