Uzabakiriho Alfred, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Gitifu Sebatware (@GitifuW), ni umwe mu bantu bamaze igihe bagaragaza amagambo akakaye arwanya u Rwanda, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bw’igihugu. Imvugo ze zigaragaza inzika n’urwango ku gihugu, ibintu bishingiye ku mateka y’umuryango we, cyane cyane ababyeyi be bombi bahamijwe n’inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside bakoze mu mujyi wa Butare.
Se wa Uzabakiriho Alfred, witwa Uzabakiriho Bernard, yavukiye mu yahoze ari perefegitura ya Cyangugu, akorera mu mujyi wa Butare nk’umwarimu muri Groupe Scolaire de Butare. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiye mu nama zo gutegura ubwicanyi, yitabira ibitero byahitanye abatutsi ku Kabutare, anaba mu mutwe w’abicanyi wari uzwi nka “groupe mobile” wagendaga ushyira abaturage ku murongo wo gukora ubwicanyi. Yashinjwe kandi kugira uruhare mu kwica abatutsi bari barahungiye kwa Minani, ndetse n’abandi barimo Nturo, Nyetera Eugène, Rwagashayija Innocent n’umusore yari acumbikiye, Frère Grégoire, Umulisa Grâce n’abana ba Samüel Gasana.
Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma–Butare Ville rwahamije Uzabakiriho Bernard ibyaha bya Jenoside tariki ya 18 Ugushyingo 2006 rumukatira igifungo cy’imyaka 30. Yajuriye ariko urukiko rw’ubujurire rwemeje igihano cyari cyarafashwe, rugaragaza ko ibyaha byose byamuhamye bidashidikanywaho. Yarangirije igihano muri gereza ya Huye, aho yaje gupfira.
Nyina wa Uzabakiriho Alfred, Nyirabakungu Antoinette, na we yari umwarimukazi i Butare, akaba yarahamijwe n’urukiko Gacaca ibyaha bya Jenoside birimo kwica abantu mu rugo rwa Rwagashayija Innocent, gutera inkunga ibitero byahitanye abatutsi, gusahura no kubiba amacakubiri mu mashuri. Mu bujurire, yemejwe ko ibimenyetso by’abatangabuhamya bamusabira imbabazi bitari bifite ishingiro, kuko nta wari warabonye ibyo yakoze. Tariki ya 14 Ugushyingo 2007, urukiko rw’ubujurire rwamukatiye imyaka 19 y’igifungo. Yaje gupfira muri gereza ya Huye, kimwe n’umugabo we, bombi bazize uburwayi bwa SIDA.
Aba babyeyi bombi bari mu bantu b’inararibonye mu buhezanguni bwaranze bamwe mu baturage bo mu karere ka Butare mu 1994. Ibi bisobanura impamvu nyinshi zishobora gutuma umuhungu wabo, Uzabakiriho Alfred, akoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amagambo arimo urwango, guhakana Jenoside, no gusiga icyasha abayobozi b’u Rwanda.
Abahanga mu mibanire n’amateka y’abenegihugu bavuga ko hari abantu bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside bahisemo kwitandukanya n’ayo mateka mabi, bakubaka igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ariko hari n’abandi, nk’abo Gitifu ari mu bo, bagifite umwijima w’ingengabitekerezo y’irondabwoko n’ubujenosideri, bigaragarira mu byo bandika ku mbuga nkoranyambaga nka X, aho bifatanya n’abandi bazwiho guhakana cyangwa gupfobya Jenoside.
Ni ngombwa ko abantu bose bafite amateka nk’aya basobanukirwa ko icyaha ari gatozi, kandi ko kubaka igihugu bisaba kwemera ukuri, kwicuza no guhitamo kuba mu murongo w’ukuri. Abanyarwanda benshi bakomoka ku bakoze Jenoside bahisemo kuba inkingi z’ubumwe, urukundo n’ukuri. Abagifite imitima y’ubwoba n’urwango nk’uko bigaragara kuri Uzabakiriho Alfred bakwiye kwiyumvisha ko u Rwanda ari igihugu cy’abana bose, kandi ko nta mwanya ukiriho wo kongera gusenya.
U Rwanda rwubakira ku bumwe, ukuri n’ubwiyunge. Nta mwanya ukwiye guhabwa uwuhakana cyangwa ugoreka amateka ya Jenoside. Abakiri mu mwijima w’icuraburindi nk’abo bagomba kumva ko igihe cyo kuvamo ubuhezanguni no kuba Abanyarwanda nyabyo kigeze.




