• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Editorial 24 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagaragaje ko abanyamahanga bibwira ko kumutora 100% ari ikimenyetso cy’uko nta demokarasi iba mu Rwanda bafite imyumvire irimo ubujiji.

Ni ijambo yavugiye mu Karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa 24 Kamena 2024.

Kagame uyobora u Rwanda kuva muri Mata 2000, yabwiye abaturage bateraniye muri Ngororero ko nibamutora, bazaba bahisemo gukomeza inzira y’iterambere buri wese agiramo uruhare.

Ati “Uyu munsi na tariki 15 z’ukwezi gutaha ni uguhitamo gukomeza iyo nzira n’abayobozi mufatanya iyo nzira. Dufite guhitamo ibintu bibiri, abadepite hanyuma n’uzayobora Repubulika y’u Rwanda.”

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2017, Kagame yagize amajwi 98,79%. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abo mu mashyaka umunani amushyigikiye bagaragaza ko bifuza mu matora ya 2024 yazagira amajwi 100%. Ibi bishimangirwa n’ibyapa bigaragara mu bikorwa byo kwamamaza.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko hari abatajya bumva ko umukandida wo mu Rwanda yagira amajwi 100%, kuko ngo ntibyaba ari demokarasi.

Yasobanuye ko ibi babiterwa n’uko mu bihugu byabo hari n’abatsindira amatora kuri 15%.

Yagize ati “Hari abatajya batwumva rero, batumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibasobanurira. Biriya twavugaga ngo 100%, hari abantu bumva ko 100% atari demokarasi kandi bazabyumva kuko demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora itariki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane, bireba twe, twe dukora ibitureba. Ngo ‘100% ariko ishoboka ite?’, ngo ‘Ubwo nta demokarasi ihari.’ Hari uwo nabajije ejo bundi ‘ariko abayoborwa na 15%, iyo ni demokarasi gute’?”

Kagame yakomeje ahamya ko mu mitekerereze y’abatemera ko mu Rwanda hari demokarasi haba harimo n’ubujiji.

Ati “Hari benshi batorwa, bakavamo babonye 15% ndetse n’ababatoye ari nka 30% cyangwa 40% y’abagombaga gutora. Iyo ni yo demokarasi? Gute se? Ntimugakangwe na byinshi, bimwe birakangana ariko harimo n’ubujiji.”

Abaturage bateraniye i Ngororero babwiye Kagame ko abanenga demokarasi y’u Rwanda bakwiye kuza bakarwigiraho, bati “Bazaze bige!”, na we abasubiza ati “Ubwo murabatumiye, ntabwo nirirwa nongeraho. Rero twe dukomeze inzira yacu. Twe tuzi aho tuva, tuzi aho igihugu cyari kiri mu myaka 30 ishize. Ibya mbere yaho byo sinirirwa mbivuga. Ni na cyo cyatumye iby’imyaka 30 ishize biba. Ibyo ntabwo nirirwa mbisubiramo, twe turareba imbere.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimangiye ko ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 30 ishize byivugira, kandi ko bakwiye gukomeza urugendo ruganisha u Rwanda aheza kurushaho.

Ati “Birivugira. Turakomeza iyo nzira, twiyubake. Abanyarwanda ndetse bisa nk’ahandi muri Afurika, hari igihe twamenyereye ubukene, ko tugomba kuba abakene, ko tugomba kubaho mu mwiryane, ko mbese dutungwa na ba bandi ndetse n’Imana gusa. Ariko burya, abo bandi bagutunga, Imana yakuremye yagutunga, ariko njye ndiho ndashakisha hagati aho, kuki baba abandi, bakaba Imana gusa, twebwe turi he? Natwe tugomba kwitunga ariko.”

Paul Kagame yavuze ko ari nubwo Abanyarwanda bafashwa n’abandi, bakanasenga Imana kugira ngo ibafashe, na bo baba bakwiye kugira uruhare mu iterambere ryabo.

Ati “Ariko Imana na yo tujye tuyifasha, yibuke ugerageza kuko yaduhaye byose.”

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yatangaje ko uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, bitazigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 24 Kamena 2024, Kagame yibukije abaturage ko byigeze kubaho ko Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga bangirwa gutaha.

Ibi byabaye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, wabwiye Abanyarwanda babaga muri Uganda ko u Rwanda rumeze nk’ikirahuri cyuzuye amazi, bityo ko uwakongeramo andi, ashobora kumeneka.

Politiki ya Habyarimana yo kwangira Abanyarwanda gutaha ni imwe mu mpamvu zatumye ingabo za RPA Inkotanyi zabaga muri Uganda zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu Ukwakira 1990, zigera ku ntsinzi muri Nyakanga 1994.

Kuva RPA ifashe ubutegetsi, Abanyarwanda benshi bari barahunze baratashye, bifatanya n’abandi kubaka iki gihugu cyari cyarangiritse mu mfuruka zitandukanye. Abazi amateka y’u Rwanda bahamya neza ko mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda bageze ku iterambere amahanga atatekerezaga ko bageraho.

Kagame yabwiye abateraniye mu Karere ka Muhanga ko nubwo u Rwanda ari ruto ku ikarita, atari ruto byo kutabamo Abanyarwanda, bityo ko muri iki gihe nta muntu ushobora kuba impunzi kuko yabujijwe kurubamo.

Yagize ati “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yasobanuye ko kugira ngo Abanyarwanda bakwirwe mu Rwanda, bakwiye gukorera hamwe, bagakora ibigezweho kandi bakabikora neza.

Ati “Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”

Yashimangiye ko ubumwe bw’Abanyarwanda buri mu byo umuryango FPR Inkotanyi uharanira, abasaba kuzahitamo neza mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, kugira ngo bazakomereze hamwe urugendo rwo kubaka u Rwanda.

2024-06-24
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Editorial 10 Mar 2016
RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

Editorial 12 Sep 2018
Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Editorial 30 May 2022
Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Editorial 01 Jul 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru