• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Administrator 20 Oct 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Uzabakiriho Alfred, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Gitifu Sebatware (@GitifuW), ni umwe mu bantu bamaze igihe bagaragaza amagambo akakaye arwanya u Rwanda, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bw’igihugu. Imvugo ze zigaragaza inzika n’urwango ku gihugu, ibintu bishingiye ku mateka y’umuryango we, cyane cyane ababyeyi be bombi bahamijwe n’inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside bakoze mu mujyi wa Butare.

Se wa Uzabakiriho Alfred, witwa Uzabakiriho Bernard, yavukiye mu yahoze ari perefegitura ya Cyangugu, akorera mu mujyi wa Butare nk’umwarimu muri Groupe Scolaire de Butare. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiye mu nama zo gutegura ubwicanyi, yitabira ibitero byahitanye abatutsi ku Kabutare, anaba mu mutwe w’abicanyi wari uzwi nka “groupe mobile” wagendaga ushyira abaturage ku murongo wo gukora ubwicanyi. Yashinjwe kandi kugira uruhare mu kwica abatutsi bari barahungiye kwa Minani, ndetse n’abandi barimo Nturo, Nyetera Eugène, Rwagashayija Innocent n’umusore yari acumbikiye, Frère Grégoire, Umulisa Grâce n’abana ba Samüel Gasana.

Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma–Butare Ville rwahamije Uzabakiriho Bernard ibyaha bya Jenoside tariki ya 18 Ugushyingo 2006 rumukatira igifungo cy’imyaka 30. Yajuriye ariko urukiko rw’ubujurire rwemeje igihano cyari cyarafashwe, rugaragaza ko ibyaha byose byamuhamye bidashidikanywaho. Yarangirije igihano muri gereza ya Huye, aho yaje gupfira.

Nyina wa Uzabakiriho Alfred, Nyirabakungu Antoinette, na we yari umwarimukazi i Butare, akaba yarahamijwe n’urukiko Gacaca ibyaha bya Jenoside birimo kwica abantu mu rugo rwa Rwagashayija Innocent, gutera inkunga ibitero byahitanye abatutsi, gusahura no kubiba amacakubiri mu mashuri. Mu bujurire, yemejwe ko ibimenyetso by’abatangabuhamya bamusabira imbabazi bitari bifite ishingiro, kuko nta wari warabonye ibyo yakoze. Tariki ya 14 Ugushyingo 2007, urukiko rw’ubujurire rwamukatiye imyaka 19 y’igifungo. Yaje gupfira muri gereza ya Huye, kimwe n’umugabo we, bombi bazize uburwayi bwa SIDA.

Aba babyeyi bombi bari mu bantu b’inararibonye mu buhezanguni bwaranze bamwe mu baturage bo mu karere ka Butare mu 1994. Ibi bisobanura impamvu nyinshi zishobora gutuma umuhungu wabo, Uzabakiriho Alfred, akoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amagambo arimo urwango, guhakana Jenoside, no gusiga icyasha abayobozi b’u Rwanda.

Abahanga mu mibanire n’amateka y’abenegihugu bavuga ko hari abantu bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside bahisemo kwitandukanya n’ayo mateka mabi, bakubaka igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ariko hari n’abandi, nk’abo Gitifu ari mu bo, bagifite umwijima w’ingengabitekerezo y’irondabwoko n’ubujenosideri, bigaragarira mu byo bandika ku mbuga nkoranyambaga nka X, aho bifatanya n’abandi bazwiho guhakana cyangwa gupfobya Jenoside.

Ni ngombwa ko abantu bose bafite amateka nk’aya basobanukirwa ko icyaha ari gatozi, kandi ko kubaka igihugu bisaba kwemera ukuri, kwicuza no guhitamo kuba mu murongo w’ukuri. Abanyarwanda benshi bakomoka ku bakoze Jenoside bahisemo kuba inkingi z’ubumwe, urukundo n’ukuri. Abagifite imitima y’ubwoba n’urwango nk’uko bigaragara kuri Uzabakiriho Alfred bakwiye kwiyumvisha ko u Rwanda ari igihugu cy’abana bose, kandi ko nta mwanya ukiriho wo kongera gusenya.

U Rwanda rwubakira ku bumwe, ukuri n’ubwiyunge. Nta mwanya ukwiye guhabwa uwuhakana cyangwa ugoreka amateka ya Jenoside. Abakiri mu mwijima w’icuraburindi nk’abo bagomba kumva ko igihe cyo kuvamo ubuhezanguni no kuba Abanyarwanda nyabyo kigeze.

 

2025-10-20
Administrator

IZINDI NKURU

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida  Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Gianni Infantino uyobora FIFA yashimye Perezida Paul Kagame ukomeje guteza imbere Ruhago

Editorial 27 Jul 2024
Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Uko ” Alibaba “yahisemo gukorana n’u Rwanda mbere y’abandi muri Afurika

Editorial 01 Nov 2018
Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Editorial 20 Mar 2021
Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Editorial 08 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye
Mu Rwanda

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Editorial 17 Apr 2017
I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017
UBUKUNGU

I&M Bank yungutse miliyari 6.5 Frw mu 2017

Editorial 16 Mar 2018
APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 31 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru