• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Editorial 24 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu nkuru irimo agahinda, ikinyamakutu “Le Monde”(kimwe mu byakwije bya bihimbano bikubiye muri “Rwanda classified”) kiravuga ko Josep Borrel, ukuriye dipolomasi mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, yari yagennye Umubiligi Bernard QUINTIN, nk’intumwa yihariye y’uwo muryango mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ariko aza kwisuburaho nyuma y’uko hafi y’ibihugu byose bigize uyu muryango byamaganiye kure iki cyemezo, bishinja Ububiligi politiki ibogamye muri aka karere.

Nubwo u Rwanda barwanga ariko burya baranarutinya. Dore nk’ubu Le Monde iremeza ko Ububiligi, nyamara bwubashywe cyane mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi( dore ko ari nabwo bucumbikiye icyicaro gikuru cyawo), bwimwe uyu mwanya ukomeye “kubera ijambo Perezida Kagame afite muri uwo muryango”.

Ububiligi bwatunguwe n’iki cyemezo, dore ko kuba bwarakolonije ibihugu byo muri aka karere, bituma buhora bwumva ko ari akarima kabwo.

Kuba kandi Berard Quintin yarabaye umuyobozi ushinzwe Afrika mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, byamuheshaga amahirwe yo kwegukana umwanya wo kuwuhagararira mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kagizwe n’u Rwanda, u Burundi na Kongo-Kinshasa, ariko uburyo Ububiligi bwagaragaje kubogama no kubangamira u Rwanda, ayo mahirwe yarayoyotse.

Ibihugu birimo Ubufaransa, Suwede na Danmark byagaragaje ko ” intumwa ifite aho ibogamiye idashobora gufasha mu gukemura ibibazo by’ubushyamirane nk’ibyo mu Karere k’Ibiyaga bigari”.

Bernard Quintin yagombaga kuba yaratangiye akazi hagati muri uku kwezi kwa Kamena 2024, ariko mu butumwa bwa email Bwana Borrel yandikiye ibihugu byose 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, hari tariki 14 uku kwezi, yavuze ko hagomba gushakwa indi ntumwa abanyamuryango ndetse n’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari byemeranywaho. Gutoranya intumwa nshya bikazakorwa kugeza tariki 05 Nyakanga 2024.

Ububiligi bwaranzwe no kujya mu mujyo umwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi wa Kongo, ndetse ugasanga buha agaciro ibinyoma icyo gihugu gishinja uRwanda. Urugero ni uko Kongo yirukanye Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda i Kinshasa, bidateye kabiri Ububiligi nabwo bwanga ko Ambasaderi Karega ahagararira u Rwanda i Buruseli.

Ukuri kuratinda ariko ntiguhera. Ni ikimwaro rero ku Bubiligi kubona abanyamuryango bagenzi babwo nabo baratahuye ko icyo gihugu nta musanzu cyatanga mu gukemura ibibazo byo muri aka karere, ko ahubwo gihawe urwaho cyarushaho kubyongerera uburemere.

Bibagiwe kubwira Ububiligi(cyangwa babuciriye amarenga) ko n’ubundi ibibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari ari ingaruka z’amacakubiri Ababiligi bakabibyemo.

2024-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Uganda : Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka

Editorial 31 Dec 2019
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Editorial 03 Oct 2022
Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru  y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Editorial 03 Sep 2019
U Rwanda rwatorewe kuyobora AU muri 2018

U Rwanda rwatorewe kuyobora AU muri 2018

Editorial 04 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye

Editorial 02 Mar 2017
KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.
INKURU NYAMUKURU

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

Editorial 09 Apr 2019
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Editorial 18 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru