• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!

Editorial 04 Aug 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Muri iki gitondo cya tariki ya 4 Kanama 2025, nibwo amakuru yamenyekanye ko umujenosideri Protais Zigiranyirazo yitabye Shitani dore ko ibikorwa bye byo kurimbura ubwoko Imana yaremye utavugako yitabye Imana. Mu gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ngombwa kongera kwibukiranya ko ubwo bwicanyi butigeze buba impanuka. Jenoside ni umugambi muremure wateguwe n’abantu bafite ubushobozi n’ububasha, bawushyira mu bikorwa babigambiriye. Muri bo, Protais Zigiranyirazo, wari umuvandimwe wa Agathe Kanziga Habyarimana (umugore wa Perezida Juvénal Habyarimana), yari umwe mu bayobozi b’ingenzi bagize uruhare rugaragara mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Protais Zigiranyirazo, wari uzwi ku izina rya “Monsieur Z”, yavukiye mu cyahoze ari Komine Giciye, Perefegitura ya Gisenyi mu 1938. Yari umuntu w’umunyabubasha cyane, yaba mu rwego rwa gisivili no mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana. Kuva mu 1974 kugeza mu 1989, yabaye Perefe wa Ruhengeri, nyuma aza kuba umucuruzi ukomeye, wibera mu majyaruguru y’igihugu.

Icyakora, icyamuhaye ububasha bukabije ni uko yari muramu wa Perezida Habyarimana, akaba n’umwe mu bagize itsinda rizwi nka Akazu  umutwe w’abantu bo mu muryango wa Habyarimana cyangwa inshuti ze za hafi, bagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango, gutegura Jenoside, no gushyigikira ibikorwa by’ubwicanyi n’amacakubiri.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikirego cya ICTR (Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda), Zigiranyirazo yaregwaga ibyaha bitanu bikomeye: gushishikariza Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, n’ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ibyo byaha byose byashingiraga ku bikorwa n’amabwiriza yatangaga, ndetse no ku ruhare yagize mu gufasha no gutera inkunga Interahamwe. Zigiranyirazo ni umwe mu bantu bafashe iya mbere mu gutanga intwaro, amafaranga, imyambaro n’inyigisho mu gutegura urubyiruko rwa Hutu rwahinduwe Interahamwe.

Mu mwaka wa 1992, nk’uko bivugwa n’abatangabuhamya, Zigiranyirazo na bagenzi be barimo Wellars Banzi na Bernard Munyagishari, bagiranye inama ivuga ko igihe cyose bazifuza kurimbura Abatutsi, bazakoresha “milice spécialisée” – Interahamwe. Aha hatangiriye umugambi w’ishyirwaho ry’iyo milisi y’iterabwoba.

Mu minsi ya mbere ya Mata 1994, Zigiranyirazo yitabiriye inama nyinshi zari zigamije gutangiza Jenoside. Hari inama yabereye mu mujyi wa Gisenyi ahazwi nka Palm Beach Hotel, ayihuriyemo na Jean-Bosco Barayagwiza, Bagosora, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Aha, hateguwe uko bagomba kwica Abatutsi, cyane cyane abari batuye muri Kigali no mu ntara y’amajyaruguru.

Zigiranyirazo yanavugiye mu ruhame ku kibuga cy’umupira mu Gisenyi, aho yafashe ijambo asaba rubanda “gukora” – ijambo ryakoreshejwe nka kode yo gusobanura kwica. Ibi yabikoze ahagararanye na Colonel Théoneste Bagosora na Colonel Ephrem Setako.

Zigiranyirazo yanagaragaye ahagarika, ategeka, akanaha amabwiriza abasirikare, Interahamwe, gendarme n’abaturage kugira ngo bicire ku mihanda n’ahantu hahungiye Abatutsi. Hari ibimenyetso simusiga ko yayoboye urugendo rw’Interahamwe n’abasirikare ba Perezida bagiye kwica Abatutsi barenga  bari bahungiye ku musozi wa Gashihe na Rurunga hafi y’uruganda rwa Rubaya mu Gisenyi.

Zigiranyirazo yashyizeho barrière eshatu ahantu hatandukanye: i Giciye hafi y’iwabo, La Corniche mu Rubavu hafi y’umupaka wa Zayire, n’i Kiyovu i Kigali. Izi barrière zakorerwagaho urupfu n’iyicwa ry’Abatutsi bashatse guhunga, bose bafatwaga nk’Inyenzi cyangwa ibyitso bya FPR.

Mu gikorwa cy’agahomamunwa, Zigiranyirazo yategetse kwica abantu barenga 18 bo mu muryango wa Bahoma bari barahungiye iwe i Giciye. Yategetse kandi kwicwa kwa Jean-Sapeur Sekimonyo n’umuryango we barenga 30.

Nubwo Zigiranyirazo yakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha, nyuma yaraje kurekurwa mu bujurire ku mpamvu z’imenyesha ry’abatangabuhamya. Icyakora, inkiko z’u Rwanda, abacitse ku icumu, n’ibimenyetso bikubiye mu nyandiko z’ubushinjacyaha biracyahamya uruhare rwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Zigiranyirazo ni urugero ruhamye rw’ukuntu ubutegetsi bubi n’urwango rushobora kubyara umugambi w’ubwicanyi ndengakamere. Ni ngombwa ko amateka ye yandikwa, yigishwa, kandi akibukwa nk’urugero rw’ubuyobozi bwaranzwe n’akarengane, ubwicanyi n’itoteza.

Mu gihe u Rwanda rwiyubaka, kwigira ku mateka ya Zigiranyirazo ni ukugira ngo ntawe uzongera kubigwamo.

2025-08-04
Editorial

IZINDI NKURU

Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange

Depite Björn Anseeuw yavuze ko kuba Laure Uwase akiri muri Komisiyo yiga kuri Kongo ari agahomamunwa kuri Komisiyo ubwayo inteko ishinga amategeko n’Ububiligi muri rusange

Editorial 14 Oct 2020
Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Editorial 06 Sep 2024
Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Editorial 25 Apr 2016
Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa

Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa

Editorial 07 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro
Mu Rwanda

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Editorial 25 May 2017
RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo
POLITIKI

RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo

Editorial 03 Jan 2018
Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora
Amakuru

Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora

Editorial 25 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru