Stephanie Clifford ukoresha amazina ya Stormy Daniels muri filimi z’urukozasoni wemeza ko yaryamanye na Perezida Donald Trump, yatangaje ko hari umuntu wamuteye ubwoba amubwira ko kuvuga ibyabaye bishobora kumugiraho ingaruka.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje inkuru ivuga ko mu 2006 Trump yaryamanye na Stormy Daniels. Ibi byabaye nyuma y’umwaka umwe gusa ashyingiranwe n’umugore we Melania Trump.
Stormy Daniels yabwiye CBS News ko mu 2011 hari umugabo bahuriye i Las Vegas akamusaba guha amahoro Trump, ndetse akabwira umukobwa we ko byaba biteye isoni hagize ikiba kuri nyina.
Ati “ Nari aho baparika imodoka, nerekeje aho bakorera siporo hamwe n’umukobwa wanjye. Umugabo yanyuzeho arangije arambwira ngo ‘ha amahoro Trump. Ibagirwa iby’inkuru’.”
Trump utaragira icyo avuga ku byatangajwe na Stormy Daniels, ahakana yivuye inyuma kuryamana nawe. Ni mu gihe nyamara hari amakuru avuga ko mu 2016 mbere y’uko amatora ya Perezida aba uyu mugore yasinye amasezerano yo kutazamena ibanga, ndetse akishyurwa ibihumbi 130 by’amadolari ngo aceceke.
Daniels avuga ko yaryamanye na Trump nyuma yo kumutumira muri hotel ye, ndetse akemeza ko atavuga ko yahohotewe kuko nubwo yumvaga nta rundi rukundo amufitiye, atigeze ahakana kubera ko bari baganiriye ku bijyanye no guca mu kiganiro cye cya televiziyo, bityo akabikora nk’inzira ituma bagera ku masezerano y’ubucuruzi.
Yemeza ko kandi yemeye kwakira ibihumbi 130 by’amadolari biturutse kuri Michael Cohen wari umunyamategeko wa Trump, kubera ko yari atewe impungenge n’umutekano w’umuryango we.
Muri Gashyantare, Cohen yemeje ko koko yishyuye Stormy Daniels, ariko avuga ko amafaranga yamuhaye yayakuye mu mufuka we, ndetse yaba Trump cyangwa sosiyete ye nta n’umwe wari ubizi.
Clifford uzwi nka Stormy Daniels ni umwe mu bagore batatu batangiye urugendo rugana ubutabera bashinja Trump kuryamana nabo cyangwa kubahohotera. Yemeza ko ikirego cye gitandukanye n’iby’abandi ariko kuko yatewe ubwoba ndetse hagakoreshwa uburyo butandukanye hagamijwe kumucecekesha.