Umugabo ufite imyaka 30 y’amavuko witwa Ajey Manzi yafatiwe mu karere ka Bugesera akwirakwiza amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.
Manzi wari umaze igihe ashakishwa kubera gukekwagaho gukora ibyo byaha yafatiwe mu kagari ka Nyabagendwa, ho mu murenge wa Ririma ku wa 27 Ukwakira.
Afatwa yasanganywe ibihumbi 141 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano y’inoti z’ibihumbi bitanu n’iza bibiri, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ririma mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Manzi yihishe inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku wa 26 Ukwakira nyuma y’ifatwa ry’abagore batatu bafatanywe amafaranga y’amiganano bakavuga ko ari we wayabahaye.
Yagize ati:”Ku wa 26 Ukwakira, Polisi mu karere ka Bugesera yafashe abagore batatu bagura ibintu bitandukanye bakoresheje amafaranga y’amiganano. Umwe muri bo yafashwe agura ibicuruzwa mu iduka, naho undi yafatiwe mu kabari agura inzoga.”
IP Kayigi yakomeje agira ati:”Bamaze gufatwa bavuze ko bayahawe na Manzi. Kubera ko bari bamenye ko ashakishwa kubera ibyo byaha, ku munsi ukurikiyeho abaturage bakimubona (Manzi), bahise babimenyesha inzego z’ibanze, maze zifatanya na bo kumufata, hanyuma babimenyesha Polisi ibari hafi ya Ririma.”
Yabashimiye uruhare bagira mu kubungabunga umutekano, ariko na none abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera.
IP Kayigi yagize kandi ati:”Abantu baragirwa inama yo gusuzuma amafaranga bahawe mbere y’uko uyabahaye agenda, kandi igihe batahuye ko ari amiganano bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’ubuyobozi kugira ngo afatwe.”
Yabasabye kandi gutanga amakuru y’abakora n’abakwirakwiza amafaranga y’amiganano ndetse n’abakoze ibindi byaha muri rusange.
RNP