Amagambo akarishye Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya Kongo, Vital Kamerhe yavugiye mu nteko rusange y’abadepite, aje kuvuguruza ibirego ubutegetsi bw’icyo gihugu bwakomeje kugereka ku Rwanda, burushinja gucuruza amabuye y’agaciro rucukura rwihishwa muri Kongo.
Ibyo birego benshi mu Bakongomani babimize bunguri, ndetse na bimwe mu bihugu byemera bidasesenguye ko koko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kubera ibisahurano byo muri Kongo.
Ni bake cyane bibajije impamvu abo Bakongomani bo batagira n’urwara rwo kwishima, kandi bavuga ko Imana yabahundagajeho umutungo kamere abandi batagira!
Burya rero ikinyoma kirihuta, ariko ukuri kuratinda nyamara amaherezo kugatsinda. Biba ari ikibazo cy’igihe gusa.
Isaha y’ukuri rero yageze, maze Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko atanga mu ruhame ibimenetso byerekana ko ibilombe by’amabuye y’agaciro bitabarika, mu bice binyuranye bya Kongo, bicukurwa na Perezida Félix Tshisekedi, n’ikimenyimenyi bikaba bicungirwa umutekano n’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.
Vital Kamerhe yatanze ingero, aho agira ati:” Iyo ufashe umuhanda Bunia-Kisangani ugenda ubona ibilombe byitirirwa Abashinwa n’ abanya Somalia, nyamara ni ukujijisha kuko birindwa n’abashinzwe umutekano wa Perezida wa Repubulika. Iyo urebye ibibera muri Haut Katanga na Lualaba byo ukubitwa n’inkuba…kugeza n’ubwo abajenerali [ inkoramitima za Tshisekedi] batanga impushya zo gucukura amabuye y’agaciro”.
Ibivugwa na Vital Kamerhe birashimangira ubuhamya bwasohotse mu kinyamakuru” La Libre Belgique” cyo kuwa 08/11/2024, aho amashyirahamwe atatu ashinja umugore wa Tshisekedi, Madamu Nyakeru Denise, kwigarurira ibilombe byahoze ari ibya sosiyete “GECAMINES” muri Katanga na Lualaba, afatanyije na sosiyete ya baringa y’Abashinwa. Ibyo bilombe ngo bifite agaciro k’ amamiliyoni atabarika y’amadolari.
Umutaripfana akaba n’umunyamakuru uzwiho ubucukumbuzi bwibitse kuri politiki ya Kongo, Claude Pero Luwara, abinyujije ku murongo we wa YouTube, CPL TV, na we yahishuye ko umuhungu wa Perezida Tshisekedi witwa Anthony Tshisekedi, ndetse n’umuvandimwe wa Perezida, Christian Tshisekedi, ubu aribo bacukura ibilombe hafi ya byose byo mu ntara ya Katanga na Lualaba.
Ubwo buhamya kandi buvuga ko umuryango wa Tshisekedi ariwo wari warabohoje ibilombe bya Lubaya bikungahaye kuri zahabu na coltan, ubwo ubutegetsi bwari bumaze kubyambura umushoramari Edouard Mwangacucu, bumubeshyera ko akorana n’umutwe wa M23. Mu mezi make ashize uwo mutwe waje kwirukana Tshisekedi aho i Lubaya, ubu ukaba ari wo ugenzura ibilombe byaho.
Abakurikiranira hafi ibya Kongo rero barahamya ko ukuri Kamerhe ahishuye kugiye kwatsa undi muriro hagati ye na Tshiseke, n’ubundi basanzwe babana bacengana. Murabyibuka, ubwo Tshisekedi yagirwaga Perezida wa Kongo muw’2018, yari yasezeranyije Kamerhe ko azamureka nawe akaba Perezida wa Repubulika muri manda ya 2. Aho kubahiriza isezerano, Tshisekedi yihutiye gufunga Kamerhe, amurega kunyereza amamiliyari ya Leta yari agenewe imishinga yihutirwa, yo mu minsi 100 ya mbere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Nubwo Vital Kamerhe yaje kugirwa umwere, inzika ntiyashize. Abamuba hafi bemeza ko, mu rwego rwo kwihimura, nawe ibyo azi byose byakwerekana ubujura bwa Tshisekedi atabihisha.
Icyiza ni uko uko kuri kuzatuma Abakongomani bahumuka, bakamenya umwanzi nyawe w’igihugu cyabo, aho guhora bashakisha uko begereka ibibazo byabo bwite ku Rwanda.