• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Editorial 04 Jan 2018 ITOHOZA

Leta y’u Burundi nayo iravugwaho gufatanya n’iya Uganda mu gutera inkunga RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, batoza urubyiruko rwo mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Hamaze iminsi hatangijwe inkambi nshya ya RNC mu gace ka West Nile muri Uganda, itorezwamo urubyiruko rwakuwe mu nkambi z’impunzi hirya no hino muri Uganda, iyi nkambi ikaba ari iya 2 ku yindi isanzwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gace kitwa Minembwe.

Iyi nkambi ngo yaba iyoborwa n’urwego rushinzwe ubutasi  rw’ingabo za Uganda, CMI, ikaba yakira inkunga irimo ibintu by’ibanze nk’ibiribwa, intwaro, imiti ndetse n’amafaranga biturutse mu gihugu cy’u Burundi, bihagarariwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo.

Bamwe mu bari muri iyo nkambi bageze I Burundi aho bahawe ubufasha n’umugaba w’ingabo z’u Burundi General Prime Niyonga, wabaherekeje bakambuka muri Congo I Minembwe ahari inkambi ya RNC.

Leta ya Uganda yo itungwa agatoki mu bikorwa mu nkambi z’impunzi birimo gushakisha imyirondoro y’abakiri bato no kubakangurira kwinjira mu ishyaka RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Uyu mugambi wo gufasha ishyaka RNC umaze iminsi ukorerwa mu nkambi za Nyakivara ndetse na Bweyale Kiryandongo, aho uyobowe na CMI.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda ya Nyakivara hiriwemo abantu bo mu ishyaka rya RNC baherekejwe n’abakozi ba CMI, aho bagendaga bakora ubukangurambaga cyane mu rubyiruko bwo kubinjiza mu ishyaka RNC, bagenda babasaba imyirondoro barangiza bakagenda bagasiga babijeje ko bazagaruka vuba.

Nubwo uru rubyiruko rurimo gukangurirwa gutwarwa muri RNC, hari andi makuru avuga ko bamwe bashobora kuba bicwa mu gihe banze kujya muri iyo myitozo ya RNC.

Murizo nkambi kandi hakunze kugaragaramo Rugema Kayumba, mubyara wa Kayumba Nyamwasa aho aza ayobowe na Brig. Gen. Abel Kandiho ari na we ushyiraho itsinda ry’abakozi ba CMI riba ribaherekeje muri ibyo bikorwa. Bakaba baherutse gukwirakwiza igihuha cy’amakuru ajyanye n’ishimutwa ry’insoresore mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda, ibi ngo bigakorwa mu izina ry’u Rwanda hagamijwe kuyobya uburari.

Mu mezi ashize, havuzwe kandi indi raporo yagaragaje ko hari abasirikare 2 barimo Maj. Habib Mudathir ndetse na Capt. Sibo Charles batorotse inkambi z’impunzi zigenzurwa na UNHCR mu gace ka Arua, ubu bakaba ari bamwe mu bagenda bakangurira abasore bakiri bato mu nkambi z’impunzi ngo babajyane mu myitozo y’ishyaka RNC ikorerwa muri West Nile muri Uganda, ahagana ku nkengero za Sudani y’Epfo na RDC.

2018-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Editorial 25 Nov 2016
Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi

Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi

Editorial 29 Sep 2017
Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Editorial 23 Nov 2018
Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Editorial 26 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta
Mu Rwanda

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Editorial 04 May 2017
Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya
Amakuru

Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Editorial 20 Apr 2024
U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari
Amakuru

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Editorial 30 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru