• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Editorial 12 Jul 2017 POLITIKI

Umuyobozi w’ishyaka Green Party ni umwe mu bantu batatu NEC yemeje kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ataha ariko ukuntu amaze kwigaragaza nk’umuntu wanga abamuvugaho ibyo atifuza, aramutse atowe yavamo umunyagitugu mubi!

Habineza Frank kutihanganira abamuvugaho ibyo atifuza kumva bimaze no kumugaragaza yuko ari umuntu ukunda imanza, bitandukanye n’amahame yakabaye agenderaho ya Demokarasi kuko ishyaka rye ryitwa Democratic Green Party of Rwanda !

Reka tureke kujya inyuma mu manza Habineza yari afitanye n’abantu nka nyakwigendera Muganwa Andrew Sendora wamushinjaga yuko yabambuye iryo shyaka ryamutanzeho kandida Perezida, twibande ku manza Habineza ubwe yitangirije nyuma y’aho atangiye kandidatire yo kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Izo manza ntahandi zishingiye uretse gusa yuko ngo Habineza yavuzwe ibitaribyo, bamwe bavuga yuko atashobora kuzatsinda amatora naho undi akavuga yuko nta kindi akwiriye kuyobora uretse ingagi zo mu ishyamba !

Uwambere Frank Habineza yikomye kubera kumuvugaho ibyo atifuzaga kumva ni Dr. Kayumba Cristopher, umwarimu n’umushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda akaba yaranabaye umunyamakuru w’igihe kirekire hano mu gihugu, akaba anacyandikira The East African.

Mbere yuko NEC yemeza kandidatire ya Habineza, Kayumba Christopher yagiranye ikiganiro na Family TV avuga yuko n’ubwo umuyobozi wa Green Party yateka ibuye rigatota mu matora adashobora gutsinda umukandida wa RPF, Paul Kagame.

-7170.jpg

Dr Kayumba Christophe

Kayumba yavuze yuko Kagame afite ibintu bifatika abwira abantu bigatuma koko bamutora. Ngo Kagame yabwira abantu yuko yahagaritse jenoside ubu igihugu kikaba kiri mu mahoro n’iterambere ntangarugero, abantu bakabyumva. Ati Frank Habineza azabwira iki abantu ? Kayumba yakomeje avuga yuko ishyaka rye, nta mateka rifite hano mu gihugu kuko rikiri rito, akaba atarumva Habineza atanga umurongo ngenderwaho w’ibyo azamarira abaturage ngo kuburyo baheraho bamutora. Kayumba akanzura avuga yuko mu matora Habineza aramutse abonye 1 % byaba ari igitangaza.

-7169.jpg

Habineza Frank

Aho kugira ngo Habineza afate ayo magambo ya Kayumba nk’ibitekerezo by’umuntu, yamuteye uburakari akwirakwiza inyandiko zivuga yuko nta kindi yari agamije uretse gusa kumusenya ngo agamije gukorera kampanye umukandida wa RPF, Paul Kagame.

Ntabwo Habineza yarekeye aho ahubwo yagiye gutanga ikirego muri komisiyo y’amatora (NEC) !

NEC yashubije Habineza yuko ikirego cye kitashyize mu gaciro. Icya mbere n’uko yari ataraba umuntu wa NEC kuko kandidatire ye yari itaremezwa, naho icya kabiri kikaba yuko ibibazo nk’ibyo byo mu itangazamakuru bitwarwa mu nzego z’itangazamakuru zibishinzwe, yari kujya muri Rwanda Media Commission. Kuba umuntu wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu atazi aho ibirego bitwarwa nacyo ni ikibazo.

Ariko ibyo Chistophera Kayumba yavuze ni irivugwa na benshi ku buryo bitari gutuma Habineza amwijundika kandi bari abantu basanzwe bafite imikoranire. Ntabwo wica Gitera ahubwo wica ikibimutera.

Ngabitsinze Jean Chrysostome ni umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PSD, rimaze imyaka 25 muri politike z’u Rwanda. Mu kiganiro kuri RBA nawe yunze mu rya Christpher abwira Habineza yuko mu matora byamugora kubona n’ijwi 1%.

Yamubwiye yuko kubona amahirwe nk’ayo yo kwiyamamaza ari byiza kuko akiri muto, amwereka yuko ibyo kuba yatsinda bitarimo ahubwo byamufasha, we n’ishyaka rye kumenyera ibya politike. Ibi ni nabyo Muganwa Gonzag, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru, yavuze muri icyo kiganiro, aho kugira ngo Habineza yumve irivuzwe na benshi ahubwo akarakara nk’imbogo yakomerekejwe !

Undi ubu Habineza yijunditse ni uwitwa Chantal Rauch uherutse kwandika kuri Facebook yuko Habineza asa nk’igagi, akwiriye kuba Perezida wazo aho gushaka kuba Perezida w’Abanyarwanda. Ayo magambo ya Chantal yarakaje Habineza ubu akaba ashaka uburyo yamufungisha !

-7168.jpg

Frank Habineza

Nta muntu utazi yuko Habineza atari ingagi ku buryo yaba Perezida wazo, kuko zitanabimutorera. Niba Habineza adasa nk’ingagi, ntabwo azasa nkazo ngo n’uko Chantal yabivuze. Gutakaza umwanya munini rero ahangana n’abamuvuga bigaragaza yuko koko atarakura muri politike, atanakwiye kuba yayobora igihugu.
Ukuntu Perezida w’u Burundi n’imbonerakure bahora batuka Kagame, bamwita ibyo bashatse, iyo azakuba afite imitekerereze nk’iya Habineza u Rwanda ruba rwararangije kugaba ibitero kuri icyo gihugu bituranyi. Habineza n’atiga kwihanganira abamunenga ndetse n’abamusebya ntaho azapfa yigejeje muri politike !

Casmiry Kayumba

2017-07-12
Editorial

IZINDI NKURU

Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Editorial 21 Mar 2019
Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Senateri Tito Rutaremara yasobanuye impamvu mu Rwanda Perezida atemerewe kwikubira ububasha bwose

Editorial 04 Apr 2018
Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Editorial 10 Oct 2019
Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Editorial 13 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye
IMIKINO

Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye

Editorial 26 Jun 2018
KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.
INKURU NYAMUKURU

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

Editorial 09 Apr 2019
Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye
Amakuru

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Editorial 06 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru