• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda

Ukuri ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 28 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Icyambere n’ibikabyo n’iterabwoba  ryabaye  ku munsi w’ejo mu gushyikiriza  u Rwanda umurambo w’umuturage warwo warashwe ari kwica amategeko yambutsa ibicuruzwa bitemewe ari kumwe n’umugande.

Kuri uyu wa Mbere nibwo ubuyobozi bwa Uganda burangajwe imbere n’umudepite uhagarariye agace ka Rukiga, Kansiime Caroline, bwashyikirije ubw’u Rwanda umurambo w’umuturage warwo uherutse kurasirwa mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, witwa Kyerengye Jean Baptiste.

Uganda ishishikajwe n’icyinyoma cyuko nyakwigendera w’umuforoderi w’umunyarwanda n’inshumi ye mu gukwirakwiza ikinyoma ko ingabo z’URwanda zishe abantu muri Uganda.

Yego: moto y’umuforoderi yafashwe arimo kuyikoresha mu gutwara magendo y’imyenda ya caguwa ayivanye Uganda ayizanye mu Rwanda.

Mu kwiyemeza gukoresha umurambo ku nyungu za politike, Ubutegetsi bwa Museveni  ntacyo butazakora, nkuko bimaze kugaragara.

Ubutegetsi bwa Uganda bwakoranije abadipulomati b’IKampala mu rwego rwo kugirango baherekeze nyakwigendera Kyerengye Jean Baptiste,  akaba ari umugabo wapfuye ku wa Gatanu washize  tariki ya 24 Gicurasi 2019, ubwo yageragezaga gucika inzego zashakaga kumuta muri yombi, nuko ikivunge cy’abagande kikagerageza kumufasha kubacika.

Uganda ikaba yabikabirije cyane, ubwo yashyikirizaga umurambo URwanda. “Uganda ikaba yari yarateguye umuhango ukomeye w’icyo gikorwa, nkuko byari byanditswe na ChimpReports, cyimwe mu bikoresho bya Museveni mu gukwirakwiza poropaganda, ku wa 26 Gicurasi 2019

“Nibura ntibarimo guhisha ko bazategura umuhango ukomeye kubera ibyo byago,”umunyarwanda wasetse akimara gusoma iyi nyandiko.

Ibitangazamakuru bya Kampala n’ubutegetsi bakomeje gukwirakwiza ibinyoma ngo URwanda rwiciye abantu babiri ku butaka bwa Uganda”.

Amatsinda agizwe n’abakozi ba leta, n’inzego z’umutekano kuva ku mpande z’imipaka ku mpande zombi, barahuye mu rwego rwo guperereza ku itariki ya 25 Gicurasi 2019, igitondo cyakurikiyeho.

Itsinda ry’URwanda rikaba ryari riyobowe na Meya Mushabe David Claudian, ACP Emmanuel Hatari n’abandi. Uruhande rwa Uganda rukaba rwari ruyobowe na Akampikaho Alex, CSP Byaruhanga, CIP Okumu ukuriye polisi mu Karere ka Rukiga.

“Inama ikaba yaremeje ko ibi byabereye ku butaka bw’URwanda,” nkuko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ibigaragaza, ubwo yasubizaga Minisiteri y’ububanyinamahanga ya Uganda ku wa 26 Gicurasi 2019

Byagaragajwe imbere y’imbaga ko iryo raswa ryahitanye  Kyerengye Jean Baptiste n’inshumi ye Nyesiga Alex ryabereye mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Kagarama ho mu Karere ka Nyagatare mu Rwanda.

Nkuko amakuru agera ku rubuga rwacu abivuga, ku mugoroba wo ku wa Gatanu Gicurasi 24 2019, Inzego z’umutekano z’URwanda zahuye n’umugabo wari kuri  moto, nyuma yo kwijira ku buryo budakurikije amategeko. Yari Kyerengye Jean Baptiste.    Abarimo gukora paturuye bakaba baramuketse amababa ko yarimo gukora magendo, bitewe nuko moto ye yariho ibipfurumba bibiri by’imyenda.

Ubwo bamutegekaga guhagarara, Kyerengye Jean Baptiste, yateye amahane azana umuvundo ku bantu barimo gukora paturuye. Ibi bikaba byaratumye abantu benshi baturuka hakurya Uganda bihutira kuza aho ngaho.

Nkuko ababyiboneye babivuga, benshi mu bantu bari bahuruye barimo gutyaza imihoro barimo gukora ibikorwa by’urugomo.”Akaba ari muri uru rwego abarimo gukora paturuye barashe kugirango birwaneho. Nuko Umuforoderi arapfa.

Umugande, Nyesiga, bityo nawe araraswa, nyuma aza kwitaba Imana. Nkuko za Raporo zibigaragaza, ngo Nyesiga ni umwe mu barimo gutyaza imihoro, agambiriye gufasha  Kyerengye Jean Baptiste, kugirango yegutabwa muri yombi n’inzego zibifitiye uburenganzira. Bikaba bicyekwa ko Nyesiga yaba yari inshumi ya  Kyerengye Jean Baptiste  mu gikorwa cy’ubufuroderi.

Bityo icyo kivunge cyikaba cyaraje gushobora gukurura umurambo wa Kyerengye Jean Baptiste kikawutwara. Nkuko ababyiboneye babivuga, ngo inzego z’umutekano z’URwanda zirinze kongera kurasa mu rwego rwo kugirango abandi bantu bataza kongera gupfa. “Kandi akaba ari nta mpamvu yuko hari kongera kubaho irasa, kuko icyo kivunge cy’abantu cyari cyamaze gucika imbaraga,” nkuko bitangazwa n’inzego z’umutekano.

Moto ya  Kyerengye Jean Baptiste, ikaba ifite purake zo mu Rwanda. RE 736 G, ikaba yarasigaye aho uwo mugabo yahuriye n’inzego zarimo gukora paturuye. Nyuma ikaba yaraje koherezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

“Ariko kubona abategetsi ba Uganda ndetse n’itangazamakuru bihandagaza bakabeshya icya Semuhanuka bagoreka ukuri, bigaragaza ko abaturanyi bacu batakita ku kuri nabusa, ndetse n’amategeko n’ituze,” nkuko bitangazwa n’umusesenguzi utarashatse ko amazina ye atangazwa.

Ikindi ni ukubona Museveni, atanga Miliyoni cumi z’amashilingi ya Uganda ashimira umujura w’umugande wishwe yambutsa magendu I Rwanda. Bivuze ko Museveni ubwe ashyigikiye Magendu. Ibi akaba yaranabitangeje ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ingabo z’ibihugu bikomeye by’I Burayi na Amerika , bari mu rugendoshuri muri Uganda biga iterambere ryayo n’imibanire yayo n’amahanga.

Perezida Museveni yavuze kandi ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka munini (Gatuna) wanyuragaho ibicuruzwa bitabujije ubucuruzi mu Karere gukomeza gukorwa. Ndetse ibi benshi babifashe nkaho ari uguhamagarira abagande gukoresha magendu cyane cyane bambuka imipaka y’igihugu mu bice byegerenye n’u Rwanda.

Igitangaje rero kuri Uganda n’uko bigaragara ko bashishikajwe no kwicaza icyinyoma ku ntebe, ubu noneho bakaba bageze no kurwego rwifashisha abadipolomate.

Itangazo rya polisi ya Uganda, ryashyizweho umukono na ACP Fred Enanga ari nawe muvugizi wa Polisi ya Uganda akaba yarihandagaje akavuga ko Ingabo z’URwanda zinjiye muri Uganda zikica abantu babiri. “Ariko kandi, tunamenyereye bene ibi bihuha kuva ku baturanyi bacu, ibi rero bikaba bidatandukanye nibyo dusanzwe twumva n’ibisanzwe,” nkuko umwe mu bashinzwe umupaka w’URwanda yabigaragaje.

Haje gukurikiraho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Kutesa, wakoresheje imvugo nyandagazi idakwiriye abadipolomati mu rwego rwo gutesha agaciro inzego z’umutekano  z’URwanda, nawe abeshya ko Ingabo z’URwanda zarasiye abantu muri Uganda.

Kutesa kandi yaje kwita ingabo z’URwanda inkozi z’ibibi, abagome, barangwa n’umuvundo, imvugo itakabaye ikoreshwa n’umuntu ufite umwanya nkuwe.

Gusoma ibyavuzwe na Kutesa, benshi babibona nko kwivuguruza, ko umutegetsi yatinyuka kwita urwego rw’umutekano urwo arirwo rwose nk’urugome, inkozi z’ibibi, mu gihe ikorerwa rugomo ku baturage ba Uganda aribyo ingabo zabo zaminuje mo.

Kuba Kutesa yaravuze ariya magambo atukana, biragaragara neza ko Uganda yigize umugenzacyaha, umushinjacyaha, ndetse n’ umucamanza muri iki cyibazo, nkuko byavuzwe n’abasesenguzi b’Abanyarwanda.

Abandi bakaba batangajwe n’umuvuduko  Uganda yakoresheje mu kugeza umurambo wa Kyerengye Jean Baptiste  ku mupaka wa Gatuna , ibintu bimeze nk’iterabwoba , akaba aribwo buryo ubutegetsi bwa Museveni bwahisemo gukoresha mu guharabika URwanda,bitwaje Abadipolomate kandi bigaragazwa mu nyandiko nyinshi  ko URwanda rutari rwigera rushotora ubutegetsi bwa  Uganda na rimwe.

Nyamara kandi abandi bakaba batangazwa n’ukuntu Uganda yagiriye urukundo umunyarwanda wapfuye, ku buryo byatumye inahuruza amahanga mu guherekeza umurambo kugera mu gihugu cye. Kandi nyamara hari abanyarwanda benshi b’inzirakarengane inzego z’ubutasi za Uganda nka Chief of Military Intelligence (CMI) zakoreye iyicarubozo izindi zikica, bamwe bakaba barabaye intere.

Abasesenguzi bakibaza bati ? Ese Kutesa  kuki atabanje ngo ajyane abo badipolomate mu buvumo bwa CMI  Mbuya,  aho abanyarwanda barimo gukorerwa iyicarubozo, hanyuma yereke abo badipulomate uko bubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, babereke  abanyarwanda bakorewe iyicarubozo bahari n’icyo bazira.

Wenda Kandiho Jenerali de Burigade Abel ari nawe ushinzwe urwego rwa CMI yazajya kwereka abo badipolomate ubwo buvumo bufite amaraso mu mpande n ‘impande aho bakubitira abanyarwanda umunsi ku wundi. Cyangwa se aho babamiriza nkeri mu mazi yabaye urubura, cyangwa aho babakubitisha amashanyarazi munsi y’ibirenge!”

Abantu barimo kubabazwa na CMI ku cyicaro cyayo Mbuya, no mu magereza atemewe n’amategeko y’inzego za CMI aho amagana y’abanyarwanda bafungiwe mu buryo bunyuranye n’amategeko muri gereza zitandukanye za Uganda, bamwe bakaba bamaze imyaka ibiri abavandimwe babo batumva amakuru yabo.

Inzego nyinshi z’umutekano za Uganda zifata abanyarwanda nta byangombwa bigaragaza ko bagomba kubafata, zikabafunga nta na mahirwe yo kugirango biregure mu nkiko.

Ku rundi ruhande, impuguke zikaba zivuga ko Urwego mpuzamahanga rwakabaye rwumva ukuri kubirebana n’ukuntu Uganda,  ikomeje gutoteza URwanda, niba abadipulomate barabajije bariya barwanya Urwanda baherutse gufatwa nka LaForge Fils Bazeye, Theophile Abega wa FDLR na  Callixte Nsabimana wa FLN.

Cyangwa se,niba Minisitiri wa Uganda w’ububanyinamahanga yitaye ku kumenya ukuri, yakorohereza abadipolomate baba Kampala kubaza abakuru ba RNC Charlotte Mukankusi, Eugene Gasana, n’abandi bahawe impapuro z’inzira n’ubutegetsi bwa Museveni, mu rwego rwo kuborohereza mu bikorwa byo guhungabanya URwanda.

Ibyo bikiri aho, itotezwa ry’abanyarwanda b’inzirakarengane riracyakomeje muri Uganda. Ku wa 26 Gicurasi 2019, CMI yashimuse Abanyarwanda babiri, Samvura Pierre, w’imyaka 47, na Habiyaremye Eric w’imyaka 25, bakomoka muri Tabagwe, ku mupaka aho bariya ba foroderi barasiwe.

Samvura na Habiyaremye bakaba barashimutiwe ahitwa Gasheke, 1.5km muri Uganda aho bari bagiye mu muhango wa Batisimu y’umuhungu w’inshuti yabo Muhwezi Silver. Aya n ‘amakuru yanyujijwe ku mbuga nkoranyambuga ya twitter ya Polisi ya Uganda ku mugoroba wo ku wa 26 Gicurasi 2019.  ChimpReports Izwiho kuvugira CMI mu gukwirakwiza ibihuha, ikaba yaranditse ko ngo Samvura na Habiyaremye ari abasirikare b’URwanda ngo bafatiwe muri Uganda nk’intasi.

Abasomyi ba ChimpReports, baribuka ko ko iki kinyamakuru aricyo cyanditse ku itariki ya 18 Mata 2019 ko ngo ingabo z’URwanda zari zambukiye Kisoro, ngo zishaka ibyokurya n’ibyo kunywa”. Ubwo babazwaga gutanga gihamya, yaba amashusho cyangwa se amajwi, abanditsi bakuru ba CMI bararuciye bararumira, bahinduka ibiragi.

Ukuri kukaba ari uko Sgt. Maj. (Rtd) Samvura Pierre Wavuye ku rugerero muri 2015, agasubizwa mu buzima busanzwe. Habiyaremye Eric we ntiyigeze aba umusirikare nkuko inyandiko ndetse n’umjuryango we ubyemeza.

Icyo ChimpReports igamije, nkuko abasesenguzi babivuga, ni ugushyiraho ikintu cya baringa ko bariya bantu babiri bashimuswe na CMI ari ingabo z’URwanda, bityo kugirango bitize umurindi cya gihuha cyavugaga ko ingabo z’URwanda ziciye abantu ku butaka bwa Uganda.

Ibi bikaza bishimangira ibinyoma bisanzwe by’inzego za CMI n’izindi nzego za Kampala zishinzwe umutekano’.  Gukomeza kugirira nabi abanyarwnda b’inzirakarengane, haba mu gushimutwa, gufunga mu buryo budakurikije amategeko, iyicarubozo, gufunga inzirakarengane z’ abanyarwanda mu buryo budakurikije amategeko.

2019-05-28
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” rwiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ubwubatsi biramba [ VIDEO ]

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” rwiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ubwubatsi biramba [ VIDEO ]

Editorial 06 Feb 2019
U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

Editorial 28 Aug 2018
Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Editorial 15 Jun 2020
‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ –  Evode

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Editorial 07 Oct 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru