Nk’uko ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo PPP kibigaragaza, umubare munini w’abagore muri Amerika wifuza yuko Perezida Donald Trump yakurwaho ikizere akava ku butegetsi atarangije manda ye ya mbere.
Iki kigo Public Policy Polling) PPP, cyizwiho kudakora amakosa manini mu biba byavuye mu bushakashatsi byacyo, kigaragaza yuko umubare w’abagore bifuza yuko Trump yakurwaho icyizere akava ku butegetsi (impeachment) ari munini kuruta uw’abagabo. Abagore bifuza yuko Trump yakurwa ku mwanya we wa Perezida wa Repubulika ni 51 %, naho abagabo babyifuza ni 36 % gusa !
Muri rusange ubwo bushakashatsi bwasanze Abanyamerika 44 % bifuza yuko Donald Trump yakurwa ku butegetsi, naho 45 % bakavuga yuko atari ngombwa. 11 % bo bavuga yuko icyo kibazo bataragifatira umwanzuro wa burundu ! Abo bantu bose bakoreweho ubwo bushakashatsi bari kuri lisiti y’itora !
Perezida Trump
Na none ariko benshi muri abo batifuza yuko Trump yakurwa ku butegetsi bavuga ko bibaye impamo yuko u Burusiya bwamufashije koko mu matora, nabo bahita bajya ku ruhande rw’abifuza yuko yahita akurwa ku butegetsi.
Muri Amerika Perezida, utararangiza manda ye, akurwa ku butegetsi n’inteko nshingamategeko, imitwe yombi. Amakosa atuma Perezida wa Repubulika yakurwaho icyizere, akava ku butegetsi, harimo ubugambanyi, ruswa n’imyifatire igayitse cyane (misdemeanors) !
Casmiry Kayumba