• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa imyaka myinshi yatangiye gukorwaho iperereza riganisha kumuta muri yombi

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa imyaka myinshi yatangiye gukorwaho iperereza riganisha kumuta muri yombi

Editorial 30 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Amakuru dukesha ikinyamakuru ”Le Figaro”, aravuga ko uyu Pierre Kayondo yavumbuwe ahitwa ”Le Havre” mu Bufaransa, akaba akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Iperereza ryimbitse ku byaha Pierre Kayondo aregwa, bije bikurikira ikirego cyatanzwe n’Impuzamashyirahamwe aharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(CPCR), ibimenyetso bikagaragaza ko Pierre Kayondo yaremye imitwe y’Interahamwe mu zahoze ari komini Tambwe na Kigoma mu yari Perefegitura ya Gitarama. Izo nterahamwe zishe abatutsi beshi cyane , Pierre Kayondo ngo akaba ariwe wazihaye amabwiriza n’ intwaro zakoreshejwe muri ubwo bwicanyi.

Pierre Kayondo wahoze ari umudepite, yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND , akaba n’umwe mu bashinze Radio rutwitsi ya RTLM, dore ko ku rutonde rw’abanyamuryango 1136 ba RTLM aza ku mwanya wa 365. Izina Pierre Kayondo ryagarutse kenshi mu madoyiye y’abajenosideri bahamwe n’ibyaha, baba ababuraniye mu Rwanda, baba n’ababuranishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, ariko gufata uyu ruharwa no kumuburanisha bikomeza kuzarira.

Abajijwe uko bakiriye iki gikorwa cyo gutangira iperereza ryimbitse kuri Pierre Kayondo, rishobora no gutumwa atabwa muri yombi, Alain Gauthier ukuriye CPCR yavuze ko ari intambwe nziza, yongeraho ariko ko uru rubanza rukwiye kwihutishwa kuko n’abatangabuhamya biboneye amarorerwa Pierre Kayondo yakoze bagenda basaza.

Ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yasezeranyije Abanyarwanda ko igihe kigeze ngo igihugu cye kireke gukomeza kuba indiri y’abajenosideri. Agahuru k’imbwa karahiye rero, abibwiraga ko mwacitse ubutabera murabona ko mwibeshya.

Twibutse ko aho mu Bufaransa hakiri abajenosideri batararyozwa ubugome bwabo, barimo Agatha Kanziga, Col Laurent Serubuga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Laurent Bucyibaruta, n’abandi bari ku rutonde rw’abo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rusabira gushyikiriza ubutabera.

2021-10-30
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Editorial 19 Mar 2016
Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Editorial 18 Nov 2020
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry,  Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo wari mu igereragezwa

Editorial 07 Dec 2023
Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Ikibazo cy’iterabwoba Perezida Kagame akibona nk’icyakemuka ngo n’ubwo gikomeye

Editorial 28 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Editorial 08 Mar 2020
Urubanza Rwa Kizito Mihigo Rwongeye Gusubikwa Rwimurirwa Mu Gihe Kitazwi
Mu Rwanda

Urubanza Rwa Kizito Mihigo Rwongeye Gusubikwa Rwimurirwa Mu Gihe Kitazwi

Editorial 11 Jun 2018
Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 
Amakuru

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Editorial 31 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru