Umuyobozi w’ishyaka Green Party ni umwe mu bantu batatu NEC yemeje kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ataha ariko ukuntu amaze kwigaragaza nk’umuntu wanga abamuvugaho ibyo atifuza, aramutse atowe yavamo umunyagitugu mubi!
Habineza Frank kutihanganira abamuvugaho ibyo atifuza kumva bimaze no kumugaragaza yuko ari umuntu ukunda imanza, bitandukanye n’amahame yakabaye agenderaho ya Demokarasi kuko ishyaka rye ryitwa Democratic Green Party of Rwanda !
Reka tureke kujya inyuma mu manza Habineza yari afitanye n’abantu nka nyakwigendera Muganwa Andrew Sendora wamushinjaga yuko yabambuye iryo shyaka ryamutanzeho kandida Perezida, twibande ku manza Habineza ubwe yitangirije nyuma y’aho atangiye kandidatire yo kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Izo manza ntahandi zishingiye uretse gusa yuko ngo Habineza yavuzwe ibitaribyo, bamwe bavuga yuko atashobora kuzatsinda amatora naho undi akavuga yuko nta kindi akwiriye kuyobora uretse ingagi zo mu ishyamba !
Uwambere Frank Habineza yikomye kubera kumuvugaho ibyo atifuzaga kumva ni Dr. Kayumba Cristopher, umwarimu n’umushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda akaba yaranabaye umunyamakuru w’igihe kirekire hano mu gihugu, akaba anacyandikira The East African.
Mbere yuko NEC yemeza kandidatire ya Habineza, Kayumba Christopher yagiranye ikiganiro na Family TV avuga yuko n’ubwo umuyobozi wa Green Party yateka ibuye rigatota mu matora adashobora gutsinda umukandida wa RPF, Paul Kagame.
Dr Kayumba Christophe
Kayumba yavuze yuko Kagame afite ibintu bifatika abwira abantu bigatuma koko bamutora. Ngo Kagame yabwira abantu yuko yahagaritse jenoside ubu igihugu kikaba kiri mu mahoro n’iterambere ntangarugero, abantu bakabyumva. Ati Frank Habineza azabwira iki abantu ? Kayumba yakomeje avuga yuko ishyaka rye, nta mateka rifite hano mu gihugu kuko rikiri rito, akaba atarumva Habineza atanga umurongo ngenderwaho w’ibyo azamarira abaturage ngo kuburyo baheraho bamutora. Kayumba akanzura avuga yuko mu matora Habineza aramutse abonye 1 % byaba ari igitangaza.
Habineza Frank
Aho kugira ngo Habineza afate ayo magambo ya Kayumba nk’ibitekerezo by’umuntu, yamuteye uburakari akwirakwiza inyandiko zivuga yuko nta kindi yari agamije uretse gusa kumusenya ngo agamije gukorera kampanye umukandida wa RPF, Paul Kagame.
Ntabwo Habineza yarekeye aho ahubwo yagiye gutanga ikirego muri komisiyo y’amatora (NEC) !
NEC yashubije Habineza yuko ikirego cye kitashyize mu gaciro. Icya mbere n’uko yari ataraba umuntu wa NEC kuko kandidatire ye yari itaremezwa, naho icya kabiri kikaba yuko ibibazo nk’ibyo byo mu itangazamakuru bitwarwa mu nzego z’itangazamakuru zibishinzwe, yari kujya muri Rwanda Media Commission. Kuba umuntu wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu atazi aho ibirego bitwarwa nacyo ni ikibazo.
Ariko ibyo Chistophera Kayumba yavuze ni irivugwa na benshi ku buryo bitari gutuma Habineza amwijundika kandi bari abantu basanzwe bafite imikoranire. Ntabwo wica Gitera ahubwo wica ikibimutera.
Ngabitsinze Jean Chrysostome ni umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PSD, rimaze imyaka 25 muri politike z’u Rwanda. Mu kiganiro kuri RBA nawe yunze mu rya Christpher abwira Habineza yuko mu matora byamugora kubona n’ijwi 1%.
Yamubwiye yuko kubona amahirwe nk’ayo yo kwiyamamaza ari byiza kuko akiri muto, amwereka yuko ibyo kuba yatsinda bitarimo ahubwo byamufasha, we n’ishyaka rye kumenyera ibya politike. Ibi ni nabyo Muganwa Gonzag, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru, yavuze muri icyo kiganiro, aho kugira ngo Habineza yumve irivuzwe na benshi ahubwo akarakara nk’imbogo yakomerekejwe !
Undi ubu Habineza yijunditse ni uwitwa Chantal Rauch uherutse kwandika kuri Facebook yuko Habineza asa nk’igagi, akwiriye kuba Perezida wazo aho gushaka kuba Perezida w’Abanyarwanda. Ayo magambo ya Chantal yarakaje Habineza ubu akaba ashaka uburyo yamufungisha !
Frank Habineza
Nta muntu utazi yuko Habineza atari ingagi ku buryo yaba Perezida wazo, kuko zitanabimutorera. Niba Habineza adasa nk’ingagi, ntabwo azasa nkazo ngo n’uko Chantal yabivuze. Gutakaza umwanya munini rero ahangana n’abamuvuga bigaragaza yuko koko atarakura muri politike, atanakwiye kuba yayobora igihugu.
Ukuntu Perezida w’u Burundi n’imbonerakure bahora batuka Kagame, bamwita ibyo bashatse, iyo azakuba afite imitekerereze nk’iya Habineza u Rwanda ruba rwararangije kugaba ibitero kuri icyo gihugu bituranyi. Habineza n’atiga kwihanganira abamunenga ndetse n’abamusebya ntaho azapfa yigejeje muri politike !
Casmiry Kayumba