• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Umubikira w’i Kabgayi na mugenzi we w’i Janja biciwe muri Yemen

Umubikira w’i Kabgayi na mugenzi we w’i Janja biciwe muri Yemen

Editorial 06 Mar 2016 ITOHOZA

Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyobora Diyosezi ya Kabgayi, aravuga ko Kiliziya Gatukila mu Rwanda yababajwe cyane n’ababikira bayo biciwe muri Yemen kuri uyu wa Gatanu.

“Umwe ni uwo mu Ruhengeli muri Janja undi ni uwa hano i Kabgayi ku Kivumu” nk’uko Msgr Mbonyintege abitangaza. Bari bamaze imyaka igera ku 10 muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya.

Uw’i Kabgayi yitwa Mukashema Marguerite, ariko uw’i Janja we ntiturabasha kumenya amazina ye. Biciwe mu kigo babagamo cyashinzwe n’uwihayimana uzwi muri Kiliziya Gatulika nka Maman Therese.

Msgr Mbonyintege ntashidikanya ko ababagabyeho igitero ari abayisilamu bo mu mutwe wa Islamic State. Muri rusange hishwe abantu 16 barimo ababikira bane barimo abanyarwanda 2.

“Hapfuye n’abakozi bakoraga mu rugo rwabo n’abana b’imfubyi, bishemo abantu 10 bicamo n’umukorerabushake wavuye i Burayi na we wahakoraga, bica n’abasirikari babiri babarindaga,” nk’uko Umuyobozi wa Diyosezi ya Kabgayi abisobanura.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yamaganye ubu bwicanyi anihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya Al Jazeera.

Amakuru dukesha Izuba Rirashe, avuga ko Musenyeri Mbonyintege yatangaje ko aba banyarwandakazi bakagombye kuba baragarutse mu Rwanda ariko banga gusiga imbabare babanaga na zo.

Yagize ati “Bari babizi ko bari ahantu habi. Hari uwaherukaga kuvugana na bene wabo arababwira ati ‘aha turi ni habi ariko ntabwo dushobora gusiga abana n’abarwayi ngo tugende, ntabwo bishoboka, baje barabica.”

Bitewe n’uko aba babikira bari abamisiyoneri ntabwo imirambo yabo izazanwa mu Rwanda, ahubwo bazashyingurwa iyo mu mahanga.

-2368.jpg

Ababikira b’aba- Calcutta

Msgr Mbonyintege avuga ko aba babikira bafashwe na kiliziya gatolika nk’abahowe Imana 100%. Ati “Ubwo rero tuzagera igihe dukora imihango yo kubasabira no kubibwira abakilisitu kugira ngo babimenye, bamenye ko babyaye aba martyrs.”

Yunzemo ati “Ni ikibazo kibabaje, ariko ku ruhande rumwe tubafata nk’intwari; kwiyemeza gukora ahantu hameze gutyo, ubundi bashoboraga kuvayo bakigendera ariko kubera ubutumwa bagumyeyo.”

Abagabye igitero baje bavuga ko baje gusura nyina, bageze mu nyubako imbere bafata abari mu nyubako bidatinze babarasa amasasu mu mitwe, nk’uko bitangazwa n’abarusimbutse.

2016-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Aba FDLR bari kugenda bashira uruhongohongo, Gen. Sinayobye Barnabe Alias Morane yaburiwe irengero muri Tanzania

Editorial 01 Oct 2019
RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje  kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

Editorial 17 Mar 2017
Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Editorial 28 Aug 2016
Perezida wa Diaspora Mozambique Louis Baziga yishwe arashwe, harakekwa RNC

Perezida wa Diaspora Mozambique Louis Baziga yishwe arashwe, harakekwa RNC

Editorial 26 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo?
Amakuru

Editorial 19 Jul 2021
Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi
INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Estonia yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 16 Nov 2017
CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad
IMIKINO

CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru