Mu nyandiko zitandukanye zo mu bihugu by’amahanga, hakunze kugaragaramo izigoreka imvugo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’izivuga amateka uko atari ahanini ku bijyanye n’umubare w’abatutsi bishwe mu minsi ijana kuva ku ya 7 Mata 1994.
Kimwe mu bikunze kugaruka mu nyandiko z’amahanga ni ikijyanye no kuvuga ko indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, ari yo yateye Jenoside, hakirengagizwa ko hari hashize imyaka n’imyaniko urwango rubibwa mu Banyarwanda; ingero za hafi ni nk’amategeko icumi y’abahutu yakozwe imyaka isaga 30 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikindi kandi ni ibijyanye n’umubare w’abatutsi bishwe mu minsi ijana aho mu nyandiko nyinshi ndetse n’izigaragazwa n’Umuryango w’Abibumbye havugwamo ko hishwe abagera ku 800.000 mu gihe imibare nyakuri yemewe n’u Rwanda ari abasaga miliyoni (1.074.017).
Itangazamakuru mpuzamahanga ryo rikoresha uyu mubare (800.000) umunsi ku wundi ndetse rikavuga ko ari uwo rikesha Loni ku buryo hakwibazwa niba ari ubushakashatsi bwemewe yakoze.
Inkomoko y’uyu mubare
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ,Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse gutangaza ko nta bushakashatsi Loni yigeze ikora bujyanye n’umubare w’abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ati “Ntabwo Loni yigeze iza hano ngo ikore ubushakashatsi ishake abantu bishwe muri Jenoside… ntayo. Gen [Romeo] Dallaire niwe bigeze kubaza aragereranya ati hishwe nk’ibihumbi 800. Ariko nta bushakashatsi na buke, na bumwe Loni yigeze ikoresha hano mu Rwanda ariko itangazamakuru mpuzamahanga ribikora nkana rikavuga ngo Loni yemeje ibihumbi 800. Aho nzi byavuye ni icyo kiganiro Dallaire yigeze gutanga akiri hano mu 1994 cy’ikigereranyo.”
Uyu Dallaire yayoboye ubutumwa bwa Loni bwaje kunanirwa mu Rwanda kuko byarangiye abatutsi bishwe habura ubatabara. Tariki 12 Mutarama 1994, yaburiye isi ko mu Rwanda hari gucurwa umugambi mubisha; icyo gihe yakiriye igisubizo kivuye i New York kuri Fax yari yaraye aboherereje ababurira ku mugambi wariho wo gutsemba Abatutsi. Ni igisubizo cyoherejwe na Iqbal Riza mu izina rya Kofi Annan mu buyobozi bushinzwe gucunga umutekano (DPKO).
Muri icyo gisubizo, bisa n’aho bamutegetse kubibwira [Habyarimana]; nyuma Interahamwe zitangira gukwizwamo intwaro zifashishije mu gutsemba abatutsi.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata 1994.
Raporo y’iri barura yatangajwe mu 2004 mu gihe u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi. Igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo. Dr Bizimana ati “ Iyo raporo niyo yemewe, ni ubushakashatsi bwakorewe hano mu Rwanda.”
Iyo hakozwe isesengura ry’iyi mibare, bigaragara ko buri munsi hicwaga ibihumbi icumi na mirongo irindwi na bane 10.074.