Amakuru dukesha ikinyamakuru ”Le Figaro”, aravuga ko uyu Pierre Kayondo yavumbuwe ahitwa ”Le Havre” mu Bufaransa, akaba akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.
Iperereza ryimbitse ku byaha Pierre Kayondo aregwa, bije bikurikira ikirego cyatanzwe n’Impuzamashyirahamwe aharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(CPCR), ibimenyetso bikagaragaza ko Pierre Kayondo yaremye imitwe y’Interahamwe mu zahoze ari komini Tambwe na Kigoma mu yari Perefegitura ya Gitarama. Izo nterahamwe zishe abatutsi beshi cyane , Pierre Kayondo ngo akaba ariwe wazihaye amabwiriza n’ intwaro zakoreshejwe muri ubwo bwicanyi.
Pierre Kayondo wahoze ari umudepite, yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND , akaba n’umwe mu bashinze Radio rutwitsi ya RTLM, dore ko ku rutonde rw’abanyamuryango 1136 ba RTLM aza ku mwanya wa 365. Izina Pierre Kayondo ryagarutse kenshi mu madoyiye y’abajenosideri bahamwe n’ibyaha, baba ababuraniye mu Rwanda, baba n’ababuranishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, ariko gufata uyu ruharwa no kumuburanisha bikomeza kuzarira.
Abajijwe uko bakiriye iki gikorwa cyo gutangira iperereza ryimbitse kuri Pierre Kayondo, rishobora no gutumwa atabwa muri yombi, Alain Gauthier ukuriye CPCR yavuze ko ari intambwe nziza, yongeraho ariko ko uru rubanza rukwiye kwihutishwa kuko n’abatangabuhamya biboneye amarorerwa Pierre Kayondo yakoze bagenda basaza.
Ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yasezeranyije Abanyarwanda ko igihe kigeze ngo igihugu cye kireke gukomeza kuba indiri y’abajenosideri. Agahuru k’imbwa karahiye rero, abibwiraga ko mwacitse ubutabera murabona ko mwibeshya.
Twibutse ko aho mu Bufaransa hakiri abajenosideri batararyozwa ubugome bwabo, barimo Agatha Kanziga, Col Laurent Serubuga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Laurent Bucyibaruta, n’abandi bari ku rutonde rw’abo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rusabira gushyikiriza ubutabera.