Uwimana Aisha wamamaye nka Ciney umwe mu bahanzi bakomeye mu bakobwa bakora Hip Hop hano mu Rwanda, uyu muhanzikazi agiye kuzuza umwaka wose akoze ubukwe ndetse arushinze imbere y’Imana n’amategeko y’igihugu. Uyu muhanzikazi aganira na Inyarwanda yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye.
Muri iki kiganiro twagiranye Ciney yatangarije umunyamakuru ko nawe hari ibihuha byagiye bimugeraho ko hari abantu bavugaga ngo yashatse atwite ariko we agahamya ko byari ibihuha ati” Njywe kuva cyera narose kwambara iriya kanzu,iyo ntayambara nari no gupfa ntabwo abantu bose bambara iriya kanzu kuko hari icyo ahishe, iriya kanzu iraryoha, iriya kanzu isa neza, iriya kanzu urayambara ukumva umeze nk’umwamikazi.”
Aha umunyamakuru yahise amubaza niba adatwite Ciney aha yagize ati” mbere y’uyu mwaka mutegereze ntimugire ikibazo Imana ibijyemo.” Ciney ariko kandi yanahishuye ko gutwita ari ibintu bikunze kubanza gutera abagore ubwoba ariko nanone kuko iba ari inzira ikomeye buri mubyeyi wese anyuramo dore ko kenshi usanga nubwo gutwita akenshi bigora ababyeyi ariko hari nabahamya ko kurera bigora kurusha gutwita ndetse buri gihe umubyeyi aba ahangayitse kubera umwana we.
Abajijwe niba we atajya agira ubwoba bw’uru rugendo yatangiye Ciney yatangaje ko atajya ashaka kubitekerezaho ati”… nkeka ko ari ubwoba umuntu yabireka burundu…Sinjya nshaka kubitekerezaho kuko ushatse kubitekerezaho wasubira kwa mama pe.”