Doddy Uwihirwe (Uwihirwe Jean de Dieu) yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album “African love”-VIDEO Umuhanzi Nyarwanda utuye mu gihugu cya Finland ari naho yiga ibijyanye no gutunganya umuziki yasohoye indirimbo nshya yise ”Iribagiza” aririmba ataka umukobwa yihebeye mu ndirimbo
Umuhanzi Doddy waherukaga gukora indirimbo muri Kanama ubu yakoze indirimbo ayita ”Iribagiza”. Aganira na RUSHYASHYA NEWS yasobanuye ko mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na Laser Beat (The Beam Beat Recording) amashusho yayo agafatwa na Julien Bmjizzo ari na we wakoze “Worokoso” ya Marina, julien kandi akaba arumwe bahagaze neza mubijyanye no gutunganya indirimbo zijyanye n’amashusho muri iyi minsi
Umuhanzi Doddy yavukiye mu Mujyi wa Kigali ku Kacyiru ku itariki 3 Gicurasi mu 1990. Umuziki avuga ko awukora nk’impano. Ni umwe mu baba i Burayi bakora umuziki badahozaho ibintu avuga ko byaterwaga no kuba yarabivangaga n’amasomo, ”yagize ati ”uyu niwo mwanya nanjye ndifuza kugaragariza isi impano yanjye, yadutangarije kandiko afite ikipe irikumufash mugutunganya ibihangano bye.
Umuhanzi Doddy Uwihirwe amaze gukora indirimbo 2 ku muzingo (Album) yitwa ”African love”. Atuye mu gihugu cya Finland mumujyi wa Tampere aho yiga ibijyanye no gutunganya umuziki. Iyo abajijwe aho abona icyerekezo cy’umuziki we asobanura ko mu myaka iri imbere awubona ku ruhando mpuzamahanga koko afite ubushake n’urukundo rw’umuziki.
Si umuhanzi mushya muri muzika kuko yatangiye kuwukora mu 2007, yigeze gukorana indirimbo ”Kure y’amaso” na Nyakwigendera Henry wari uzwi nka Henry Wow waririmbaga mu itsinda rya KGB. Muri iyo myaka yakoraga injyana ya Crunk, yaje no kubona amasezerano yo gukorera muri Top 5 Sai yari iri mu zigezweho muri iyo myaka ari naho yakoreye indirimbo ‘Kure y’amaso’.
Doddy rero akaba yarahisemo kudatsikamira impano ye ahitamo kwitegura neza ashyiramo ubushobozi bwe bwose arayikora, twamubajije umubare w’ubushobozi yaba yarayishoyemo atubwira ko akiri mu mibare kuko hagendeye imbaraga z’ubushobozi Buhari buke.
Umva Indirimbo ya Doddy yitwa iribagiza hano;