Kuri uyu wa mbere, tariki 03 Mata 2023, Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta wigeze no kuba Perezida wa Kenya, yasohoye itangazo ryishimira kuba umutwe wa M23, urwanya ubutegetsi bwa Kongo, ukomeje gushyira mu bikorwa amasezerano agamije kugarura amahoro, nk’uko byemejwe mu nama za Luanda, Nairobi, Bujumbura na Adis Abebba.Muri iryo tangazo, Uhuru Kenyatta aremeza ko M23 muri iyi minsi yarekuye utundi duce twinshi yari yarigaruriye ,nka Kitshanga, Kilolirwe na Mushaki muri Teritwari ya Masisi, ndetse na Bunagana yo muri Twitwari ya Rutshuru, idushyikiriza ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zagiye kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasanga ubu bushake bwa M23 bwagombye gutuma ijya mu mitwe igirana imishyikirano na Leta ya Kongo, nta rundi rwitwazo, ndetse akifuza ko uwo mutwe wazitabira icyiciro cya 4 cy’imishyikirano giteganyijwe mu minsi mike iri imbere.Kugeza ubu M23 ntiyari yarigeze yemererwa kwitabira ibyiciro bya mbere bitatu by’iyi mishyikirano ibera i Nairobi, dore ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje gutsimbarara, buvuga ko “butazigera bushyikirana n’umutwe w’iterabwoba”.
Magingo aya ibyo biganiro byafatwaga nk’ikinamico, dore ko kugeza ubu byitabiriwe n’imitwe yitwaje intwaro, bivugwa ko ari ikorera mu kwaha kwa leta.M23 irashimwa kuba yubahiriza ibyo yasabwe mu kurangiza intambara ica ibintu muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe Leta yo yanze gushyira mu bikorwa ibyo isabwa, birimo guhagarika imirwano no kureka gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, irimo n’uw’abajenosideri wa FDLR.
Aho kuyoboka inzira y’ibiganiro nk’uko yabigiriwemo inama ubugira kenshi, Leta ya Tshisekedi yahisemo gukomeza intambara ibifashijwemo n’abacancuro ba Wagner, abajenosideri ba FDLR-Nyatura, n’inyeshyamba za PARECO na Wazalendo.
Hari amakuru avuga kandi ko Leta ya Kongo yakomeje kurundanya abasirikari n’ibitwaro mu burasirazuba bw’igihugu, nubwo bitayibujije gukubitwa inshuro mu duce tugenzurwa na M23 bagabyemo ibitero, ndetse bituma M23 yagura ibirindiro byayo.
Amakuru agera kuri Rushyashya arahamya ko aka kanyafu kaba karatumye ubutegetsi bwa Tshisekedi bucisha make, bukanemera kuganira na M23. Aya makuru yanashimangiwe na Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, mu mpera z’icyumweru gishyize, ubwo Uganda yoherezaga muri Kongo abasirikari bayo bagize itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.
Mu itangazo rijyanye n’iki gikorwa, Perezida Museveni yahishuye ko imishyikirano hagati ya Leta ya Kongo n’Intare za Sarambwe (nk’uko 23 yiyita) irimbanyije mu ibanga. Yaba leta ya Kongo, yaba na M23, ntawe uragira icyo avuga kuri aya makuru yatanzwe na Perezida Museveni, cyangwa ku busabye bwa Uhuru Kenyatta.