Umunyamategeko ukomoka mu Bubiligi, Philippe Lardinois, agiye gusohora igitabo yise ‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’ aho avugamo ubutwari bwaranze Perezida w’u Rwanda agaragaza ko ari intwari ya Afurika nkuko Charles de Gaulle yubahwa muri Politiki y’u Bufaransa.
Philippe Lardinois yunganira abantu mategeko kuva mu 1993 muri Barreau de Bruxelles mu Bubiligi. Ni umwarimu kandi muri Université Libre de Bruxelles aho amaze imyaka 21 yigisha. Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘philosophie’ yakuye muri Kaminuza ya Gatolika ya Louvain.
Ku itariki ya 14 Ukwakira 2017, uyu mugabo azamurika ku mugaragaro igitabo cy’amapaji 144 yise ‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’. Muri iki gitabo, umwanditsi agaragaza ko Perezida Kagame ari de Gaulle wa Afurika, afatiye ku mibereho n’ibikorwa bya ‘General Charles de Gaulle’ uzwi cyane mu mateka y’u Bufaransa n’u Burayi, ari nawe washinze Repubulika ya gatanu y’u Bufaransa, ahangana cyane n’aba Nazi bashakaga kuyobora u Bufaransa.
Charles de Gaulle yavukiye mu Mujyi wa Lille mu 1890 akurikira i Paris aho se yari umwarimu. Nyuma yahisemo kujya mu gisirikare ndetse yarwanye mu ntambara ya mbere y’Isi.
Uyu mugabo yanze amasezerano u Bufaransa bwari bwagiranye n’u Budage bwashakaga kwigarurira iki gihugu. Yaje guhungira mu Bwongereza agezeyo ahita atangaza Guverinoma y’u Bufaransa yakoreraga mu buhungiro niko kuba Umuyobozi w’’u Bufaransa bwibohoye’
Mu 1944 yaje gutsinda urugamba abohora Umujyi wa Paris aho yatahutse agahabwa icyubahiro kidasanzwe. Yayoboye u Bufaransa kugeza bwanditse Itegeko Nshinga ryari rishingiyeho Repubulika ya Kane. Ni umugabo waranzwe no kutavugirwamo, agaharanira guhesha agaciro igihugu cye imbere y’ibindi.
Muri iki gitabo, Philippe Lardinois yibaza impamvu ibyahesheje de Gaulle umwanya ukomeye mu mateka bitagera no muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda. Yibaza kandi impamvu ibikorwa, icyerekezo cya politiki n’ibindi bifitanye isano na de Gaulle bishimwa ariko ibyakozwe na Kagame ntibihabwe agaciro? Ati “Ni ukubera iki umwe ahabwa isura idasanzwe undi agahabwa ihindanye?”
Uyu mwanditsi akomeza kwibaza impamvu amateka agaragaza ibitekerezo by’indashyikirwa bya de Gaulle ndetse n’abayobozi babashije kwandika izina rikomeye, hanyuma akibaza impamvu Afurika yo itagira abayo bo kurata.
Philippe Lardinois avuga ko bidakwiye kugereranya Kagame na de Gaulle ariko ko icy’ingenzi ari ukureba ibyiza Kagame yakoze bikagaragaza ubudahangarwa bwe mu ruhando rwa Afurika ku buryo aba de Gaulle wa Afurika.
Ati “Ntabwo ari uguhuza Kagame na de Gaulle mu gukusanya ibintu bahuriyeho ngo bakunde bagereranywe. Ikigamijwe ni ukureba ku ruhe rwego na buryo ki Paul Kagame ashobora gusiga ibikorwa nk’ibya de Gaulle muri Afurika.”
Abanyapolitiki b’u Bufaransa bubaha ibikorwa bya de Gaulle mu gihe yamaze ku Isi. No mu matora aherutse, abenshi bigereranyaga nawe nk’aho Marine Le Pen, wari uhanganye na Emmanuel Macron yavuze ko ashaka gukura u Bufaransa mu icuraburindi akabuhindura igihugu kiri mu mucyo nk’uko de Gaulle yabigenje.
Emmanuel Macron nawe mu gihe cyo kwiyamamaza yakunze kwifashisha imbwirwaruhame za de Gaulle zishimangira ukunga igihugu.
Umunyamateka ukomeye mu Bufaransa, Jean-Paul Bled yavuze ko “de Gaulle azahora iteka ari we wubashywe kurusha abandi, ukunzwe kurusha abandi baperezida bose bayoboye u Bufaransa.”
Bled avuga ko politiki nyinshi za Macron zifitanye isano n’ibyo de Gaulle yakoze cyangwa yakundaga kuvuga. Ni mu gihe François Fillon nawe wiyamamaje mu matora akishingikiriza ibikorwa bya de Gaulle wagaragazaga ubudahangarwa bukomeye, maze igihe yakorwagaho iperereza ku byaha bya ruswa no gukoresha nabi umutungo, aza kuvuga ati “Ninde ushobora kwiyumvisha de de Gaulle ari gukorwaho iperereza?”
Charles de Gaulle yabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 1959 kugera mu 1969