Nyuma y’urugendo yagiriye muri Kongo mu kwezi gushize, Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Madamu Alice Mwairimu Nderitu yashyize ahagaragara icyegeranyo cyibanze ku bwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri kongo, akaba asanga buganisha kuri Jenoside isa nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Madamu Mwairimu Nderitu avuga ko imvugo zibiba urwango n’ubundi bugizi bwa nabi bikorerwa Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, byatumye havuka imitwe igamije kwirwanaho, maze umutekano urushaho guhungabana muri Kivu zombi, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru. Yatunze agatoki abahembera amacakubiri, barimo abategetsi ba Kongo, abo muri sosiyete sivile, n’Abanyekongo baba mu mahanga, maze abasaba guhagarika iyo myitwarire iganisha igihugu cyabo mu mateka mabi cyane nk’ayabaye mu Rwanda.
Madamu Mwairimu Nderitu ukomoka mu gihugu cya Kenya, yemeje ko imwe mu mpamvu zakuruye ubu bwicanyi, ari igihiriri cy’impunzi z’ Abanyarwanda zahungiye muri icyo gihugu, ziganjemo abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze aho kwamburwa intwaro bakingirwa ikibaba kugeza n’uyu munsi. Madamu Mwairimu avuga ko abo aribo baje gushinga FDLR ifite uruhare rukomeye mu bwicanyi buri muri Kongo.
Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwaya Jenoside asanga ikibazo cy’umutekano muke muri Kongo gikwiriye gukemurwa haherewe ku muzi wacyo, akaba yunze mu ry’abandi bakurikiranira hafi ibyo muri Kongo, bakomeje kuvuga ko ibibazo by’icyo gihugu bishingiye ku miyoborere mibi, no kuba Leta ikorana n’imitwe yitwaje intwaro.
Madamu Alice Mwairimu Nderitu aributsa Leta ya Kongo ko mbere na mbere ariyo ifite inshingano zo gukemura ibibazo by’icyo gihugu, ariko agasaba n’amahanga gukomeza kuyiba hafi kugirango intambara n’urugomo rushingiye ku moko bihagarare.
Mu muhango wo kurahiza abagize Guverinoma bashya wabaye kuri uyu wa gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye kwamagana abagereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, aho kubishakira umuti urambye, uhereye mu mizi. Yibukije ko intambara n’ubwicanyi birimo kubera muri icyo gihugu bidashobora kurangizwa n’urusaku rw’imbunda, ko ahubwo hakenewe ubushishozi mu gushakaka umuti wa politiki.